Ubukangurambaga bw’uburezi budaheza bwatangirijwe i Nyagatare
Kuwa 17 Nzeri 2025, Mu murenge wa Gatunda, ku kigo cyamashuri abanza cya Nyarurema giherereye mu Karere ka Nyagatare, habereye ubukangurambaga bugamije kurwanya imbogamizi zikibangamira abana bafite ubumuga kwitabira ishuri. Ni igikorwa cyateguwe ku bufatanye bwa Federasiyo yigihugu ishinzwe imikino yabantu bafite ubumuga na UNICEF, cyari kigamije gushyigikira uburezi budaheza binyuze mu mikino.
Umuryango w'Ababikira b'Abadominikani ni umwe mu bamaze igihe bitangira aba bana mu Karere ka Nyagatare. Ubusanzwe, uyu muryango witaho abana 218 bafite ubumuga, batuye muri aka karere ariko hakaba hakiri abandi 108 batarageraho bitewe n’ubushobozi.
Bamwe mu babyeyi bafite abana bafite ubumuga baganiriye na Kinyamateka, bavuze ko bishimira impinduka zigaragara mu muryango nyarwanda, aho abana babo batagihishwa cyangwa ngo basigazwe inyuma nk'uko byahoze.
Maniraguha Béatrice, utuye mu murenge wa Katabagema, ufite abana babiri bafite ubumuga, yavuze ko kuri ubu ashimishwa n'uko abaturage batangiye guhindura imyumvire, ariko agasaba ko abana be bafashwa kwiga kuko amashuri abegereye adafite gahunda zibafasha n’ahari akaba ahenze.
Ati"Abana banjye ndifuza ko bafashwa kujyanwa mu ishuri, hano iwacu nta mashuri ahari adufashiriza abana, n'ahari arahenze, abana banjye baramutse bafashijwe kwiga byanezeza."
Tisiyana Nzanamiye, wo mu Kagari ka Kaduha, na we ufite abana babiri bafite ubumuga, yavuze ko impinduka mu mibanire zigaragaza ko abana bafite ubumuga batagihabwa akato nk'uko byahoze. Ndetse na we mbere yajyaga yumva afite ipfunwe akanatinya kujyana umwana we ufite ubumuga bwo kutabona ku ishuri, ariko ubu yiteguye kumujyana aramutse abonye ubufasha.
Ati"Mu bihe byo hambere abana bafite ubumuga ntibabaga bakina na bagenzi babo. Ariko uyu munsi barasabana. Nanjye nahoraga ndira nkumva ntashaka kugera mu bandi kubera kumva mfite ipfunwe, ariko ubu nishimira ko nanjye njya mu bandi babyeyi ntakibazo."
Ati "ku bufatanye n'Akarere ka Nyagatare twatangiye kubakorera ubuvugizi kugira ngo abakeneye kuvuzwa bavuzwe abandi bajyanwe mu mashuri. Ikindi hari ababyeyi bafite abana bafite ubumuga ugasanga bakibahisha mu nzu, badufashe babahe uburenganzira bwabo bagaragare mu ishuri kuko nabo barashoboye. Ikindi ibigo by'amashuri bidufashe gukoresha uko bishoboye byakire aba bana cyane ko iyo bitawe batsinda cyane nk'uko bigaragarira mu batangiye kwiga."
Yakomeje agira ati"umwana wanjye ufite ubumuga bwo kutabona nari naranze kumujyana ku ishuri nanga ko abandi bana bamuhohotera, ariko uyu munsi niteguye kumujyana ku ishuri ndamutse mbonye ubufasha."
Soeur Jeannette Mukamana, umwe mu babikira b'Abadominikani bafite ubutumwa bwo kwita ku bafite ubumuga muri aka karere, yavuze ko batangiye gukorera ubuvugizi ababyeyi badafite ubushobozi kugira ngo abana babo bajyanwe ku ishuri cyangwa bavuzwe.
Mukobwankawe Liliane, Umukozi muri Federasiyo Mukobwankawe Liliane, Umukozi muri Federasiyo y'igihugu ishinzwe imikino y'abantu bafite ubumuga, ushinzwe imikino y'abari n'abategarugori bafite ubumuga akaba na kapiteni w'Ikipe y'igihugu ya Sitting Volleyball, yavuze ko ubukangurambaga nk'ubu bugamije guca imyumvire yo kumva ko abana bafite ubumuga bakwiga gusa mu bigo byihariye.
Mukobwankawe kandi yasabye ababyeyi kutiheba cyangwa ngo biyumvemo ipfunwe kubera abana bafite ubumuga, kuko na bo ari abantu bafite ubushobozi. Yongeyeho ko iyo bashyigikiwe bashobora gutanga umusanzu ukomeye mu iterambere ry'igihugu.
Ati"Kumva ko abana bafite ubumuga bagomba kwiga mu bigo by'abafite ubumuga gusa, badashobora kujya mu mashuri asanzwe ntabwo ari byo. Dufatanyije na UNICEF twatangiriye muri uyu murenge wa Gatunda, twifuje ko tuzajya tubaha imipira n'ibindi bikoresho bakazajya babyifashisha mu mikino y'abafite ubumuga ya Goalball na Goccia."
Iki gikorwa cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye b'Akarere ka Nyagatare, abahagarariye Kiliziya ndetse n'ababyeyi bafite abana bafite ubumuga baturutse mu mirenge 14 igize Akarere ka Nyagatare.
Hari kandi Inama y'igihugu ishinzwe imikino y'abantu bafite ubumuga n'Uhagarariye Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku bana, UNICEF.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.