Ubumuga ntibukuraho ubushobozi: Ubuhamya bwa Niyonzima Jean de Dieu ufite ubumuga bwo kutabona
Mvuka navukiye mu muryango mugari w’abana batandatu, Mvuka ndi uwa karindwi akaba ari nange muhererezi mu muryango wange. Mu ivuka ryange, navutse nk’abandi bana ndetse mvukira mu muryango utari ukennye cyane, kuko washoboraga kwibonera ibyo ukeneye. Nyuma y’iminsi itatu mvutse, ni bwo ababyeyi bange babonye ko amaso yange arimo ikibazo cy’udushaza duke ariko ntibabyitaho cyane kuko batari babisobanukiwe bakumva ko ari uburwayi nk’ubundi buzavurwa bugakira. Mu muryango wacu ni bwo bwa mbere hari havutse umwana ufite ubumuga.
Byabaye aho bikomeza gukura ngira imyaka itatu ntakibasha kureba neza. Ku myaka itatu ababyeyi bange banjyanye mu ishurri nk’abandi bana kuko biyumvishaga ko nta kibazo mfite. Nkigera mu mashuri asanzwe, nibwo ikibazo cyange cyo kutareba neza cyatangiye kugaragara. Ibi byagaragazwaga N’amanota nabonaga yari make cyane. Mu ishuri sinashoboraga kureba ku kibaho nk’abandi ndetse no kwandika nk’abandi Sinabashaga kubikora ibi bigatuma nisinzirira mu ishuri kuko ntashoboraga kubona ubufasha bitewe n’ubumuga nari mfite.
Igihe kimwe ubwo nabaga mvuye ku ishuri mfashwe ukuboko n’umuvandimwe wange tuvukana hari igihe mu nzira twahuraga n’abantu bakabaza uwo muvandimwe wange bati: “Ese iyo mpumyi itareba uyijyanye he ko no mu ishuri itashobora kwiga nk’abandi?” Numvaga muri nge ntacyo nshoboye nta n’icyo nzimarira kubera amagambo y’abantu bambwiraga n’amazina banyitaga aho dutuye nka: kajisho, mirari n’andi nk’ayo mabi. Mu ishuri aho nigaga abanyeshuri bamwe na bamwe twicaranaga ku ntebe batangiye kunyinuba ndetse rimwe na rimwe bakankubita cyangwa se bakandya inzara kugira ngo barebe niba ndamenya unkubise kuko banyitaga bihume cyangwa gahumyi. Mu muryango wange aho mvuka mu rugo hari ubwo na bo banyitaga ayo mazina kandi ari abavandimwe bange tuva inda imwe.
Ababyeyi bange nabo hari ubwo bibazaga bati ese uyu mwana azatumarira iki? Cyane nka data niwe utariyumvishaga ukuntu yabyaye Umwana ufite ubumuga mu muryango. Ndibuka neza ko hari igihe nari mu ishuri Nkiri muto umuvandimwe wange adahari nuko bankingirana mu ishuri abandi batashye ntihagira unyitaho ndetse yewe n’abarimu batwigishaga ntibanyitagaho. Bamaze gusohoka narasakuje ku ishuri hari hagisigaye abanyeshuri bo mu mwaka wa gatandatu biteguraga ibizamini bya leta, barambwira bati: “Unama hasi aho urugi rwarangiriraga turebe.” Barebye basanga ni nge bati: “Yooo! Ni ka kana katareba.”
Bahise bahamagara umwarimu w’ishuri ryacu araza arafungura amfasha kugera mu rugo kuko hari hafi y’ishuri. Ngeze mu rugo nasanze Data ari gutonganya Mama umbyara ati: “ubundi iriya mpumyi yawe wabyaye ntizagwa no mu mwobo? Ubdundi wayivanye mu ishuri ko ari ukundya amafaranga y’ubusa! Nange koko iyo ntekereje icyo gihe nsanga koko naragaragaraga nk’utagize icyo nshoboye imbere y’ababyeyi bange. Byageze aho mu rugo bagira isoni zo kunjyana ahantu hatandukanye kuko nari mfite ubumuga bwo kutabona. Hari igihe Mama nawe yageze aho acika intege zo gukomeza ku mfata nk’umwana we maze asaba Data ko bajya kunderesha mu miryango yita ku mfubyi nk’aho nta babyeyi ngira ariko kuri iyo nshuro ho Data yabaye umuntu ushyira mu gaciro maze ahakanira Mama ariko n’ubundi nyuma yakomezaga kumutonganya amubaza icyo umwana ufite ubumuga nkange nzamara mama nawe akicecekera.
Igihe kimwe rero ubwo Mama yari mu nzira anjyanye ku kigonderabuzima kwivuza indwara zisanzwe, yahuye n’umuganga atahura ko ntabona neza, aramubaza ati“Ese uyu mwana arwaye amaso?” Maze mama aramusubiza ati: “Wahora n’iki se wa muganga we ko ari ko yavutse nabigira nte?” Muganga wari usanzwe akurikirana ibijyanye n’amaso, yahise amurangira ibitaro by”amaso bya Kabgayi Biherereye mu karere ka Muhanga mu ntara y’amajyepfo. Mama ageze mu rugo iyo nkuru nziza ayibwira data ariko n’ubundi data akomeza guca mama intege akamwereka ko arimo kuruhira ubusa ntacyo bizatanga.
Mama yahise atangira gushakisha amafaranga ngo azanjyane kuri ibyo bitaro ndetse agakoresha no ku mafaranga y’umuryango ngo nange mbe navurwa. Nubwo yakoraga ibyo byose, data yakomezaga kumuca intege amubwira ko arimo kuruhira ubusa ariko ndashimira mama cyane ko yabaye intwari ntiyita ku bicantege bya Data n’inshuti ze zamwumvishaga ko bagushije ishyano mu muryango.
Mama rero nyuma y’ibyo byose yatangiye inzira zo kunjyana kumvuza amaso kuri bya bitaro bya Kabgayi. Sinavuga ko no mu nzira yo kunjyana kwivuza amaso Mama yari yorohewe kuko nabwo ataburaga ibicantege muri izo nzira zose. Ariko burya koko ngo ikizere kirarema. Muri izo nzira mama yari afite ikizere cy’uko nageraho nkabona nange ikigo cyamfasha kwiga neza nk’abandi bijyanye n’ikibazo cyange. Akigera I Kabgayi rero muganga yamubwiye ko nari mfite amashaza mu maso n’ibihu byambuzaga kureba neza amubwira ko nta bushobozi bwari bugihari bw’uko bavura amaso akaba yakira burundu kuko twatinze. Izo zose zari ingaruka z’aya mabwira na bya bicantege byatumye ntavuzwa hakiri kare. Gusa ariko muganga yavuze ko igishoboka ari ukugabanya ubukana bw’ubwo burwayi gusa.
Turangije kwivuza rero mama yabajije umuganga ati “Ese ubu nk’uyu mwana utareba yakwiga he ngo na we abe yazagira icyo yimarira koko?” Icyo gihe nibwo muganga yahise arangira Mama ikigo kita ku bana bafite ubumuga bwo kutabona giherereye I Kibeho mu karere ka Nyaruguru (Educational Institute for Blind Children) Ikigo cy’ ababikira abafaransisikani bo muri Polonye. Mama yumvishe anezerewe cyane kuko yari abonye ikigo cyamufashiriza umwana kwiga neza bijyanye n’ubumuga afite. Yihutiye gutaha ngo asangize iyo nkuru Data.
Mama amaze kugera mu rugo, yabwiye Data ko yamboneye ishuri ryashobora kumfasha kwiga neza bijyanye n’ubumuga bwo kutabona nari mfite. Data Nubundi yakomeje guca Mama intege buri gihe ntagire igitekerezo ke yemera ku bijyanye n’ubumuga bwange bwo kutabona. Yaramubwiraga ati “Ubu se ko wamujyanye kumuvuza amaso ukamara amafaranga uyapfusha ubusa hari icyo byatanze ngo byibura abe yarakize ari muzima?” Mama akamusubiza ati: “Ariko byibuze ubwo tumuboneye ishuri ryamufasha na byo ni ayandi mahirwe tugize.” Mama yatse Papa amafaranga yo kunjyana ku ishuri ayamuha ari kwizenutsa amubwira ko ari uguta igihe. Nawe ibaze uko kuntu Data wanyibyariye yamfataga, abandi bo aho dutuye byari ibindi.
Kuri iryo shuri I Kibeho nakomeje kwiga nshyizeho umwete kuko nari maze kubona ko umuntu ufite ubumuga aramutse yitaweho yagera kure cyane heza. Kuba naracyuye umwanya wa mbere ku ndangamanota mu gihembwe cya mbere nize I Kibeho byatumye ndushaho gukorana umuhate mu masomo yange bityo nkomeza kuba uwa mbere kandi uwo mwanya wari warabaye nk’inzozi kuri nge ubwo nigaga mu mashuri asanzwe. Iyi foto ingaragaza ndi mu ishuri I Kibeho
N’ubwo nigaga ariko nubundi hari hakiri izindi mbogamizi twahuraga nazo ku ishuri nko kugira ibikoresho byo kudufasha mu kwiga kenshi na kenshi biturutse kukuba byari bihenze cyane, ibi bigatuma tutiga neza kimwe n’abandi kuko hari hakiri n’ibitabo bicye bityo ibura ryabyo rikatubera indi mbogamizi ikomeye cyane. Bimwe na bimwe twabonaga mu kigo cyacu, nageragezaga kubikoresha neza kugirango ndebe ko natsinda neza ku ishuri buri gihe mu buryo buhoraho.
Nange natangiye kwiyumvamo ikizere cy’uko hari icyo nshobora kuba nageraho bityo nange nataha mu biruhuko nk’abandi banyeshuri ababyeyi bakavuga ko mvuye ku ishuri, nkaruhuka nishimye. Nubwo rwose abantu bari barumva neza icyo guha agaciro abafite ubumuga ari cyo, ariko nageraga mu biruhuko bagashimira ababyeyi bange kukuba barateye intambwe nziza yo kunjyana mu ishuri. Iyo nabaga ntashye mu biruhuko abantu baranyitegerezaga cyane benshi bagakomeza muri wa mujyo wo gutesha agaciro abafite ubumuga nko kunyita ya mazina yose mabi ariko nkabareka bakavuga kuko nari nzi neza ko amahirwe mfite nayakoresha neza maze nkabagaragariza ko ubumuga budakuraho ubushobozi.
Tugeze ku ishuri I Kibeho nibwo bwa mbere nari mbonye abayobozi b’ikigo runaka banyakirana ubwuzu n’urukundo kandi banyitayeho. Umuyobozi w’ikigo Sr Rafael wari umubikira wuje urukundo n’impuhwe nyinshi ndetse n’umutima mwiza n’urugwiro akimbona yatindijwe no kungeraho ngo ampobere. Atubajije ikitugenza, Mama amubwira ibibazo byange. Amaze kubyumva Aratwakira anyandika mu bandi bana biga muri icyo kigo maze nange ntangira kwiga.
Mu ntangiriro z’igihembwe cya mbere nize inyandiko y’abafite ubumuga bwo kutabona ari yo bita burayi (Braille) Imfasha cyane mu myigire yange icyo gihe. Ku ishuri I Kibeho batwitagaho cyane ku buryo bitewe n’uburyo twitabwagaho ighembwe cya mbere natahanye umwanya wa mbere ku ndangamanota yange. Ngeze mu rugo mu biruhuko bya mbere nari ntangiye kuhibagirwa gakegake kubera ukuntu ishuri ryacu ryatwitagaho. Mu rugo bamenye ko natahanye indangamanota iriho umwnya wa mbere barishima cyane yewe na Data arishima cyane Ibyishimo biramurenga cyane ati: “Burya koko kujyana umwana mu ishuri ni byiza!” Ariko aha wakibwira ko ahari Data yari amaze kumenya neza agaciro ko kudasuzugura umuntu kubera ubumuga afite ariko siko biri. Yego ku myumvire yari afite mbere yahindutseho gato ariko yari atarumva neza ko ubumuga budakuraho ubushobozi.
Muri izo mbogamizi n’inzitizi zitandukanye zarimo kwitwa amazina atesha agaciro umuntu no ku ishuri rimwe na rimwe tukabura ibikoresho byo kudufasha twageragezaga gukoresha amahirwe tubonye tugakomeza kwiga tubikunze kuko twibukaga ko hari ahantu habi twavuye. Gukoresha amahirwe ufite ntibyabura kukuzanira inyungu.
Ubwo nari ngeze mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, abarimu bamenyeshejwe ko hari amarushanwa ari gutegurwa ya SPELLING BEE COMPETITION. Nayitabiriye bisanzwe hanyuma ubwo nyatsinda ku rwego rushimishije ku buryo nabaye uwa kabiri mu gihugu hose mba umwe mu bazajya ku guhatana ku rwego rw’umugabane wose wa Afurika aho yabereye mu gihugu cya Kenya. Narishimye cyane kuba nari ngiye kurira indege ku nshuro ya mbere mu buzima bwange kandi byongeye mfite ubumuga. Si nge watinze kugera mu rugo ngo mbibabwire.
Nkigera mu rugo nabasangije iby’iyo nkuru yo kuzajya hanze mu marushanwa bagira ngo ndi gutera ububyara ariko nyuma baza kwemezwa n’icyemezo kinyemerera kuzitabira ayo marushanwa bumva ni bintu bitangaje cyane kuko mu rugo mu muryango wacu aribwo umuntu wambere yari agiye kujya mu ndege. Data yahise avuga amagambo akurikira “Bwa mbere mu mateka y’umuryango wacu nibwo twari tubyaye umwana ufite ubumuga bwo kutabona none ni na we ugiye kujya mu ndege bwa mbere.”
Akimara kuvuga atyo, nahise numva nishimye cyane nizihiwe nange ndamubwira nti “Papa N’ibindi mutarabona muzabibona ku nshuro ya mbere mu muryango wacu nk’uko bwa mbere mu mateka y’umuryango mwabyaye ufite ubumuga.” Papa bwa mbere yaranshimiye nange numva ngomba gukomeza gukora cyane ngo N’ibyo mu muryango batarabona nzabibereke bityo bahindure imyumvire yabo. Nubwo data yari atangiye guhindura imyumvire, abandi bo bari bagikomeje kugendera muri wa murongo w’ubuyobe wo kumva ko ufite ubumuga ntacyo ashoboye ari nako bakomeza guca data intege ariko noneho yari atangiye kujya abima amatwi.
Hashize imyaka mike cyane nyuma y’ibyo Naje kumenya ko habaho umunsi w’abafite ubumuga numva na byo ari ikindi kintu cyakomezaga kumfasha. Iyo nabaga natashye mu rugo mu biruhuko, nange nitabiraga uwo munsi maze ngatanga n’ibitekerezo ku bibazo bimwe na bimwe birebana n’abafite ubumuga. Twareberaga hamwe n’imbogamizi zitandukanye twahuraga nazo yaba ku ishuri yaba n’aho dutuye bityo tugashakira hamwe uburyo bwo kuzikemura tubifashijwemo n’abayobozi bacu. Batwigishiga banatwumvisha ko abafite ubumuga natwe dushoboye ibhyo nkabyumve mbere kuko nari narahuye na byo Aho dutuye kandi nkizera ibyo bataubwira cyane cyane ko nange nari naratangiyee kugira amanota meza ku ndangamanota yange kandi ari ibintu nange ubwange ntashoboraga kwiyumvisha.
Nakurikiranaga byahafi radiyo mu biruhuko maze nkumva abafite ubumuga bagiye bagera ku nzozi zabo bakagera kure cyane hashoboka n’umuntu usanzwe byamusaba izindi ngufu ngo ahagere. Nakomezaga kwibaza nti “ese ubu nange nshobora kuba nagera ku nzozi zange nifuza?” Nkabaza abandi bakambwira ko byoroshye nko kwica ifi itari mu mazi. Numva hari kure nshaka kugera bityo nkereka abantu ko ubumuga budakuraho ubushobozi.
Umuryango wange watangiye guhindura imyumvire maze batangira kubona ko nange nazavamo umugabo. Ibi byanteraga imbaraga zo gukomeza gukora cyane nkagera kure cyane hashoboka nkagera no kuri byinshi. Burya ntukage wita ku magambo y’abantu ahubwo wowe kora igikwiye ahakwiye mu gihe gikwiye.
Ngeze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza icyo gihe hari mu mwaka w’amashuri 2020/2021 nyuma y’icyorezo cya koronavirusi (corona virus/covid 19) Ishuri ryacu noneho imbogamazi twari dusanzwe duhura nazo zariyongereye kuko nk’urugero twamaze igihe kirekire mu biruhuko tudahura n’abarimu hakubitiraho ikibazo cy’uko nta n’ibitabo bihagije twari dufite, bikaba ibindi bibazo birenze. Icyorezo kimaze kugabanya ubukana, twasubiye ku mashuri turongera turiga ariko bidusaba imbaraga nyinshi no gukora cyane kugira ngo tugaruke ku murongo. Twarize ikizamini cya leta kimaze kugera, tugikora twizeye ko tuzagitsinda.
Abayobozi b’ishuri ryacu bageragezaga kudushakira ibyadufasha mu gukomeza kwiga neza no gutsinda mu ishuri. Badukoreraga ibitabo by’inyandiko yacu (braille) ariko n’ubundi biciye mu kwandukura ibitabo bisanzwe muri Braille. Ibi byatumaga hari ibyo tutabona nk’abandi banyeshuri kuko byatwaraga n’igihe kirekire cyane bityo tugafata ibyo baduhaye kubwo kubyiga neza no ku byitaho tukabasha gutsinda mu ishuri.
Maze kuyimubwira yayishyize muri mudasobwa arareba asanga natsinze ndetse ku rwego rushimishije. Mu banyeshuri bose bari aho nasanze ari nge wari wagize amanota meza ya mbere. Abantu bari aho bose baratangara na ba bandi bacaga intege data bananyita amazina adahesha umuntu agaciro, bose bararebye birabarenga ndetse kugeza n’ubwo umubyeyi wari ufite umwana wacitse amaguru yahise abona ko abafite ubumuga na bo bashoboye ahita ajyana umwana we mu ishuri. Navuye aho mvuga nti: “Niba ngize amanota meza nk’aya mu bandi banyeshuri bigaga kuri iryo shuri none ni kuki ntazamura amanota yange ngo abe yagera ku rundi rwego?”
Natangiye amashuri yisumbuye mfite intego yo gutsinda cyane mu ishuri nkava ku rwego rumwe nkagera ku rundi. Bijyanye no gukora cyane noneho biruta uko nigaga mu mashuri abanza amanota yange nange narabibonye koko ko yatangiye kwiyongera.
Amanota asohoka nari mu biruhuko ubundi njya ku mwarimu wigishaga ku ishuri ritwegereye rya rindi nabanje kwigaho igihe ntari nakabonye ishuri ry’I Kibeho rifasha abafite ubumuga bwo kutabona. Nkihagera rero nasanze abari baje kureba amanota ari benshi maze ngezweho nange mvuga imibare indanga (index number) yange bandebera amanota nari nagize.
Amanota nagiraga ntiyajyaga munsi ya mirongo icyenda ku ijana ku ndangamanota yange ibyamfashaga cyane ni ukumenya ko icyo umuntu ashatse akigeraho n’ubwo yaba ufite ubumuga kuko ubumuga ntibutuma umuntu atakaza ubushobozi bwo gukora ibyo ashaka kugeraho mu gihe yahawe amahirwe ndetse n’ubufasha.
Nageragezaga gukoresha ikoranabuhanga rigezweho kuko ryari nk’inshuti yange ya buri munsi rikaba ryaranamfashaga kwiga n’ibindi byisumbuye ku byo mwarimu yabaga yatwigishije mu ishuri. Abakomezaga kumbwira amagambo mabi nka ya mazina mabi atesheje agaciro umuntu, kunca intege, mbwirwa ko ntacyo nzageraho cyangwa se ko ntacyo nzimarira nabimaga amatwi nkakomeza gukora cyane kugira ngo nzagire icyo nakora cyahindura imyumvire yabo. Nari nzi neza ko iyo witaye ku magambo y’abantu noneho byongeye aguca intege ntacyo wabasha kugeraho.
Ubwo nari ngeze mu mwaka wa gatatu w’amashuri y’isumbuye aho twongera gukorera ibizamini bya leta nanone numvise ko cyari cyo gihe cyange cyo kugaragaza ko ubumuga budakuraho ubushobozi byongeye kandi nabonaga bagenzi bange twiganaga ku ishuri rimwe batsinda mu marushanwa atandukanye maze bikantera ishyaka, umwete imbaraga n’ikizere cy’uko nange nagera ku ntego zange nihaye. Twakoze ikizamini cya leta gisoza Icyiciro rusange cy’ amashuri y’ isumbuye ndetse nkisoza nizeye ko nzatsinda kuko numvaga ko nari narakoze cyane ndetse n’ibibazo bari baduhaye bi nyoroheye. Nari mbizi neza kuko nari narakoresheje imbaraga nyinshi niga.
Ubwo rero nari mu biruhuko ntegereje amanota ngo asohoke ibiruhuko biri hafi kurangira, numvise baduhamagaye kuri telefoni buracya amanota y’abakoze ibizamini bya leta arasohoka. Naratunguwe cyane kumva mpamagawe mbere y’uko amanota asohoka. Barambwira bati: “NIYONZIMA Jean de Dieu umunyeshuri wiga ku kigo cy’abana bafite ubumuga bwo kutabona i Kibeho uri mu banyeshuri bakoze neza mu bizamini bya leta bisoza umwaka w’amashuri 2023/2024 ejo uzaze aho NESA (ikigo k’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri) ikorera maze ufate ibihembo byawe!!!”
Nahise numva nishimye cyane numva nshimiye ababyeyi bange nka mama wanjyanye ku ishuri abarezi n’ubuyobozi bw’ishuri nigaho ndetse n’ubuyobozi bw’igihugu cyacu ndetse n’abandi bantu baduteraga inkunga. Mu rugo bo bari batangiye kumpemba hakiri kare ndetse Data yahise ambwira ati: “Mwana wa ubu koko nibwo ndi kugenda mbona ibyo Nyoko yambwiraga Koko utazi agaciro k’umwana nta bwenge aba afite.” Ubwo abanda baturanyi bari batarabimenya. Nazindutse kare mu museke kugira ngo nge gufata ibihembo byange I Kigali ku rwego rw’igihugu. Nahembwe mudasobwa ndetse n’ibikoresho by’ishuri nyuma nganira n’ibitangazamakuru bigiye bitandukanye. Nageze mu rugo inkuru yabaye kimomo ko hari umunyeshuri watsinze neza ibizamini bya leta ku rwego rw’igihugu aza muri batanu ba mbere maze uwo twahuraga wese akanshimira ndetse na ba barimu banyigishije ku kigo cya mbere aho iwacu na bo baraza baranshimira. Kuva ubwo abantu benshi bahise bahindura imyumvira nakwita ishaje maze bagafasha abandi bana bari bafite ubumuga aho ntuye ndetse n’umubyeyi ubyaye umwana ufite ubumuga, ntagiterwa ipfunwe n’umwana we abyaye kuko ubu ababyeyi benshi bamfatiyeho urugero, babonye ko ubumuga budasobanura ibura ry’ubushobozi ku muntu ufite ubumuga, Abacaga intege data batangiye kumwiseguraho bavuga ko bari baribeshye Ndetse ahubwo noneho bahindura intero noneho ahubwo bakamubwira bati: “Ni ukuri uyu mwana wawe azakugeza kuri byinshi pe!”
Icyo nigiye muri uko gutsinda kugeza uyu munsi kimfasha ni uko abafite ubumuga ari twebwe tugomba gukora cyane kugira ngo duhindure uko abantu badufata mu mibereho yacu ya buri munsi ndetse duhindure n’imyumvire yabo ku muntu ufite ubumuga.
Kuri ubu niga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye ishami ry’indimi n’ubuvanganzo (LFK/LITERATURE, FRENCH, KINYARWANDA & KISWAHILI) ku kigo giherereye mu ntara y’amajyepho mu karere ka Nyaruguru I Kibeho (EDUCATIONAL INSTITUTE FOR BLIND CHILDREN EIBC Kibeho) Ubu ndi umunyeshuri wifitiye ikizere cy’ejo hazaza kuko ubu ngubu no mu ishuri ndi gutsinda neza cyane nk’uko bikwiye.
Abandi banyeshuri bafite ubumuga mwese ntimukitakarize icyizere ahubwo muge mwumva ko Kuba ufite ubumuga runaka bitavuze ko ntacyo ushoboye. Ntitugahe urwaho abacantege, ntitukabahe umwanya wo kuduca intege ahubwo tubahe umwanya wo kwemera no kuvuga ko Ubumuga budakuraho ubushobozi. Ababyeyi kandi nabo bafite abana bafite ubumuga butandukanye ntibagaterwe ipfunwe n’abana babo kuko nabo barashoboye kandi hari kure hashoboka cyane nabo bagera bahawe amahirwe. ntibakavutswe uburenganzira bwabo.
Ndasoza ngira nti “abafite ubumuga rero twese dukore cyane kandi neza kugira ngo duhindure uko abantu badutekereza. UBUMUGA NTIBUKURAHO UBUSHOBOZI.”
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.