Ubuzima bwa Mutagatifu Antoni wa Paduwa waragijwe ishuri G.S Busogo ya Kabiri
Kuri uyu wa 27 Gicurasi 2026, mu ishuri rya Groupe Scolaire Busogo II bahimbaje Mutagatifu Antoni wa Paduwa waragijwe iri shuri, uyu munsi ukaba wahujwe no kwizihiza Umunsi w’Uburezi Gatolika ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri.
Musenyeri Vincent Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, mu nyigisho ye yavuze ko Mutagatifu Antoni wa Paduwa bahimbaza muri iri shuri yavukiye muri Portugal mu mwaka wa 1195, akaba yarinjiye mu muryango w’Abamonaki ba Mutagatifu Augustin, ari na ho yaherewe Ubusaserdoti.
Uyu Mutagatifu yababajwe cyane n’urupfu rw’Abafaransisikani ba mbere bahowe Imana mu gihugu cya Maroc, bituma asaba kwinjira mu muryango w’Abafaransisikani kugira ngo azashobore kujya kwamamaza Ivanjiri muri Afurika y’Amajyaruguru, ahiganje Abayisilamu.
Yakomeje avuga ko agezeyo amagara ye yamutengushye, bituma atahaguma igihe kinini.
Ati "Akihagera amagara yaramutengushye ntiyahatinda, ariko ni inzira z’Imana. Iyo umuntu afite gahunda y’iryo shyaka n’urwo rukundo, Imana igenda ibinyuza mu zindi nzira, Roho w’Imana agenda amurika agatazura."
Yakomeje ati "Mu nzira ahindukiye asubira iwabo, ubwato bwarayobye bunyura iy’u Butaliyani kubera umuhengeri, aba ari ho aguma. Ahereye aho rero yagiye yigisha hirya no hino ndetse no mu Bufaransa, aba icyamamare kubera inyigisho zafashije abantu benshi."
Yongeyeho ko ubuzima bw’Abatagatifu bugenda butwereka ko kuba beza bishoboka.
Ati "Kuba intumwa ya Yezu birashoboka no mu bihe bikomeye iyo twemereye Roho Mutagatifu akadukoresha. Muri byose rero, Mutagatifu Antoni yaranzwe n’urukundo yagiriraga abantu bose cyane cyane abakene n’abari mu kaga, akarangwa n’ubwitange mu butumwa bwe, ubwitange butagira urugero."
Yasoje asaba buri wese kwigira kuri uyu Mutagatifu urukundo no kumufatiraho urugero rw’urukundo rwitanga rutizigama. Yavuze ko urwo rukundo rukwiye kuranga ababyeyi n’abarezi, aho ababyeyi bakwiye kurugaragariza abana babo bitari mu magambo gusa, ahubwo bakababitaho kugira ngo bakure neza, ndetse n’abarezi bakarugaragaza mu kazi kabo, bikajyana n’ishyaka ryo kwamamaza Inkuru Nziza.
Mutagatifu Antoni wa Paduwa yitabye Imana ku wa 13 Kamena 1231 mu Butaliyani, ari na yo mpamvu Kiliziya imuhimbaza kuri iyo tariki. Gusa Diyosezi ya Ruhengeri yahisemo kwimurira imbere uyu munsi kugira ngo uhuzwe no kwizihiza Umunsi w’Uburezi Gatolika ku rwego rwa Diyosezi ari naryo shuri ibirori byabereye.
Groupe Scolaire Busogo II iherereye mu Majyaruguru y’u Rwanda, mu Karere ka Musanze. Ni ishuri rya Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri rimaze imyaka 60 rishinzwe.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.