Uko Musenyeri Jean Marie Vianney Twagirayezu yakiriwe hirya no hino mu maparuwasi ya Diyosezi ya Kibungo
Guhera kuwa 14 Werurwe 2023, Myr Jean Marie Vianney Twagirayezu watorewe kuba umwepiskopi wa Kibungo yakiranywe ibyishimo mu maparuwasi atandukanye ya diyosezi ya Kibungo yagendereye ari kumwe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda wari umuyobozi w'iyi diyosezi.
Ni igikorwa cyatangiye kuwa 14 Werurwe 2023 kigasozwa kuwa 19 werurwe 2023 aho Musenyeri yageze mu maparuwasi agera kuri cumin n'abiri
Muri aya maparuwasi yose Myr JMV yakiranywe ibyishimo n'abakristu babaga bateganyije n'udushya twinshi mu rwego rwo kumugaragariza urugwiro n'ubwuzu. Ingoma, inzogera, indabo n'ibindi ni bimwe mu byo abakristu bakirije Myr JMV bamugaragariza ko bamwishimiye.
Mu bakiriye Musenyeri hagaragayemo n'abanyeshuri biga hafi y'amaparuwasi yasuye nabo bagiye bifatanya n'abakristu kwakira Musenyeri bahawe.
Mu byakorewe muri uru rugendo Myr JMV uretse kuramutsa abakristu yagize n'umwanya wo kumenya amaparuwasi ya diyosezi ya kibungo n'uko ikenurabushyo rihakorerwa rihagaze.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.