Umukuru w'Igihugu cya Polonye yasuye Kibeho
Kuri uyu wa 8 Gashyantare 2024, Umukuru w'Igihugu cya Polonye, Andrzej Sebastian Duda na Madamu we basuye ubutaka butagatifu bwa Kibeho.
Muri uru ruzinduko, umukuru w'Igihugu cya Polonye yakiriwe na Karidinali Antoni Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda wari kumwe na Myr Celestin Hakizimana, Umwepiskopi wa Gikongoro na Padiri Harelimana Francois, umuyobozi w'Ingoro ya Kibeho.
Akigera i Kibeho yakiriwe n'abayobozi mu nzego za Kiliziya na Leta, mbere yo gutambagizwa mu bice by'ingenzi byibutsa amateka y'amabonekerwa ya Kibeho n'ubutumwa bwa Kibeho.
Aciye bugufi imbere y'Imana, uyu mukuru w'Igihugu yafashe umwanya wo gusenga no kwiragiza Umubyeyi Bikira Mariya, ndetse anahabwa umugisha na Karidinali Kambanda.
Muri uru ruzinduko kandi umukuru w'igihugu cya Polonye yahawe impano y'ishusho ya Bikira Mariya, ayakirana icyubahiro. Ku ruhande rwe yageneye Ingoro ya Kibeho urwibutso rurimo na Calisse yifashishwa mu gitambo cya Misa.
Nyuma yo gusura Ingoro ya Kibeho, umukuru w'Igihugu cya Polonye yasuye, ishuri ry'abafite ubumuga bwo kutabona rya Kibeho, abana bamwakirana ibyishimo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.