Umupadiri wo muri Nijeriya wari warashimuswe n'abagizi ba nabi yarekuwe nyuma yo gukorerwa iyicarubozo
Padiri Marcellus Nwaohuocha, padiri mukuru wa paruwasi Saint Paul Bomo, muri Arikidiyosezi ya Jos muri Nijeriya, wari washimuswe n'abagizi ba nabi kuwa 17 Kamena, yarekuwe mu ijoro ryo kuwa 19 Kamena 2023. Kiliziya Gatolika ikaba ikomeje gusaba Perezida Tinubu gukora ibishoboka agahagarika ubu bugizi bwa nabi bukomeje kwibasira Abihayimana.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Peter Klaver, umuyobozi mukuru w'umuryango padiri Marcellus abarizwamo, yatangaje ko uyu mupadiri yarekuwe ariko ko yakorewe iyicarubozo akaba afite ibikomere ku mutwe, akaba yarahitiye mu bitaro ngo avurwe.
Padiri Marcellus yashimuswe n'umugizi wa nabi utaramenyekanye, wari yitwaje imbunda amusanga kuri paruwasi ya Saint Paul Bomo muri Arkidiyosezi ya Jos. Iyi paruwasi akaba ayibereye padiri mukuru.
Uyu mugizi wa nabi yabanje kurasa umuzamu aza kugwa mu nzira ajyanywe kwa muganga.
Ibikorwa nk'ibi byo gushimuta no kwica abapadiri n'abihayimana bikomeje kwiyongera muri Nijeriya. Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika muri iki gihugu bukaba busaba umuyobozi mushya w'iki gihugu, Bola Ahmed Tinubu, warahiriye kuyobora Nijeriya kuwa 29 Gicurasi 2023, kugira icyo akora agahagarika ubu bugizi bwa nabi bukomeje kwibasira Kiliziya Gatolika.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.