Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Umupadiri wo muri Nijeriya yatwikiwe mu nzu n'abagizi ba nabi arapfa

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 15 Mutarama 2023, Padiri Isaac Achi yitabye Imana atwikiwe mu nzu n'abagizi ba nabi, bateye urugo rw'abapadiri ba paruwasi yitiriwe Petero na Pawulo ahitwa Koffin-korro muri Leta ya Nijeri muri Nijeriya.

Umupadiri wo muri Nijeriya yatwikiwe mu nzu n'abagizi ba nabi arapfa
Umupadiri wo muri Nijeriya yatwikiwe mu nzu n'abagizi ba nabi arapfa

Iyi nkuru y'akababaro yamenyekanye mu rukerera rw'iki cyumweru, aho abagizi ba nabi bitwaje intwaro bateye urugo rw'abapadiri bakagerageza kwinjira bibananiye batwika inzu yose.

Umwe mu bapadiri bari muri iyi nzu ari we padiri Collins Omeh, yabashije gusohoka arakomereka ariko abasha kurokoka. Padiri Isaacc Achi we ntiyabashije gusohoka birangira ahiriye mu nzu kugera apfuye.

Inzego z'umutekano zihutiye kugera ahabereye aya marorerwa ariko ntizabashije guta muri yombi aba bagizi ba nabi. Bakaba bakomeje gushakishwa.

Si ubwa mbere ubugizi bwa nabi nk'ubu bwibasira abapadiri n'abihayimana bubaye muri Nijeriya. Ibitero nk'ibi ntibihwema kwiyongera ari na ko bihitana abapadiri n'abihaye Imana benshi.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose