Umupadiri wo muri Tanzaniya yishwe n'umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe
Kuwa 19 Nyakanga 2023, padiri Pamphili Nada, umupadiri wa Diyosezi ya Mbulu muri Tanzaniya, yishwe n'umuntu bikekwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe nawe ahita yicwa n'abamubonye akora ayo mahano.
Myr Anthony Gaspar Lagwen umwepiskopi wa Diyosezi ya Mbulu yemeje aya makuru y'urupfu rwa padiri Pamphili Nada, wari padiri mukuru wa paruwasi ya Karatu mu Ntara ya Arusha, mu Majyaruguru ya Tanzaniya. Avuga ko Padiri Nada yapfuye azize icyuma kiremereye yakubiswe n'umuntu ukekwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe.
Justine Masejo, Umukuru wa Polisi ya Arusha nawe yemeje aya makuru avuga ko padiri yitabye Imana ubwo yari ajyanywe ku bitaro. Yanemeje kandi urupfu rw'uwari umaze kwica padiri wahise yicwa n'abamugezeho amaze gukora ayo mahano.
Amakuru y'urupfu rwa padiri Nada avuga ko uyu mupadiri yabyukijwe Saa cyenda za mu gitondo n'uyu muntu wamuhitanye amusaba ko yamukingurira Kiliziya. Amaze kumukingurira ni bwo yahise amukingiranamo aramusingira. Umuzamu wa paruwasi yashatse kwinjira ngo atabare padiri ntibyamukundira kuko urugi rwari rukingiye imbere ni ko kuvuza inzogera atabaza abaturanyi. Aho abaturanyi bahagereye na bo bagerageje gukingura ngo binjira mu Kiliziya bajyana padiri kwa muganga ariko aza kwitaba Imana bakiri mu nzira.
Urugomo nk'uru rukorwa n'abafite uburwayi bwo mu mutwe ni ubwa gatatu rwibasiye Kiliziya mu gihugu cya Tanzaniya muri uyu mwaka gusa. Abakristu bakaba basaba Leta ko yakongera ubuvuzi buhabwa abo barwayi mu rwego rwo kurinda inzirakarengane zahitanwa na bo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.