Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

"Umurimo ukozwe neza ubyara indi mirimo", Myr Balthazar

Mu birori byo guhimbaza umunsi w'umurimo ku rwego rwa Diyosezi ya Kabgayi, byabaye kuri uyu wa 1 Gicurasi 2025, Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Kabgayi, yasabye abakorera iyi Diyosezi kunoza umurimo bakora kuko ari byo bizatuma haboneka imirimo mishya.

"Umurimo ukozwe neza ubyara indi mirimo", Myr Balthazar
"Umurimo ukozwe neza ubyara indi mirimo", Myr Balthazar

Mu butumwa yagejeje ku bakozi bitabiriye ibi birori, Myr Balthazar yagaragaje ko uburyo bwiza bwo guhanga imirimo mishya no gutegurira urubyiruko n'abo mu bihe bizaza kuzabona imirimo, ari ugukora neza imirimo iriho ubu.

Yagize ati"Isoko y'imirimo mishya ni umurimo ukozwe neza. Umurimo ubyara indi mirimo. Iyo umurimo ukozwe neza ukabyara imbuto izo mbuto zibyara indi mirimo."

Myr Balthazar avuga ko ku ruhare rwa buri wese, Diyosezi ya Kabgayi imaze kugira umuco wo guhanga imirimo mishya kandi ko izakomeza muri uwo murongo isangiye n'igihugu n'isi yose.

Ati"Diyosezi ya Kabgayi yamye igira uruhare mu guhanga imirimo, ntabwo izarekeraho. Dufatanyije, tuzakomeza dusangire iyi ntego. Hazahangwa n'indi mirimo mu minsi iri imbere. Dufatanyije tuzakomeza iki cyerekezo cyo gutera imbere buri gihe. Diyosezi ya kabgayi ntabwo izasubira inyuma muri icyo kerekezo dusangiye n'igihugu n'isi na Kiliziya."

Ati"Duheshe ishema umurimo dukora, duheshe ishema serivisi yacu, tugire intego, tugire imihigo. Rwose wishimire aho ukora, wishimire uruhare ufitemo kugira ngo iyo serivisi igende neza kandi itere imbere. Buri wese arwanirire ishyaka serivisi akoramo. Ishema rivamo ni wowe ribanza kugeraho rikagera kuri bagenzi bawe rigasakara kuri serivisi yose rikagera no kuri Diyosezi."

Kugira ngo ibi bigerweho, Myr Balthazar yasabye abakozi ba Kabgayi guharanira ishema rya Serivisi bakorera kuko ari bwo zizakomeza gutera imbere, zibyare imirimo mishya kandi nabo zibatere ishema.

Bwana Mugabo Gilbert, Umuyobozi wungirije w'akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, yashimye Diyosezi ya Kabgayi, avuga ko ari umukoresha mwiza kandi ko ifite n'abakozi beza.

Ati"Urebye uko twabukereye biragaragara ko umurimo wanogejwe kandi ko Diyosezi ya Kabgayi ari umukoresha mwiza kandi ifite abakozi beza."

Yakomehe ashimira Diyosezi ya Kabgayi uruhare rwayo mu guhanga imirimo ku baturage ba Muhanga no gukomeza guteza imbere umurimo abizeza ko Akarere ka Muhanga kazakomeza gufatanya na Diyosezi mu guteza imbere imibereho myiza.

Ibirori by'umunsi w'umurimo byitabiriwe n'abakozi b'ibigo bitandukanye bya Diyosezi ya Kabgayi bikorera I Muhanga ahari icyicaro cy'iyi Diyosezi. Byabimburiwe n'Igitambo cya Misa cyabereye muri Bazilika nto ya Kabgayi. Nyuma ya Misa hakurikiyeho ubusabane no kwidagadura byabereye mu cyanya cy'imyidagaduro cya Hotel Saint André.

Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Kabgayi
Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Kabgayi
Bwana Mugabo Gilbert, Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza y'abaturage
Bwana Mugabo Gilbert, Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza y'abaturage
Abakozi bashimiwe uruhare bagira mu iterambere rya Kabgayi
Abakozi bashimiwe uruhare bagira mu iterambere rya Kabgayi
Ibirori byabimburiwe n'Igitambo cya Misa
Ibirori byabimburiwe n'Igitambo cya Misa
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose