Umuryango wa Radiyo Mariya muri Afurika urifuza kuba umunyamuryango w'Ihuriro SIGNIS
Kuri uyu wa 5 Mata 2023, Umuhuzabikorwa w'umuryango wa Radiyo Mariya Ku rwego rw'Afurika yagiranye Inama na Komite Nyobozi ku rwego rw'Afurika y'Ihuriro Gatolika rigamije guteza imbere Itangazamakuru rizwi ku izi rya SIGNIS, mu rwego rwo gusuzuma ubusabe bw'uyu muryango bwo kwinjira muri iri Huriro.
Nyuma y'aho umuryango wa Radiyo Mariya ku rwego rw'Isi ndetse by'umwihariko no ku rwego rw'Afurika wanditse usaba ko wakwemerwa nk'umunyamuryango w'Ihuriro Gatolika rigamije guteza imbere itangazamakuru SIGNIS, abagize uyu muryango bakomeje gusuzuma ubu busabe mu nama zitandukanye zabahuje harimo iyabereye muri Etiyopiya, mu Rwanda ndetse no muri Koreya y'Epfo.
Uretse kuba baragiye basuzuma ubu busabe ndetse bakageza n'igisubizo cy'uko babona ubu busabe ku Muryango wa Radiyo Mariya, hakomeje kubaho kutabona kimwe ingingo zimwe na zimwe zigenga iyi miryango yombi ari na yo mpamvu hemejwe ko habaho inama ihuriweho n'impande zombi mu rwego rwo kurebera hamwe uko izi nzego zombi zarushaho gufatanya mu iterambere ry'Itangazamakuru Gatolika.
Muri iyi nama yitabiriwe n'umuhuzabikorwa w'Umuryango wa Radiyo Mariya ku rwego rw'Afurika Paolo Taffuri, ndetse n'abahagarariye zone zitandukanye mu Ihuriro SIGNIS, bongeye kurebera hamwe ubu busabe ndetse banarebera hamwe ibyakoze ku mpande zombi mu rwego rwo kurushaho kumva neza icyifuzo cy'Umuryango wa Radiyo Mariya no kureba uko cyashyirwa mu bikorwa bitabangamiye amahame agenga SIGNIS.
Nk'uko byagarutsweho n'umuyobozi wa SIGNIS ku rwego rw'Afurika, uru rwego rwifuza ko Radiyo Mariya yaba umunyamuryango wa SIGNIS ku rwego rw'amadiyosezi ndetse no ku rwego rw'ibihugu ziherereyemo bagafatanya n'ibindi bitangazamakuru Gatolika bihakorera mu kurushaho kwiyubaka no kujya inama ku cyakorwa ngo itumanaho ribe umuyoboro w'ubutumwa bwa Kiliziya. SIGNIS yifuza kandi ko uru rwego rwgira uruhare rwihariye mu guteza imbere Icyiciro cya Radiyo muri iri huriro dore ko umuryango wa Radiyo Mariya ufite Radiyo nyinshi muri Afurika bityo bakaba bakwihuza n'izindi Radiyo mu rwego rwo kurushaho guha imbaraga iki kiciro cya Radiyo.
Nyuma yo gutega amatwi impande zombi no kugaragaza aho buri ruhande ruhagaze, ubuyobozi bwa Radiyo Mariya ku rwego rw'Afurika bwakiriye neza igitekerezo cyo kuba Radiyo Mariya yaba umunyamuryango wa SIGNIS ku rwego rw'Afurika no ku rwego rw'ibihugu ndetse ikaba yagira n'uruhare rwihariye ku kiciro cya Radiyo muri uyu muryango. Gusa iyi ngingo ya Kabiri hemejwe ko izakomeza kuganirwaho kugira ngo harebwe uko uru ruhare rwazaba ruteye.
Ihuriro rigamije guteza imbere itangazamakuru Gatolika (SIGNIS), ni ihuriro mpuzamahanga ryemewe na Vatikani, akaba ari naryo inyuzamo imishinga itandukanye igamije guteza imbere Itumanaho hirya no hino ku isi. Kugera ubu iri huriro rikaba rikorera mu bihugu bisaga 100 harimo n'u Rwanda, aho u Rwanda ari narwo ruhagarariye akarere k'Afurika yo hagati muri iri Huriro.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.