Umuryango w'Ababikira b'Abaja b'Urukundo watangije urugo I Gihara muri Diyosezi ya Kabgayi
Kuri uyu wa 22 Ukwakira 2022, umuryango w'Ababikira b'Abaja b'Urukundo watangije urugo rushya muri Paruwasi ya Gihara Diyosezi ya Kabgayi.
Nyuma y'imyaka ibiri batangiye gukorera muri uyu Paruwasi, Ababikira b'Abaja b'Urukundo barangije ku mugaragaro ubutumwa bwabo muri Paruwasi ya Gihara.
Ni ibirori byabimburiwe n'igitambo cya Misa cyayobowe na Myr Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Butare wari kumwe na Myr Smaragde Mbonyintege Umwepiskopi wa Kabgayi. Hari Kandi abapadiri n'abihaye Imana ba Diyosezi ya Kabgayi n'abakristu bari bishimiye guha ikaze uyu muryango utangiye ubutumwa muri iyi Diyosezi.
Nyuma y'Igitambo cya Misa, Myr Filipo Rukamba yahaye umugisha inyubako zizakorerwamo ubutumwa bw'uyu muryango zirimo inyubako izatutamo Ababikira, Inyubako izatutamo abakecuru batagira kurengera na Shapeli.
Ibirori byo gutaha izi nyubako no gutangira ubutumwa byanitabiriwe na Dr Nahayo Sylvere, Mayor w'Akarere ka Kamonyi, wahaye ikaze aba babikira anabagaragariza ko Akarere ka Kamonyi kishimiye uruhare bazagira mu mibereho myiza y'abaturage.
Urugo rw'abaja b'Urukundo rwatangijee I Gihara rubaye urwa Gatatu uyu muryango ugize mu Rwanda. Rukaba Kandi rubaye urwa Gatandatu uyu muryango ugize ku mugabane w'Afurika.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.