Umuryango w'Abadominikani watangaje gahunda yo gusezera no gushyingura Padiri Bernardin Muzungu witabye Imana
Umuryango w'Abadominikani watangaje gahunda yo gusezera bwa nyuma no gushyingura Padiri Bernardin Muzungu witabye Imana kuri uyu wa 10 Kanama 2022 mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK. Iyi mihango ikaba iteganyijwe kubera mu rugo rw'Abadominikani ku Kacyiru no kuri Paruwasi ya Ndera guhera kuri uyu wa 11 kugera kuwa 13 Kanama 2022
Mu itangazo ryashyizweho umukono na Padiri Rapael Manirakiza Uwineza, Uhagarariye Abapadiri b' Abadominikani, uyu muryango watangaje inkuri y'akababaro y'urupfu rwa Padiri Muzungu Bernardin rwabaye kuri uyu wa 10 Kanama 2022, unatangaza uko gahunda yo kumusezeraho no kumushyingura iteye.
Nk'uko bigaragara kuri iyi gahunda kuri uyu wa 11 Kanama 2022 ni bwo ibikorwa byo guherekeza padiri Muzungu byatangiye bikaba byatangijwe na Misa yo kumusabira yaturiwe muri Kiliziya y'umuryango w'Abadominikani iri ku Kacyiru, guhera Saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba.
Ibi bikorwa Kandi bizakomeza kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kanama 2022, ahateganyijwe igitambo cya Misa yo gusabira Padiri Muzungu ikazakurikirwa n'umuhango wo kumwibuka na byo bikazabera mu Rugo rw'Abadominikani guhera Saa Kumi n'Ebyiri z'Umugoroba.
Igikorwa cyo gushyingura nyirizina cyo giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Kanama 2022, kikazabimburirwa n'umuhango wo gusezera uzabera mu Rugo rw'Abadominikani ku Kacyiru guhera Saa Tatu. Ibikorwa bizakomereza muri Kiliziya ya Paruwasi ya Ndera mu Gitambo cya Misa yo kumuherekeza iteganyijwe Saa Saba z'Amanywa. Nyuma ya Misa hakurikireho umuhango wo gushyingura uzabera mu irimbi ry'Abapadiri riri I Ndera.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.