Umuryango w'Abasaleziyane b'imitima mitagatifu bungutse ababikira umunani bashya
Tariki 25 Ugushyingo 2022, mu muhango wabereye muri paruwasi Nyamata muri Arikidiyosezi ya Kigali umuryango w' Abasaleziyani b'Imitima mitagatifu wungutse ababikira umunani unashimira Imana hamwe na Mama Marie Claire umaze imyaka 25 asezeranye muri uyu muryango.
Ibirori by'uyu munsi byitabiriwe n'abashyitsi batandukanye barimo Karidinali Antoni Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali, ari nawe wayoboye Igitambo cya Misa, ari kumwe na Myr Celestin Hakizimana, Umwepiskopi wa Gikongoro akaba anahagarariye Abihayimana mu nama y'Abepiskopi.
Ababikira umunani basezeranye muri uyu muryango ni Mama Chantal Nyiramana, uvuka muri paruwasi ya Cyanika, muri Diyosezi ya Gikongoro; Mama Bayisenge Jeannette na Mama Rose Uwiragiye ba Paruwasi Musambira muri Diyosezi ya Kabgayi; Mama Liliane Ingabire wa paruwasi Bungwe ya Diyosezi Byumba na Mama Emerthe Mukangendo, wa paruwasi Muyanza ya Byumba; Mama Yvone yamfashije, wa paruwasi Muhororo diyosezi ya Nyundo ; Mama Grace Mujawayezu wa paruwasi Muyunzwe Diyosezi ya Kabgayi na na Speciose Kampire wa Paruwasi Gahunga diyosezi Ruhengeri.
Aba babikira bashya bakaba bari barangajwe imbere na mukuru wabo Mama Marie Claire Muyizere wa Paruwasi ya Musambira Diyosezi ya Kabgayi wizihizaga Yubile y'Imyaka 25 yiyeguriye Imana.
Nk'uko biteganywa mu itegeko rigenga umuryango abasaleziyanikazi bashya basezeranye kwitangira uburere bwa Roho na mboneragihugu bw'ababana n'ubumuga bwo kutumva no kutavuga bitabwaho n'uyu muryango washinzwe na Filipo Simaldone wabahaye umurage agira ati"mujye mufata abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mushinzwe nk'indagizo y'agaciro kandi ntagatifu n'urwego ruzabageza mu ijuru".
Mu butumwa Karidinali Antoni Kambanda, yahaye aba babikira yabibukije ko kwiyegurira Imana ari igisubizo gikwiye urukundo ruhebuje rw'Imana. Yababwiye kandi ko kwiyegurira Imana bisaba kwiringira umugambi wayo ku buzima bwawe ugashyira imbere ugushaka kwayo ku urugero rwa Yezu na Bikiramariya. Yabibukije kandi ko amasezerano bakoze adasobanuye ko byose birangiye kuko bagomba guhora bavugurura karame yabo igihe cyose bakarushaho kwiyegurira Imana kurushaho.
Myr Celestin Hakizimana, mu izina rya komisiyo y'Abepiskopi ishinzwe Abiyeguriye Imana, yashimiye ubutumwa budasanzwe bukorwa n'Abasaleziyani asaba ababikira bashya kuba amahirwe y'umuryango dore ko baje ari umunani umubare wibutsa amagambo umunani nterahirwe.
Umuyobozi mukuru w'uyu muryango yashimiye Abepiskopi, Abapadiri, Abihayimana n'Abakristu baje kwifatanya n'uyu muryango muri ibi birori, avuga ko bibatera imbaraga zo kwitanga batizigama.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.