Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

“Umwana ni umuhuza w’ababyeyi, twige kumurera tutamukanga” Musenyeri Casimir Uwumukiza

Kuri uyu wa 22 Kamena 2026, muri Paruwasi ya Kicukiro habereye amahugurwa rusange y’Inshuti z’Abana yahurije hamwe abapadiri bashinzwe Ikenurabushyo ry’Abana, abafaratiri bari mu biruhuko, abafurere, ababikira n’ababyeyi bafatanya mu butumwa bw’abana, agamije gutegura Ihuriro ry’Abana riba mu biruhuko (Patronaje), kurebera hamwe ubuzima n’imibereho y’abana, n’ibindi byafasha umwana mu mikurire ye. Abayitabiriye bibukijwe ko umwana ari ingabire ikomeye mu muryango kandi ko adakwiye kurerwa akangwa.

“Umwana ni umuhuza w’ababyeyi, twige kumurera tutamukanga” Musenyeri Casimir Uwumukiza
“Umwana ni umuhuza w’ababyeyi, twige kumurera tutamukanga” Musenyeri Casimir Uwumukiza

Ibi byagarutsweho na Casimir Uwumukiza, Igisonga cya Arikiyepiskopi wa Kigali, watangije aya mahugurwa.

Mu nyigisho yatanze, yavuze ko umwana ari ingabire ikomeye mu muryango kandi ko ashobora kuba umuhuza w’ababyeyi igihe habayeho amakimbirane hagati yabo. Yifashishije uru rugero asaba abamurera kubikora neza, batamukanga.

Yagize ati “Abana ni ingabire ntasimburwa, ni ingabire ifite agaciro gakomeye, ni ibyishimo mu muryango. Ni ingabire y’Imana ifite agaciro gakomeye kubera ko n’urugo rugize umwana batangira gukora gahunda yindi. Umwana yunga ababyeyi; iyo bashwanye gato, iyo umwana aturutse hariya asa n’ubakiza muri bwa buziranenge bwe. Bamubona bakavuga bati, Duceceke tutivamo, umwana atatubona. Umwana mu rugo abafasha kureba ikibahuza kurusha ibibatanya. Umwana ni umuhuza w’ababyeyi kuko iyo ahari, ntabwo abantu bashobora gukora ibyo bishakiye byose.”

Yakomeje avuga ko ukunda umwana agomba kumurera atamukanga, ngo amukubite cyangwa amuce intege, ahubwo akamufasha kwivumburira igikwiye.

Ati “Ntimugakure umutima abana banyu ku buryo abona ko aho ari amahane gusa, ku buryo ashobora no guhunga urugo avuga ati iyo mpageze numva nta byishimo. Urugo rugomba kuba ahantu hatanga ibyishimo, ahantu hatanga uburere kandi hagafasha umwana kwivumburira igikwiye n’igishimisha Imana.”

Musenyeri Casimir yavuze kandi ko ari yo mpamvu Inshuti z’Abana, abapadiri bashinzwe Ikenurabushyo ry’Abana n’abafaratiri bari mu biruhuko bahurizwa hamwe, kugira ngo bafatanye kurera abana neza.

Yagize ati “Uko mufasha abana neza mutabakura umutima birabafasha, ukabona hari n’uhunga iwabo akaza asanga za Nshuti z’Abana cyangwa abapadiri akavuga ati hariya ntabwo ari nko mu rugo, batwigisha utuntu tw’ingenzi.”

Yongeyeho ko abana bakunda kureba ibikorwa kurusha amagambo. Ati “Usanga umwana ajya ahantu akagenda avuga ati njye nikundira iyo nageze kuri uriya mubyeyi kuko araza akadufata neza, ariko hari undi waje hano nkamureba mu maso nkumva nshaka kwirukanka.”

Aha yasobanuye ko hari umwana ushobora gutinya umubyeyi bitewe n’uko amubona yaje agaragaza uburakari mu maso.

Yasoje asaba ababyeyi kureka abana bakajya bahura n’abandi mu biruhuko kugira ngo bunguke ubusabane n’ubumenyi. Yasabye kandi abana kwigomwa umwanya munini bamara bareba filimi bakitabira Ihuriro ry’Abana rizwi nka Patronaje, kuko rifite uruhare runini mu burere bwabo.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abarenga 100 baturutse mu bice bitandukanye bya Paruwasi zigize Arikidiyosezi ya Kigali.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose