Umwepiskopi wa Nyundo yasuye urubyiruko rugororerwa Iwawa
Kuri uyu wa 13 Kamena 2024, Myr Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Nyundo yasuye ikigo Ngororamuco cya IWAWA ahaturira Igitambo anaha amasakaramentu y'Ibanze Urubyiruko ruhagororerwa.
Mu gitondo cy'uyu wa 13 Kamena 2024, ni bwo Myr Anaclet Mwumvaneza yahagurutse i Rubavu, ari kumwe n'urubyiruko rugera kuri 33, bagize Korali Saint Gregoire yo muri Santarali ya Kivumu, Paruwasi Kongo Nil. Yari kumwe kandi n'abapadiri barimo, padiri Kayiranga Philbert, Padiri Mukuru wa Paruwasi Kongo Nili ari na yo ibarizwamo Ikigo ngororamuco cya Iwawa.
Mu rugendo rw'amazi, morali yari yose mu mazi magari y'Ikiyaga cya Kivu, kuri Korali Saint Gregoire yari mu rugendo n'umwepiskopi bashyiriye urubyiruko rw'Iwawa, Inkuru nziza y'Ingoma y'Imana.
Ahagana Saa tanu n'iminota 30 ni bwo Igitambo cya Misa cyatangiye kiyobowe na Myr Anaclet Mwumvaneza, wari kumwe n'Ibihumbi by'urubyiruko rugororerwa mu kigongo cya Iwawa.
Muri iki gitambo cy'Ukarisitiye abasore 8 bagarukiye Imana biyemeza kuzibukira ingeso mbi. Ni mu gihe 22 bahawe Batisimu ndetse 40 bagahabwa Isakaramentu ry'Ugukomezwa.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.