Umwepiskopi wacyuye igihe wa Diyosezi ya Nebbi yitabye Imana
Myr Martin Luluga umwepiskopi wacyuye igihe wa diyosezi ya Nebbi mu gihugu cya Uganda yitabye Imana ku myaka 89
Umunyamabanga wa diyosezi ya Nebbi ni we watangaje iyi nkuru agira ati" Tubabajwe no kubabikira urupfu rwa Myr Martin Luluga, rwabaye kuri uyu wa 30 Nyakanga 2022 ahagana Sa tatu na 20 za mu gitondo.
Myr Luluga yavutse tariki ya 1 Werurwe 1933 muri paruwasi ya Lodonga muri Diyosezi ya Arua. Yahawe ubupadiri tariki ya 1 Kamena 1963 maze agirwa umwepiskopi wungirije wa diyosezi ya Guru tariki 11 Mutarama 1987. Tariki 12 Mata 1990 nibwo yimitswe nka Musenyeri wa Diyosezi ya Guru. Naho tariki 2 Mutarama 1999 yimurirwa kuba umwepiskopi wa Diyosezi ya Nebbi yimikwa tariki 18 Mata 1999.
Amamariza hano
Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka
Advertise here
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.