Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Umwihariko wa Cité Nazareth Mbare, Ishuri ryihariye ryashinzwe na Papa Yohani Pawulo II

Mu Karere ka Muhanga, muri Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, ku musozi wa Mbare hari ishuri ryihariye rifite amateka adasanzwe mu Rwanda no muri Kiliziya Gatolika. Ni Cité Nazareth Mbare, ishuri ryashinzwe na Papa Mutagatifu Yohani Pawulo II kugira ngo rifashe abana b’imfubyi, abatishoboye n’abahuye n’ingaruka z’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umwihariko wa Cité Nazareth Mbare, Ishuri ryihariye ryashinzwe na Papa Yohani Pawulo II
Umwihariko wa Cité Nazareth Mbare, Ishuri ryihariye ryashinzwe na Papa Yohani Pawulo II

Cité Nazareth Mbare ni ikigo cy’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda gicungwa n’Umuryango w’Ababikira b’Abizeramariya.

Amateka y’ishuri ryashinzwe na Papa Mutagatifu Yohani Pawulo II

Amateka y’iki kigo atangira mu Ukwakira 1994, mu nama y’Inama Nkuru ya Vatikani ishinzwe Umuryango (Pontifical Council for the Family) yabereye i Manila muri Philippines nyuma y’igitekerezo cyaturutse kuri Papa Yohani Pawulo II. Muri iyo nama hafatiwemo umwanzuro wo gushinga ishuri mu mushinga ugamije gufasha abana bugarijwe n’ingaruka z’amateka mabi igihugu cy’u Rwanda cyari kimaze kunyuramo.

Mu mwaka wa 1997 ni bwo uwo mushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa, ku wa 7 Ugushyingo 1999 utahwa ku mugaragaro na Nyiricyubahiro Karidinali Alphonso Lopez Trujillo wari Perezida w’iyo Nama Nkuru ya Vatikani.

Iki kigo cyahawe izina rya “Cité Nazareth Mbare”, kandi cyegurirwa Papa Yohani Pawulo II nk’ikimenyetso cy’urukundo rwa kibyeyi n’impuhwe yagiriraga abana b’imfubyi, abatagira kivurira n’abasigaye mu bwigunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuva cyashingwa, Cité Nazareth Mbare yakomeje kwakira abana baturuka mu byiciro bitandukanye by’abafite intege nke. Muri bo harimo abana b’imfubyi, abana bafite umubyeyi umwe, abana b’ababyeyi batandukanye cyangwa batanye, abana batazi ababyeyi babo, abadafite amikoro ndetse n’abana bafite uburwayi budakira cyangwa ubumuga ku ntego yo kubafasha kuba abaturage beza bakorera igihugu na Kiliziya.

Amateka agaragaza ko mu 2018, Intumwa ya Papa mu Rwanda icyo gihe yibukije ko igitekerezo cyo kubaka Cité Nazareth cyari igisubizo cy’urukundo n’impuhwe Papa Yohani Pawulo II yari afitiye abana b’u Rwanda, ni mu gihe bamwe mu bahazi bahita kwa Papa abandi bakavuga ko abaharererwa ari abana ba Yohani Pawulo II nk’uko umutima we wari umeze.

Umwihariko: Buri mwana ahabwa umubyeyi umwitaho

Mu birori by’Umunsi Mukuru w’iri shuri byabaye kuwa 8 Kamena 2026, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi yagarutse ku mwihariko wa Cité Nazareth Mbare, ashimangira ko atari ishuri risanzwe ahubwo ari urugo rwakira abana baturuka mu buzima bugoye bakabona urukundo n’uburere bibafasha gukura neza.

Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yavuze ko ikirenze kuba ishuri, Cité Nazareth Mbare ari umuryango uha abana urukundo rwa kibyeyi.

Yagize ati“Abana barererwa aha abenshi ni abaturuka muri iyo miryango idafite amikoro, abana bagiye batoragurwa ku mihanda hirya no hino, abana b’imfubyi, abo ababyeyi bataye, abo bose bahurira hano n’ubwo tutashobora kwakira buri wese ariko hari abo za Caritas za Diyosezi zohereza hano buri mwaka bari muri ibyo byiciro, hari ababyeyi babakira batandukanye na mwalimu cyangwa abarezi dusanzwe tuzi. Hano hari inzu aho buri nzu abana babamo iba ifite umubyeyi ubitaho akababera Mama, akababera Papa, akababera mukuru wabo.”

Yakomeje agaragaza ko hari n’abana baza bakiri bato cyane bakeneye urukundo rw’umuryango, bagasanganirwa n’ababafata nk’ababo.

Ati “Hariho n’abaza bakeneye urukundo rwa Kibyeyi nk’abaza ari bato ugasanga barabakikiye, akabaheka.”

Musenyeri Ntivuguruzwa yavuze ko uwo ari wo mwihariko ukomeye wa Cité Nazareth Mbare, kuko ababikira b’Abizeramariya n’abandi barezi bahakorera batita gusa ku myigire y’abana nk’uko bikorwa mu mashuri asanzwe, ahubwo banubahiriza icyifuzo cya Papa Yohani Pawulo II cyo kubaha uburere bwuzuye burimo urukundo, kwitabwaho no gukura bumva bafite umuryango.

Umurage ukomeje kubaho

Hashize imyaka isaga 27 Cité Nazareth Mbare itangiye kwakira abana, ariko icyerekezo cyayo kiracyari cya kindi cyo kuba urugo rw’abana badafite kivurira. Ni imwe mu mpano zikomeye Papa Mutagatifu Yohani Pawulo II yasigiye Kiliziya Gatolika mu Rwanda, aho uburezi buhuzwa n’urukundo rwa kibyeyi kugira ngo abana baharerwa bazavemo abaturage bafite indangagaciro, urukundo n’ubumuntu.

Uyu munsi, Cité Nazareth Mbare ikomeje kuba ikimenyetso cy’uko ishuri rishobora kuba urugo, naho umwana agakura atiga gusa amasomo ahubwo aniga gukundwa no gukunda abandi.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose