Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Urubyiruko rwa Arikidiyosezi ya Kigali ruri muri Forumu izamara iminsi itatu

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 15 Kanama 2025, Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Yohani Bosco ya Kicukiro yakiriye urubyiruko ruri hagati ya 1,500 na 2,000 rwo muri Arikidiyosezi ya Kigali, mu ihuriro rizamara iminsi itatu rifite insanganyamatsiko igira iti "Abiringira Uhoraho ntibadohoka mu rugendo."

Urubyiruko rwa Arikidiyosezi ya Kigali ruri muri Forumu izamara iminsi itatu
Urubyiruko rwa Arikidiyosezi ya Kigali ruri muri Forumu izamara iminsi itatu

Uyu munsi wabanjirijwe n'Igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri Casimir Uwumukiza, Igisonga cya Arkiyepiskopi wa Kigali, ari na we watangije ku mugaragaro iri huriro ry'urubyiruko, ryahuriranye n'umunsi mukuru wa Asomusiyo.

Mu nyigisho ye, Musenyeri Casimir yasabye urubyiruko gukomeza kugira amizero no kumva ko Bikira Mariya yabafunguriye amarembo y'ijuru, bakaba bakwiye kumunyuraho kugira ngo abageze kuri Yezu.

Yagize ati"Asomusiyo itwibutsa ko iwacu ari mu ijuru kandi umubyeyi Bikira Mariya arimo kudutegurira. Ubu natwe twagenda twemye kuko Nyagasani yongeye kudusubiza ubuzima. Ngiki igihe cy'Ubucunguzi kirageze, Sekibi yaratsinzwe, nta jambo afite. Kwiyambaza Umubyeyi Bikira Mariya bidusubiza amahirwe kuko Nyagasani adufungurira ibyo twari twarifungiye."

Musenyeri yashyikirije umusaraba bamwe mu bapadiri baherekeje urubyiruko ndetse n'abahagarariye urubyiruko, nk'ikimenyetso cy'amizero bazatwara mu rugendo rw'iminsi itatu.”

Padiri Alexis Ndagijimana, Umunyamabanga wa Komisiyo y'Abepiskopi ishinzwe Ikenurabushyo ry'Urubyiruko (CEPJ), agaruka ku nsanganyamatsiko y'uyu mwaka,

yasabye urubyiruko gufata iyi Forum nk'umwiherero Nyagasani ashaka kubaheramo imbaraga.

Yabwiye urubyiruko ko kuguma ku Mana, gusenga, guhabwa amasakaramentu no kwiyunga na Nyagasani ari byo bizabafasha kurenga ingorane.

Padiri Thaddée Ndayishimiye, ushinzwe Ikenurabushyo ry'Urubyiruko muri Arikidiyosezi ya Kigali, yavuze ko iri huriro rizashimangirwa n'inkingi eshatu: isengesho, kwiteza imbere no gufata imyanzuro myiza. Yibukije ko ari umwanya mwiza wo kwidagadura, gusabana no kuganira n'abasaserdoti.

Abashinzwe Ikenurabushyo ry'urubyiruko kandi bashimiye imiryango yo muri Paruwasi ya Kicukiro, Gahanga na Gikondo yakiriye urubyiruko, babasaba gukomeza gufungura ibiraro by'ubucuti n'ibyamizero kugira ngo Nyagasani abahundagazeho umugisha.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose