Urubyiruko rwa Paruwasi ya Rilima rwiteguye kuzaseruka neza muri Forumu ku rwego rw'igihugu
Kuri uyu wa 20 Kanama 2023 ubwo hasozwaga ihuriro ry'urubyiruko ryateguwe na Paruwasi ya Rilima, urubyiruko rwa paruwasi ya Rilima rwasabwe kuzavoma ubumenyi muri Forumu ku rwego rw'igihugu bakazabugeza ku bandi batazabasha kuyitabira.
Padiri Jean Leonard Dukuzumuremyi ufite mu nshingano urubyiruko muri Paruwasi ya Rilima, Arkidiyosezi ya Kigali, mu nyigisho yatanze yagarutse ku rubyiruko rujya rugira amahirwe yo gutera intambwe yisumbuye ariko bakibagirwa aho bavuye cyangwa se ko byose ari Imana yabikoze abasaba kubyirinda ababikoraga bakabireka.
Agaruka ku cyo iri huriro bamazemo iminsi rigamije yagize ati"Turi mu gihe cy'Ihimbazwa ry'iminsi mpuzamahanga y'urubyiruko (JMJ), yabereye i Lisbonne muri Portugal kuva tariki 01-06/08/2023, aho Papa yifatanyije n'urubyiruko ruturutse impande zose z'isi, bagabira ku nsanganyamatsiko igira iti: "Muri iyo minsi, Mariya yarahagurutse agenda yihuta" (Lk 1, 39). N’ubwo uribyiruko rwacu rutashoboye kujyayo, twahuriye hamwe nk'aba Paruwase Rilima kugira ngo dusangire Ubutumwa bwatangiwe muri iyo minsi mpuzamahanga y'urubyiruko i Lisbonne.
Yongeyeho kandi ko Rifite aho rihuriye n'irizabera i Kigali muri Paruwase Regina Pacis, kuko n’aho bazahura baganira kuri iyo nsanganyamatsiko ndetse n'izindi cyane cyane zifasha kumenya, gukunda no kwitangira Kiliziya nk'urubyiruko muri iki gihe turimo. Yavuze ko kandi bitewe ni uko hari imibare yagenwe y'abazaryitabira, Hazajyayo abahagarariye abandi, nabyo biri mu byatumye bifuza ko n'abandi ayo mahirwe yo guhurira hamwe atabacika, bituma bategura ihuriro ribanziriza iryo ku rwego rwIgihugu.
Padiri kandi mu gusoza iri huriro yashishikarije urubyiruko rwa Paruwase ya Rilima, guhaguruka no gushira ubwoba n'ubute, bakaba abahamya b'Urukundo rw'Imana mu bantu, bitangira cyane cyane Abanyantege nkeya n'intamenyekana.
Yakomeje asaba Urubyiruko ruzajya mu ihuriro ry'Urubyiruko i Kigali, kuzahagararira neza abandi, bakavoma ubumenyi buzabagirira akamaro bakazabugeza no kubandi.
Yashimiye Ababyeyi bohereje Urubyiruko mu ihuriro ryabo, ndetse n'imiryango yo muri Santarali Kalilisi yabakiriye ikabacumbikira, yashimiye kandi n'abafashe umwanya wabo bakaza kubaha inyigisho n'ibiganiro binyuranye.
Bamwe mu bitabiriye iri huriro barimo Odette Tuyishimire na Bonaventure Iradukunda bamwe mu bazitabira ihuriro ry Urubyiruko I Kigali, mu kiganiro bagiranye na Kinyamateka bavuze ko iri huriro babyungukiye mo byinshi birimo kugira urukundo, kwiga uko bakwiteza imbere batangira kwizigama, ndetse banategurwa kare uko bazitwara mu ihuriro ryIgihugu, banavuze ko bamaze kwitegura mu buryo bwose igisigaye ari ugutegereza ko umunsi ugera, kandi baniteguye kuzungukira mo byinshi.
Bakomeje bashimira Ubuyobozi bwa Kiliziya bubatekerezaho cyane bukita ku rubyiruko, kuko mu byo bibafasha harimo gutera imbere mu buryo bwa Roho, bashimiye ababyeyi babo babahaye umwanya no kubemerera ko bazajya kwifatanya nabandi banabasaba isengesho.
Iri huriro ryatangiye kuwa Kane tariki 17/08 ribera muri Santarali ya Kalilisi, risozwa ku cyumweru ku wa 20/08/2023, ryitabirwa nabagera kuri 300.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.