Urwandiko rwa mbere rwa Papa Léon wa XIV rubaye urwo gutabariza abakene
Kuri uyu wa 4 Ukwakira 2025, Papa Léon XIV yashyize umukono ku Rwandiko rwe rwa mbere ruzagaruka ku gutabariza abakene.
Uru Rwandiko rwa mbere rwa Papa Léon rwahawe izina rya "Dilexi te", bisobanuye ngo "Naragukunze".
Umuhango wo gushyira umukono kuri uru rwandiko rwo mu cyiciro cya "Exhortation Apostolique", wabereye mu Isomero rya Papa mu gitondo cy'uyu wa 4 Ukwakira 2025. Umunsi mukuru wa Mutagatifu Faransisiko wa Asize.
iteganyijwe ko uru rwandiko ruzatangazwa mu kiganiro n'abanyamakuru tariki 9 Ukwakira 2025, rukaba rukubiyemo ingingo zivuga ku bakene.
Papa Léon XIV nk'uko byasobanuwe ubwo yatangiraga ubutumwa, yafashe izina rya Leon kugira ngo akomeze umurage w'Aba Papa bamubanjirije bafashe iri zina, guhera kuri Papa Leon Ikirangirire warwaniye ishyaka Kiliziya n'abakene aho yatangije ingamba nyinshi zo kuta ku bakene bari i Roma yari yugarijwe n'inzara, n'impunzi nyinshi zitagira kirengera. Yatangije igikorwa cyo kwigomwa mu rwego rwo gukusanya ibyari bigamije gufasha abakene.
Uretse uyu Papa Leon Ikirangirire iri zina ryaje kumenyekana cyane mu kuvuganira abakene kubwa Papa Leon w XIII wabayeho mu 1878 kugera 1903. Papa Leon wa XIII mu 1895 yanditse urwandiko rw'Amateka tise "Rerum Novarum", ugenekereje mu kinyarwanda wavuga uti"Iby'ubu!".
Uru rwandiko rwari rugamije gutabariza abakozi b'abakene bakoreshwaga uburetwa n'abakire b'abanyenganda bagapyinagaza uburenganzira bwabo.
Uru rwandiko rwabaye intangiriro y'izindi nyandiko za Kiliziya zigamije gusobanura icyo Kiliziya ivuga ku mibereho y'Abantu ku isi.
Papa Leon XIV ategerejweho gukomeza gutabariza abakene, impunzi n'abandi bakomeza gusigara inyuma y'iterambere ry'isi rigaragara.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.