Abagore bo mu cyaro bishimiye impinduka mu mibereho yabo, bashishikarizwa kujya mu nzego zifata ibyemezo
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Ukwakira 2026, u Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro. Mu birori byabereye mu bice bitandukanye by’igihugu, abagore bagaragaje ko hari intambwe igaragara bamaze gutera mu mibereho yabo bwite no mu iterambere ry’imiryango yabo, bashimangira ko bagikwiye kongererwa ubushobozi kugira ngo barusheho kugira uruhare mu nzego zifata ibyemezo.
Bamwe mu bagore bo mu cyaro bagaragaje ko bishimira intambwe bateye mu kwiteza imbere, kwihangira imirimo no kugira uruhare mu iterambere ry’imiryango yabo. Bavuga ko ugereranyije n’imyaka yashize, aho abagore benshi bahezwaga mu bikorwa by’iterambere no mu myanya ifatirwamo ibyemezo, ubu barushijeho kugira ijambo mu muryango no mu nzego zitandukanye z’imiyoborere.
Bavuga ko kuri ubu bashobora gukora bakiteza imbere, kwaka inguzanyo mu mabanki, kwigurira imyambaro no kwitabira inzego zifata ibyemezo. Ibi babifata nk’intambwe ikomeye mu kwimakaza uburinganire no guha umugore ubushobozi bwo kwigira.
Abagore kandi bishimira ko basigaye bafatanya n’abagabo babo mu bikorwa bigamije guteza imbere imiryango, birimo gushaka ubwishingizi bwo kwivuza, kwishyurira abana amashuri no kubabonera ibindi bikenerwa by’ibanze.
Mu rwego rwo guteza imbere imirire myiza y’abana, bavuga ko bakomeje gushyira imbaraga mu guhinga uturima tw’igikoni no kongera ubworozi, kugira ngo imiryango yabo ibone indyo yuzuye, bityo bafashe mu gukumira imirire mibi, bwaki n’igwingira.
Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro wizihijwe kandi hibandwa ku gukomeza kongerera abagore n’abakobwa ubushobozi, kubafasha kwigirira icyizere no kubashishikariza kugira uruhare rugaragara mu miyoborere y’igihugu.
Abagore n’abakobwa bashishikarijwe kutagarukira ku kugira uruhare mu iterambere ry’imiryango yabo gusa, ahubwo no gutinyuka kujya mu nzego zifata ibyemezo, bagatanga ibitekerezo byubaka kandi bakagira uruhare mu igenamigambi n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zibagenewe.
Mu Karere ka Bugesera, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wo mu Cyaro, Hon. Depite Uwineza Beline, yagaragaje intambwe yatewe mu iterambere ry'umugore, abasaba kurushaho kugira ngo umugore wo mu cyaro anagire ijambo mu byemezo bitanga umurongo w’iterambere rye n’Igihugu.
yagize ati "Turakomeza gukangurira abagore gukoresha uburenganzira bwabo bwo gutora no kwiyamamaza, bakitabira amatora y’inzego z’ibanze kugira ngo tuzabone abagore benshi b’abayobozi muri izo nzego, cyane ko aho bayobora bayobora neza cyane."
By’umwihariko, mu gihe hategerejwe amatora, bashishikarizwa kugira icyizere mu bushobozi bwabo, kwitabira ibikorwa bya politiki mu buryo bubahirije amategeko no gutekereza ku kwiyamamaza mu myanya y’ubuyobozi. Ibi bigamije kongera umubare w’abagore n’abakobwa bagira uruhare mu gufata ibyemezo, kugira ngo ibibazo byabo n’iby’abaturage muri rusange birusheho kumvwa no gushakirwa ibisubizo.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Rubavu kwizihiza uyu munsi.
Ibirori byabanjirijwe no gutaha inzu yubakiwe umukobwa w’imyaka 26 urera abavandimwe be babiri. Uyu muryango kandi wahawe ibikoresho by’ibanze n’ibiribwa bizawufasha mu mibereho ya buri munsi.
Mu rwego rwo gukomeza gufasha imiryango kwiteza imbere, indi miryango 30 yo mu Mirenge ya Mudende, Busasamana na Bugeshi yorojwe inka.
N’ahandi mu turere dutandukanye tw’igihugu, abagore n’abakobwa bafite ubushobozi buke bafashijwe kubona ibikoresho by’ibanze n’ubundi bufasha bugamije kubafasha kwiteza imbere. Hari n’imiryango yorojwe inka kugira ngo ibashe kongera umusaruro no kunoza imibereho yayo.
Ibyo bikorwa bigaragaza ko guteza imbere umugore wo mu cyaro bidakwiye kugarukira ku kumufasha kubona ibimutunga gusa, ahubwo bikwiye no kumufasha kugira ubushobozi, kwigirira icyizere no kugira uruhare mu byemezo bigena ahazaza he n’ah’igihugu muri rusange.
Mu gihe abagore n’abakobwa bakomeje gutera intambwe mu iterambere ry’imiryango yabo, haracyari umuhamagaro wo kubashishikariza kurenga imipaka y’aho basanzwe bakorera, bakitabira inzego zifata ibyemezo kandi bagatinyuka no kwiyamamaza mu myanya y’ubuyobozi. Ni imwe mu nzira zafasha kwimakaza uburinganire no gutuma iterambere ry’igihugu rirushaho kugirwamo uruhare n’abagore bo mu byiciro bitandukanye, cyane cyane abo mu cyaro.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.