Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

"Uwafunze ni we ufungura", Myr Tadeyo Ntihinyurwa yahumurije ababajwe na kiliziya zabo zifunze

Mu ijambo yagejeje ku baje kwifatanya na we kwizihiza umunsi wa Mutagatifu Tadeyo yisunze, Myr Ntihinyurwa Tadeyo, Arikiyepiskopi wa Kigali uri mu kiruhuko cy'izabukuru, yahumurije abakristu bahangayikishijwe na Kiliziya zabo zifunze avuga ko iz'ibanze zifunguye kandi n'izindi igihe kizagera zigafungurwa.

"Uwafunze ni we ufungura", Myr Tadeyo Ntihinyurwa yahumurije ababajwe na kiliziya zabo zifunze
"Uwafunze ni we ufungura", Myr Tadeyo Ntihinyurwa yahumurije ababajwe na kiliziya zabo zifunze

Myr Tadeyo yasobanuye ko abakristu badakwiye guhangayikishwa na kiliziya zifunzwe kuko iz'ibanze ari zo Yezu Kristu n'abamwemera zifunguye.

Ati"Kiliziya ntabwo ishobora gufungwa kuko kiliziya ni Yezu Kristu. Ingoro rero y'Imana turayihorana. Yezu Kristu aturimo tumurimo.Ingoro y'ingenzi ntifungwa na rimwe.Yezu Kristu n'abamukunda ni ingoro nyinshi zitazafungwa na rimwe."

Yakomeje asaba abakristu kutagira ubwoba kubera kiliziya zifunze. Avuga ko abakristu bakwiye gushishikarira gusengera aho bari mu ngo zabo kuko Yezu Kristu ari kumwe na bo.

Ati"Yezu Kristu turi kumwe igihe cyose. Ndetse yaranadutetesheje. Yezu Kristu ni we kiliziya yacu kandi iyo twemera tuba turi kumwe na we."

Myr Tadeyo asaba abakristu gushimira Imana kubw'izi kiliziya z'ingenzi zifunguye no gutegereza igihe n'izindi zizafungurirwa kuko uwafunze ari na we ufungura.

Ati"Dushimire Imana ahasigaye dukomeze dutegereze, uwafunze ni we ufungura."

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose