Vatikani igiye kwakira ku nshuro ya 10 ihuriro mpuzamahanga ry'ingo nyuma y'imyaka risubikwa kubera Covid-19
Tariki 22-25 Kamena 2022 i Vatikani hazateranira ihuriro mpuzamahanga ry'ingo, riteranye ku nshuro ya 10. Iri huriro rikaba ryitezweho guha imbaraga ingo z'intangarugero zifasha Kiliziya mu butumwa bwo kurengera ingo.
Karidinali Kevin Farell, ukuriye Dikasiteri ishinzwe abalayiki, imiryno no kurengera ubuzima, avuga ko nyuma y'ibihe bikomeye bya Covid 19, iri huriro ryari rikenewe cyane mu rwego rwo kongera kuvugurura ubuzima n'amizero mu miryango. Avuga kandi ko iri huriro ari ingirakamaro cyane ku ngo z'intangarugero, zifasha Kiliziya guherekeza izindi ngo.
Nk'uko bisobanurwa na Karidinali Farell, Iri huriro rigiye kuba ku nshuro ya 10, ni umwanya mwiza wo guha imbaraga ibikorwa by'iyogezabutumwa ry'ingo mu maparuwasi, amadiyosezi no mu miryango itandukanye. Yagize ati "iyogezabutumwa ry'ingo ni umwe mu mirimo ikomeye Kiliziya igomba kwitaho muri iki gihe niba yifuza ko Ijambo ry'Imana rigera kandi rikakirwa n'abantu bo mu bihe bizaza. Tugomba gukorana n'ingo kandi tukagerageza guhuza n'ibibazo biriho. Ni amahirwe rero kuri twe gufasha diyosezi na paruwasi kwita ku bakora ibikorwa by'iyogezabutumwa ry'ingo".
Biteganyijwe ko abagera ku bihumbi bibiri ari bo bazitabira iri huriro bakazaba baturutse mu bihugu 120. Mu Isengesho ry'Indamutso ya Malayika ku cyumweru tariki 19, Papa Fransisiko yashimiye imiryango ikomeje gutanga urugero rwiza igaragaza ko umubano w'abashakanye ari umuhamagaro n'inzira yo kwitagatifuza. Ihuriro mpuzamahanga ry'ingo ryatangijwe na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II, iriheruka rikaba ryarabereye muri Ireland.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.