Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Vatikani yatangaje ko Papa Fransisiko akomeje koroherwa

Ku mugoroba w'uwa gatatu tariki 26 Gashyantare 2025, Vatikani yatangaje ko Papa Fransisiko akomeje koroherwa n'ubwo indwara yo igikomeye ndetse abaganga bakaba bakifashe ku gutangaza ikigero cy'amahirwe ye yo gukira.

Vatikani yatangaje ko Papa Fransisiko akomeje koroherwa
Vatikani yatangaje ko Papa Fransisiko akomeje koroherwa

Mu itangazo ry'umugoroba ku buzima bwa Papa Fransisiko, Vatikani yagize iti" Mu masaha 24 ashize Papa Fransisiko yakomeje koroherwa. Ikibazo cy'impyiko cyari cyagaragaye na cyo cyarushijeho koroha. Ifoto y'ibihaha na yo yagaragaje ko hari impinduka nziza zabaye ku bihaha. Hagati aho Papa Fransisiko akomeje guhabwa umwuka umufasha guhumeka kandi nta Asima yongeye kugira. Akaba anakomeje gukora imyitozo imufasha guhumeka guhumeka neza."

N'ubwo ariko hari impinduka nziza zikomeje kugaragara ku burwayi bwa Papa Fransisiko, kugera ubu abaganga ntacyo baratangaza ku birebaba n'amahirwe yo gukira.

Iri tangazo kandi rivuga ko Papa Fransisiko yahawe Ukarisitiya mu gitondo, hanyuma ku mugoroba akaba yakoze imirimo itandukanye.

Mu itangazo riheruka ryo mu gitondo cy'uyu wa 27 Gashyantare 2025, Vatikani yatangaje ko Papa Fransisiko yaramutse neza n'ubwo ataratangira imirimo.

Papa Fransisiko yagiye mu bitaro kuwa 14 Gashyantare 2025, bavuga ko arwaye inkorora idakira. Nyuma haje kuziramo n'ibihaha ari na byo akomeje kuvurwa kuri ubu.Abakristu hirya no hino bakaba bakomeje kumusabira gukira akagaruka mu butumwa.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose