Yvette Ngezahayo yibukije ababyeyi ko urukundo n’uburinzi by’umwana bitangira akiri mu nda ya nyina.
Mu kiganiro na Kinyamateka, Ngezahayo Yvette, impuguke mu bijyanye n’imitekerereze ya muntu ukorera mu bitaro bya CHUK, yagarutse ku mikurire no kurengera umwana, avuga ko umwana akwiye kurindwa ikibi akiri mu nda ya nyina ndetse agahabwa ibyiza n’ibyishimo kuva akimara gusamwa.
Yabigarutseho nyuma y’inyigisho yagejeje ku nshuti z’abana yagarutse ku kwita ku mwana kuva akiri mu nda kugeza avutse.
Yagize ati “Umwana ni umwana kuva agisamwa. Igihe akiri mu nda ya mama we aba yumva ibiri kuba. Iyo rero umutwite ababaye, n’umwana bimugeraho kuko uko imisemburo y’umubyeyi ikora, ni ko ikora no ku mwana akabyumva. Niyo umubyeyi ahohotewe, iyo umubano n’uwo bashakanye utameze neza, iyo ababyeyi ari abasinzi batumvikana cyangwa umugabo agahora igihe cyose arwana n’umufasha we, bigira ingaruka ku mwana.”
Yavuze ko uwo mwana iyo avutse, usanga ashobora gukura nta byishimo, akaba wa mwana uhora ababaye cyangwa yigunze, rimwe na rimwe ugasanga adashobora gukunda ababyeyi be.
Ahereye kuri ibyo, yavuze ko umwana agomba gukundwa kuva akiri mu nda ya nyina, akitabwaho, akaririmbirwa, agacirirwa imigani kandi agahora abwirwa ko akundwa. Ibyo bituma avuka yumva ko akunzwe kandi ko ababyeyi be bamushakaga ndetse bamukeneye.
Ngezahayo Yvette yanakomoje ku bana bavuka batarigeze bumva amagambo meza cyangwa ngo berekwe urukundo n’ababyeyi babo, avuga ko iyo bagize amahirwe yo guhura n’inshuti z’abana zibereka urukundo, bibafasha cyane.
Ati “Umwana yakuze atarigeze yumva umubyeyi we amubwira ati ndagukunda mwana wanjye, uri mwiza, naguhawe n’Imana n’andi magambo meza yubaka. Ariko iyo ari kumwe n’abandi cyangwa ari kumwe n’inshuti y’abana, akabona uburyo imwitaho, ikamusanga ahantu ikamubaza iti amakuru yawe?, waraye ute?, biramwubaka kuko aba yumva ko hari umuntu umwiyegereje ushaka kumva ubuzima bwe.”
Yakomeje agira ati “Uwo mwana iyo abonye umubwira ngo ndagukunda, akamukoraho kandi atarigeze abona na rimwe umubyeyi we amukoraho ngo amubwire ngo mwana ndagukunda, ndagukeneye, bituma umwitayeho muri icyo gihe amwumva, akamenya ibibazo arimo, akamukurikirana akamenya uko abayeho. Bituma amukunda kurusha ababyeyi be, ndetse na we akabaho mu muryango kimwe n’abandi yumva akunzwe.”
Bamwe mu babyeyi banakora inshingano z’inshuti z’abana muri Arikidiyosezi ya Kigali baganiriye na Kinyamateka bavuga ko iki kibazo gihari aho batuye, kuko hari abajyaga batita ku bana babo bakiri mu nda bitewe n’ubumenyi bucye ku bijyanye n’uburere n’imikurire y’umwana.
Justine Uwamariya wo muri Paruwasi ya Kabuye yavuze ko mu miryango myinshi hari abadasobanukiwe neza ibijyanye n’imikurire y’umwana n’uburyo akwiye kwitabwaho. Yemeza ko nk’abagize amahirwe yo guhabwa inyigisho n’impuguke bazafasha abandi babyeyi gusobanukirwa neza izi nyigisho.
Ati “Mu miryango yacu bamwe ntabwo baba basobanukiwe ibijyanye n’imikurire y’umwana kuva akiri mu nda ya nyina n’uburyo umuntu agomba kumuherekeza. Abenshi usanga ubwo bumenyi batabufite, bityo abana bamwe bagaharenganira. Ubwo rero natwe tugiye kugirana umubano wihariye n’ababyeyi kugira ngo tubafashe kandi dufatanye guherekeza umwana mu byiciro byose by’ubuzima bwe, ndetse tumenye n’ibibazo yaba yarahuye na byo akiri mu nda bishobora gutuma agira imyitwarire runaka.”
Nkurikiyimana Eric wo muri Paruwasi ya Musha na we yunze mu rya mugenzi we agira ati “Aho dutuye hari ababyeyi bajya barwana rimwe na rimwe ugasanga umwana akiri mu nda cyangwa akiri muto. Ariko izi nyigisho nituzibagezaho, zizabafasha kugira ngo n’abana babo babashe gukura bajijutse kandi bakure neza.”
Nkurikiyimana Eric wo muri Paruwasi ya Musha na we yunze mu rya mugenzi we agira ati “Aho dutuye hari ababyeyi bajya barwana rimwe na rimwe ugasanga umwana akiri mu nda cyangwa akiri muto. Ariko izi nyigisho nituzibagezaho, zizabafasha kugira ngo n’abana babo babashe gukura bajijutse kandi bakure neza.”
Inzego z’ubuzima zigaragaza ko kutita ku mwana akiri mu nda ya nyina cyangwa akiri muto bigira ingaruka zikomeye ku mikurire ye. Muri zo harimo kwangirika kw’imiterere y’ubwonko, kudindira mu mitekerereze, ndetse no kugira ibibazo by’imikurire y’umubiri n’imibanire bishobora kumugarukaho mu buzima bwe bwose.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.