Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Groupe Scolaire Rambura Garçons yahimbaje Yubile y’imyaka 50

Kuri uyu wa Gatandatu, abagize umuryango mugari wa GS RAMBURA GARCONS bahimbaje Yubile y’imyaka 50 ishize iri shuri rishinzwe.

Groupe Scolaire Rambura Garçons yahimbaje Yubile y’imyaka 50
Groupe Scolaire Rambura Garçons yahimbaje Yubile y’imyaka 50

Ibi birori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa yabereye mu mbuga ya Groupe Scolaire Rambura Garçons ikayoborwa na Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, byitabiriwe n’abarimo Antoinette Mukandayisenga uyobora Akarere ka Nyabihu, Abihayinama batandukanye, abarerewe muri iri shuri n’abandi.

Mu butumwa bwe, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza yongeye kwibutsa ko uburezi n’uburere butareba ababyeyi gusa ahubwo bafatanya n’abagize Umuryango mugari w’Imana.

Musenyeri Mwumvaneza ati “Kiliziya ikomeye ku ihame ryo kwibutsa ababyeyi kurera neza. Buri wese yumve ko izo nshingano ari ize, ntihagire uba ntibindeba mu kwita ku burere bw’abana.”

Musenyeri Mwumvaneza avuga ko Kiliziya Gatolika itazahwema kugaragaza uruhare rwayo mu burezi n’uburere bw’umunyarwanda mu bushobozi bwayo kuko n’ubundi inshingano za Kiliziya ari ukwigisha no kujijura.

Ati “Biciye mu burezi, natwe dufite inshingano yo kwamamaza inkuru nziza. Mu butumwa bwayo Kiliziya ihora izirikana ko Roho nziza itura mu mubiri mwiza.”

Musenyeri Mwumvaneza yibukije abanyeshuri ko “Iterambere ry’igihugu riri mu biganza byabo.”

Ati “Ubumenyi n’uburere muhabwa ni ibibategurira kuzabaho neza kandi mukagirira abandi akamaro. Umwana uzi ubwenge uramusiga, akinogereza. Mugomba kwiga mufite icyerekezo kandi muharanira kuba indashyikirwa.”

Padiri Vincent Habihirwe uyobora ‘Groupe Scolaire Rambura Garҁons’ avuga ko mu myaka 50 iri shuri rimaze ryareze abanyeshuri benshi kandi bari mu nshingano nyinshi zinyuranye. Ati « Bubatse imiryango yabo n’igihugu muri rusange. Ni urugendo kandi rukomeje.»

Yifashishije amagambo agize intego y’ishuri, igira iti “Travail, Discipline, Fraternite” Musenyeri Mwumvaneza yasabye abanyeshuri biga kuri Groupe Scolaire Rambura Garçons kurangwa no gukunda umurimo. Ati “Murangwe no gukunda umurimo mwiza ujyanye n’imyitwarire myiza kandi mu buvandimwe nk’uko intego y’ishuri ibigaragaza.”

Intumbero y’iri shuri nk’andi mashuri ya Kiliziya Gatolika ni ukurera umwana ushoboye kandi ushobotse, nk’uko bigarukwaho na Padiri Habihirwe ugira ati « Ni ugukomeza kurerera Imana n’igihugu muri rusange, tugakomeza kurema wa mwaka koko ushoboye kandi ushobokeye n’abandi, uzabasha kwiyubaka, akabasha kubaka umuryango we n’igihugu.»

Kugira ngo iyi ntego igerweho, Padiri Habihirwe avuga ko mu burezi batanga bagerageza kubaka umuntu wuzuye, uzi amasiyansi ariko unifitemo indangagaciro za kimuntu, agakura akunze abantu n’Imana.

Ati « Ibyo byose tubikora tumurikiwe n’Ivanjili kuko buri gihembwe tugira umwiherero utangira igihembwe n’usoza igihembwe, tugira Misa kabiri mu cyumweru, ku Cyumweru no ku wa Kane, ariko kandi tukabikora tutabangamiye ukwemera kwa buri munyeshuri kuko abanyeshuri bagira igihe cyo gusenga bijyanye n’imyemerere yabo. Ibi bituma umwana akura afite za ndangagaciro za Kiliziya ziyobowe n’ivanjili zikuzuzanya n’indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda.»

Uretse Ababyeyi, Padiri Habihirwe avuga ko abana nabo bakwiye kugira uruhare mu gutuma umuryango Nyarwanda ubona umwana ushoboye kandi ushobotse. Ku bwa Padiri Habihirwe, uruhare rw’abana ngo ni ukwemera kurerwa, bakirinda kurangara ahubwo bakarangamira aho bifuza kugera gusa.

Akomeza agira ati “Bashyire umutima kubyo biga, inama bahabwa, ingero nziza berekwa ariko banareba cyane aho bifuza kugera. Ntibakwiye na gato kurangazwa n’imico iri hanze aha itandukanye n’ukwemera n’indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda.»

Ku bibazo iri shuri ryari ryagaragaje birimo ikijyanye no kuba hakenewe uruzitiro, kuba hakenewe kuvugurura ishuri ndetse, Mayor Mukandayisenga avuga ko bizaganirwaho kugira ngo mu bufatanye hagati ya Leta, Kiliziya n’Ababyeyi hazashakwe ibisubizo ku bijyanye n’ibikorwaremezo by’ishuri.

Muri uyu mwaka w’amashuri 2024-2025, ishuri rifite abanyeshuri 1023 bose biga baba mu kigo. Abakobwa 334 n’abahungu 689, bakaba bari mu mashami atatu n’icyiciro rusange. Ayo mashami ni Imibare, Ubutabire n’Ibinyabuzima (MCB), Ubugenge, Ubutabire n’Ibinyabuzima (PCB), Ubugenge, Ubutabire n’Imibare (PCM).

Iri shuri kandi rifite abarezi 40, harimo abagabo 32 n’abagore 8 n’abakozi bunganira 23.

Kuva iri shuri ryatangira ku mugaragaro mu mwaka wa 1974, abanyeshuri baharerewe ni benshi, kuko abaharangirije umwaka wa gatandatu gusa basaga ibihumbi bine. Uyu ukaba ari umusanzu ukomeye iri shuri ryatanze kandi rikomeje gutanga ku burere n’uburezi bw’abana b’u Rwanda.

Ati “Tuzakomeza kubiganiraho dukora ubuvugizi kugira ngo ibi bibazo bizabonerwe ibisubizo.”

Icyakora Padiri avuga ko kugira ngo iyi ntumbero igerweho muri rusange, hakenewe ubufatanye hagati ya Leta, ababyeyi n’abarezi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Antoinette Mukandayisenga, akaba n’umwe mu barereye muri Groupe Scolaire Rambura Garçons nawe yagarutse ku ruhare ababyeyi bakwiye kugira mu burere bw’abana birinda kwinubira kubakira mu gihe cy’ibiruhuko.

Asaba abanyeshuri b’ishuri ndetse n’urubyiruko muri rusange kugira uruhare mu guhindura imyumvire ya bamwe muri abo babyeyi.

Ibirori byabimburiwe n'Igitambo cya Misa
Ibirori byabimburiwe n'Igitambo cya Misa
Myr Anaclet MWUMVANEZA, Umwepiskopi wa Nyundo
Myr Anaclet MWUMVANEZA, Umwepiskopi wa Nyundo
Padiri HABIHIRWE Vincent, Umuyobozi wa GS RAMBURA GARCONS
Padiri HABIHIRWE Vincent, Umuyobozi wa GS RAMBURA GARCONS
Mme Antoinnette MUKANDAYISENGA, Umuyobozi w'Akarere ka Nyabihu
Mme Antoinnette MUKANDAYISENGA, Umuyobozi w'Akarere ka Nyabihu
Abasaserdoti n'Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye ibi birori
Abasaserdoti n'Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye ibi birori
FANFARE ya Seminari Nto yo ku Nyundo yasusurukije abitabiriye ibirori
FANFARE ya Seminari Nto yo ku Nyundo yasusurukije abitabiriye ibirori
RAMBURA yashimiye Imana ibyo yagezeho mu myaka 50
RAMBURA yashimiye Imana ibyo yagezeho mu myaka 50
Abanyeshuri ba GS RAMBURA GARCONS
Abanyeshuri ba GS RAMBURA GARCONS
Ababyeyi, abarezi n'Abize muri GS RAMBURA GArcons bitabiriye ibi birori

Abanyeshuri ba GS RAMBURA GARCONS bataramiye abashyitsi

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose