Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Diyosezi ya Nyundo yahimbaje Yubile y’imyaka 50 y’Ivugururwa muri Roho Mutagatifu

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 21 Ukuboza 2024, Abakarisimatike bari mu birori byo guhimbaza Yubile y’Imyaka 50 ishize Ivugururwa muri Diyosezi ya Nyundo rigeze muri Diyosezi ya Nyundo.

Diyosezi ya Nyundo yahimbaje Yubile y’imyaka 50 y’Ivugururwa muri Roho Mutagatifu
Diyosezi ya Nyundo yahimbaje Yubile y’imyaka 50 y’Ivugururwa muri Roho Mutagatifu

Ibi birori byabereye muri Paruwasi ya Muramba, ahatangiriye Ivigururwa muri Roho Mutagatifu muri Diyosezi ya Nyundo, byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo ari kumwe n’abasaserdoti banyuranye.

Guhimbaza iyi Yubile kandi byahuriranye n’urugendo Kiliziya irimo rwo guhimbaza Yubile y’Imyaka 125 ishize Ivanjili igeze mu Rwanda n’imyaka 2025 ishize Jambo yigize umuntu.

By’umwihariko muri Paruwasi ya Muramba byanahuriranye n’urugendo barimo aho bitegura guhimbaza Yubile y’imyaka 100 ishize Paruwasi ya Muramba ishinzwe. Ni Yubile izahimbazwa tariki ya 23 Kanama 2025.

Mu butumwa bwa Musenyeri Anaclet yavuze ko Ivugururwa muri Roho Mutagatifu ari ingabire Nyagasani yahaye Kiliziya muri iki gihe isi irimo.

Ati “Renouveau Charsmatique Catholique ni ikimenyetso cy'uko Imana yacu iturimo rwagati, ko Jambo yigize umuntu. Ivugururwa ni ikimenyetso cy'ibihe bishya bya Kiliziya kuko Kiliziya yarasusurutse iva mu bukonje, ibyari bikonje birashyuha, abataravugaga baratoboye basingiza Imana. Kiliziya yungutse byinshi kubera Ivugururwa muri Roho Mutagatifu. Mbese, Abakrisimatike ni ikibatsi cyiza gituma ubukirisitu bwiyongera.”

Icyakora, Musenyeri Anaclet asaba abagize Ikoraniro ry’Abakaristimatike n’abakristu Gatolika muri Rusange gusubiza amaso inyuma kuri Roho Mutagatifu “twahawe kugira ngo adufashe kurushaho kwegera Imana n'abavandimwe, bityo isengesho ryacu ritujyane ku bumwe n'ubwiyunge nk'abana b'Imana.”

Akomeza agira ati “Yubile Si umwanya w'ibirori gusa ahubwo ni n’umwanya wo kwikebuka, kwisubiraho no guhinduka. Ni umwanya kandi wo gusubira mu mateka yacu, tukareba imyitwarire yaturanze kugira ngo tunagure aho bitagenze neza.”

Musenyeri Anaclet akomeza avuga ko nta muntu waba ayobowe na Roho Mutagatifu ngo anyuranye n'intego Diyosezi ya Nyundo yiyemeje kuva mu byaka ishize, 'Ubukristu butubyarire Ubuvandimwe Nyabwo twarabyiyemeje"

Yasabye kandi abagifite imyumvire yo kwiha ububasha mu Izina rya Roho Mutagatifu, kubicikaho.

Bimwe mu byo wamenya ku Ivugururwa muri Roho Mutagatifu

Kuva mu mwaka wa 1900, Ivugururwa muri Roho Mutagatifu wari umwihariko w’Abaporotesitanti. Muri Kiliziya Gatolika, ryatangiye kera cyane kuko Kiliziya yamye iyoborwa na Roho Mutagatifu ariko nk’ikoraniro ry’abasenga, ryatangiye nyuma ya Konsili ya Vatikani ya II.

By’umwihariko, ubwivugurure kuri roho bwatangiye muri Gashyantare 1967 i Pittsburg (muri Leta ya Pennsylvania muri Amerika), muri Paruwasi Notre Dame, muri Kaminuza yay a Duquesme.

Umuryango w’Ivugururwa muri Roho Mutagatifu wageze mu Rwanda mu Ukuboza 1973, uzanywe na n’abapadiri n’ababikira bari barabibonye ahandi. Muri bo harimo Musenyeri Blaise Forissier, Padiri Jan RENIS, umubikira Steeven n’abandi.

Muri Diyosezi ya Nyundo, bahimbaza Yubile y’imyaka 50 ishize ivugururwa muri Roho Mutagatifu rihageze, Uyu muryango watangiye mu 1975, utangirira i Muramba ari naho ibirori byo guhimbaza Yubile y’imyaka 50 biri kubera.

I Muramba, ryatangiriye mu Ishuri ry’abakobwa ‘College de l'Immaculee Conception de Muramba’ bari kumwe n’Abahihaye Imana bayoboraga iryo shuri.

Byatangiye ari abanyeshuri, bikomereza muri Paruwasi, rishinga imizi mu 1983 aho hakorwaga ubutumwa bwo gusura abarwayi, kwigisha mu mayira, mu isoko n’ahandi. Ibi nibyo byatumye Ivugururwa ryihuta hirya no hino muri Diyosezi.

Muri Diyosezi ya Nyundo, Ivugururwa muri Roho Mutagatifu ryagiye rikora ibikorwa binyuranye ari nako rikomeza kwaguka.

Imibare igaragaza ko mu Karere k’Ubutumwa ka Gisenyi konyine ho muri Diyosezi ya Nyundo hari amakoraniro 192 agizwe n’abakirisitu ibihumbi 7772.

Kugeza ubu, Diyosezi ya Nyundo ifite Paruwasi 30 zibarizwa mu turere tw’ubutumwa tubiri (Zone pastorale ya Kibuye na Gisenyi)

Bimwe mu bikorwa bikunze kuranga Ikoraniro ry’Ivugururwa muri Roho Mutagatifu, birimo kubakira no gufasha abatishoboye, kwishyurira ubwisungane mu kwivuza bamwe muri bo batishoboye n’abandi, gusurana, gukora inama ku rwego rwa Diyosezi, no gutsura umubano n’andi madiyosezi, gusura abarwayi n’ibindi.

Uretse ibi kandi banateganya gukomeza kwagura ibikorwa byabo kugira ngo Ikoraniro rikomeze gushing imizi.

Bimwe mu byo bateganya birimo kugira ibitabo biri mu Kinyarwanda aho guhora bakoresha indimi z’amahanga, gushyiraho amabwiriza agenga inzego, gushyiraho amatsinda y’imirimo ku rwego rwa Diyosezi, amahugurwa, gushyuraho no kwemeranywa umunsi w’ubumwe bwa buri mwaka, gufasha amakoraniro mu bigo by’amashuri yisumbuye n’amakuru, gufasha inzego z’urubyiruko, gutegura imyiherero, guhangana n’ikibazo cy’abafite imyumvire mike kuri Kiliziya bagashaka gukora ibyabo.

Abakarisimatike benshi bitabiriye ibi birori
Abakarisimatike benshi bitabiriye ibi birori
Myr Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Nyundo ni we wayoboye uyu muhango
Myr Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Nyundo ni we wayoboye uyu muhango
Paruwasi ya Muramba na yo iri mu rugendo rwa Yubile y'imyaka 100
Paruwasi ya Muramba na yo iri mu rugendo rwa Yubile y'imyaka 100
Ibyishimo ni byose ku bakristu bakereye guhimbaza imyaka 50 ya Renouveau Charismatique
Ibyishimo ni byose ku bakristu bakereye guhimbaza imyaka 50 ya Renouveau Charismatique
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose