Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ibyo wamenya ku mateka ya ‘Groupe Scolaire Rambura Garҁons’ ihimbaza Yubile y’imyaka 50

Ku nsanganyamakuru igira iti “Uwo mwaka uzaba uwa yubile yanyu, uzababere mutagatifu," Abalevi 25: 12, abagize umuryango mugari w’Urwunge rw’Amashuri ya Rambura y’Abahungu (Rambura Garçon) bari mu byishimo byo guhimbaza Yubile y’Imyaka 50 ishize iri shuri rishinzwe.

Ibyo wamenya ku mateka ya ‘Groupe Scolaire Rambura Garҁons’ ihimbaza Yubile y’imyaka 50
Ibyo wamenya ku mateka ya ‘Groupe Scolaire Rambura Garҁons’ ihimbaza Yubile y’imyaka 50

Ibi birori byabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 24 Gicurasi 2025, bibimburirwa n’Igitambo cya Misa yayobowe na Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo iri shuri riherereyemo.

Ibirori by’iri shuri ryisunze Mutagatifu Yohani Batisita byitabiriwe kandi n’Abarimo Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Antoinette Mukandayisenga, abarerewe muri iri shuri n’abandi.

Nka rimwe mu mashuri akuze mu karere ka Nyabihu, Groupe Scolaire Rambura Garҁons, ni ishuri ryisumbuye rya Kiliziya Gatolika, rikaba rikorana na Leta ku bw’amasezerano. Iri shuri riherereye mu Ntara y’Iburengerazuba, mu Karere ka Nyabihu, mu Murenge wa Rambura, mu Kagari ka Nyundo, mu Mudugu wa Nama.

Mu kiganiro yagiranye na KINYAMATEKA, Padiri Vincent HABIHIRWE uyobora iri shuri yavuze ko ryatangiye kumugaragaro mu mwaka wa 1974 gusa rikaba ryaragiye rihindura amazina bijyanye n’uko ryagendaga ryaguka kuko ryatangiye ari iry’abahungu gusa rikaza kugera ubwo ryakira n’abakobwa.

Muri iy’incamake y’amateka y’iri shuri, haribandwa ku bihe bitandatu, hagendewe ku buryo ryagiye rikura anariko ryagiye rihindura izina.

Mu mwaka wa 1983 nibwo ishuri ryahinduye izina nanone ryitwa ‘Ecole Normale Technique de Rambura’ kuko ryatangiye kwigisha abazaba abazaba abarimu b’imyuga.

Na none ni abanyeshuri babaga batatsinze neza ikizamini cya Leta cy’amashuri abanza. Barazaga, abafurere bakabaha ikizamini, abatsinze bakigira muri ya mashuri mu gihe cy’imyaka itatu. Basohokaga ari abahanga ku buryo bashoboraga kujya mu mirimo inyuranye hirya no hino mu Gihugu. Icyo gihe ryayoborwaga na Frѐre Gérard Parisien.

Ku itariki ya 05 Ukuboza 1974 nibwo iri shuri ryatangije ishami rishya ryigisha imyuga n’ubuhinzi. Ibi byatumye ishuri rihindura izina ryitwa Ecole Agricole et Artisanale de Rambura.

Ni ishuri ryateguraga abarimu b’ingoboka, ni ukuvuga abazafasha kwigisha mu mashuri abanza kuko ryakiraga abanyeshuri babaga batatsinze ikizamini cya Leta mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza. Bigaga imyaka ibiri hanyuma bakajya kwigisha mu mashuri abanza, mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu w’amashuri abanza.

Nyuma y’uko ishuri ritangijwe kumugaragaro n’abafurere b’inyigisho za Gikirisitu (Les Frѐres de l’Instruction Chrétienne, FIC) mu 1974, ryafashe izina rya ‘Ecole des Moniteurs Auxiliaires.’

Mbere ya 1974, ahari iri shuri hari ibyumba by’amashuri byifashishwaga nk’iby’amashuri abanza yigwagamo n’abahungu. Abakobwa bahaje nyuma kuko bo bigaga ku Itetero ari ho hari Groupe scolaire Rambura Filles y’ubu.

Ku ikubitiro, iri shuri ryatangiranye abanyeshuri 60 kandi nabo bigira muri ariya mazu yavuzwe haruguru. Ibyumba bimwe babiraragamo, ibindi bakabiriramo, ibindi nabyo bakabyigiramo. Umuyobozi yakomeje kuba Frѐre Gérard Parisien.

Mu 1981 nibwo ahubatse iri shuri hatangiye kubakwa inyubako igeretse kabiri. Ni inyubako yubatswe na Padiri Antoine Marie Zacharie NIYITEGEKA wari padiri wungirije kuri Paruwasi ya Rambura, akaba n’umwubatsi ukomeye.

Iyi nyubako yarangiye kubakwa mu mwaka wa 1983. Mu mwaka wa 1986, abanyeshuri bo mu Nderabarezi (Ecole Normale Technique) baramanutse bajya kwigira mu mashuri mashya yari yuzuye mu nzu igeretse (maison en étages).

Ntibayigiyemo bonyine ahubwo Leta yohereje abanyeshuri bavuye mu bindi bigo kugira ngo amashami atatu yandi abone uko atangirana na Normale Technique.

Ayo mashami yandi ni Lettres- Littéraire, Math-Physique na Bio-Chimie. Abo banyeshuri boherejwe na Leta bari bavuye mu mu bigo bine ari byo ; GATOVU havuye umwaka wa gatatu (3e LL), GAHINI havuye umwaka wa kane (4e LL), ZAZA havuye umwaka wa gatatu (3e MP) na MUSANZE havuye umwaka wa gatatu (3e BC).

Kuva ubwo rero Leta yakomeje kohereza abanyeshuri ku bw’amasezerano na Kiliziya Gatolika, ishuri rikomezanya n’izina rya ‘Groupe Scolaire Rambura-Ntebe’

Izina Groupe Scolaire Rambura Garçons, ryabayeho ari ukugira ngo hatazajya habaho kuryitiranya na Ecole sociale Rambura nayo yari imaze gufata izina rya Groupe Scolaire Rambura Filles. Ikindi ni uko iri shuri ryatangiye ryigamo abahungu gusa. Mu mwaka wa 1989 nibwo ryatangiye kwakira abakobwa.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iri shuri ryahinduye amashami kuko mu 1995 ryatangiye kwigisha ; Math-Physique, Bio-Chimie na Lettres Littéraire ndetse hiyongeraho icyiciro rusange.

Uretse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iri shuri ryanahungabanyijwe kandi n’intambara y’abacengenzi kuko mu 1997 ishuri ryatwitswe, ibikoresho byishi birasahurwa ndetse n’impapuro (documents) nyinshi z’ikigo ziratwikwa. Kubera umutekano muke watejwe n’iyo ntambara, muri uwo mwaka wa 1997 ishuri ryarahagaze, abanyeshuri bamwe bajya kwiga mu kigo cya ‘Collège INYEMERAMIHIGO riri mu Karere ka Rubavu, abandi bajya kwiga ku bindi bigo.

Abanyeshuri bagarutse mu mwaka wa 1998 umutekano umaze kugaruka.

Nyuma y’ibyo bibazo ikigo cyanyuzemo, ku bufasha bwa Leta n’ubufatanye na Kiliziya n’ababyeyi ikigo cyarasanwe, gishakirwa ibikoresho, imfashanyigisho, n’abarezi. Hubatswe Laboratoire yifashishwa mu masomo ya siyansi.

Mu 2012, ishami ry’indimi ryavuyeho hasigara icyiciro rusange (tronc commun), n’amashami y’Imibare, Ubutabire n’Ibinyabuzima (MCB), Ubugenge, Ubutabire n’Ibinyabuzima (PCM).

Uko imyaka yagiye isimburana, ikigo cyakomeje kwiyubaka ari nako kigenda cyakira abanyeshuri benshi.

Muri uyu mwaka w’amashuri 2024-2025, ishuri rifite abanyeshuri 1023 bose biga baba mu kigo. Abakobwa 334 n’abahungu 689, bakaba bari mu mashami atatu n’icyiciro rusange.

Ayo mashami ni Imibare, Ubutabire n’Ibinyabuzima (MCB), Ubugenge, Ubutabire n’Ibinyabuzima (PCB), Ubugenge, Ubutabire n’Imibare (PCM).

Groupe scolaire Rambura Garçons mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi

Nk’ahandi hose mu Rwanda, iri shuri naryo ryagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko Padiri Antoine Marie Zacharie NIYITEGEKA wubatse iri shuri yicanwe na bagenzi be b’abapadiri bakoreraga ubutumwa kuri Paruwasi ya Rambura, bituma iri shuri rinasahurwa.

Amakuru y’abarezi n’abanyeshuri bigaga kuri iri shuri bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ntaramenyekana kubera ko Jenoside yabaye abanyeshuri bari mu biruhuko bya Pasika.

Iri shuri kandi rifite abarezi 40, harimo abagabo 32 n’abagore 8 n’abakozi bunganira 23.

Kuva iri shuri ryatangira ku mugaragaro mu mwaka wa 1974, abanyeshuri baharerewe ni benshi, kuko abaharangirije umwaka wa gatandatu gusa basaga ibihumbi bine. Uyu ukaba ari umusanzu ukomeye iri shuri ryatanze kandi rikomeje gutanga ku burere n’uburezi bw’abana b’u Rwanda.

Kuva ishuri ryashingwa rimaze kuyoborwa n’abantu 10 ari bo ; Frѐre Gérard Parisien wayoboye kuva mu 1974 kugeza mu 1988, Frère Remmy Brodeur (1988-1989), Padiri Vedaste NYIRIBAKWE (1989-1990), Pierre Claver SEBIGORI (1990-1991), Andrew IRYAMUKURU (1990-1991), NDEZE Uwamungu (1990-1991), na Narcisse NAHIMANA wayoboye kuva mu 1991 kugeza mu 1994.

Kuva mu 1995, Groupe Scolaire Rambura Garҁons yayobowe n’abayobozi batatu aribo Joseph RUKIRANDE (1995-2019), Padiri Etienne MUKERAGABIRO (2019-2023), na Padiri Vincent HABIHIRWE watangiye kuriyobora kuva mu 2023 kugeza ubu.

Abanyeshuri ba GS RAMBURA Garçons
Abanyeshuri ba GS RAMBURA Garçons
Imyaka 50 irashize GS RAMBURA GARCONS IBAYEHO
Imyaka 50 irashize GS RAMBURA GARCONS IBAYEHO
Abize muri GS RAMBURA GARCONS mu bihe bitandukanye
Abize muri GS RAMBURA GARCONS mu bihe bitandukanye
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose