Ishuri ‘Saint Ignace Mugina TSS’ ryahimbaje Umurinzi waryo
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 1 Kamena 2025, Ishuri ‘St Ignace TSS’ ryahimbaje Mutagatifu Inyasi wa Loyola ryisunze.
Ibirori byo guhimbaza Mutagatifu Inyasi wa Loyola, byari bibaye ku nshuro ya kabiri, byahujwe no kuzirikana imyaka 25 ishize Padiri Isidro Uzcudum washinze iri shuri yitabye Imana.
Uretse ibyo kandi, muri ibi birori abanyeshuri 15 banahawe amasakaramentu y’ibanze, harimo bane bahawe Isakaramentu rya Batisimu, bane bahabwa Ukaristiya ya mbere, mu gihe abandi 7 bakomejwe.
Padiri Sylvere Komezusenge ushinzwe abapadiri bose ba Diyosezi ya Kabgayi akaba ari nawe wari uhagarariye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi muri ibi birori, yasabye abanyeshuri ba St Ignace Mugina TSS kujya bashyira umutima kubyo bakora nk’uko Mutagatifu Ignace yabisize nk’umurage.
Icyakora yasabye abanyeshuri ba St Ignace Mugina TSS kujya bibuka gushyira Imana mu bumenyi ngiro bwabo kugira ngo butazaba nk’ubw’abubatse umunara w’i Babeli.
Padiri Komezusenge akomeza agaragaza ko ubumenyingiro ari ikintu gikomeye kuko mu iremwa ry’Isi n’ibiyiriho byose Imana yagaragaje ubumenyi ngiro buhambaye kuko yaremye byose ihereye ku busa.
Ati “Ubumenyi butarimo Imana ntaho bushobora kugeza nyirabwo, burasenya. Nubwo abubatse Umunara w’i Babeli bari abahanga, nubwo bakoranye umwete, ishyaka n’igitsure, […] ariko kuko bari bakuye Imana muri gahunda zabo byarasobanye birasenyuka.”
Madame Alice Ayinkamiye urerera muri St Ignace Mugina TSS ati “Ni urugo rutanga uburere bushingiye no ku iyobokamana, ku buryo bifasha abana kubaho mu buzima bwo hanze bafite indangagaciro nziza.”
Ababyeyi bavuga ko bishimira uburere n’uburezi butangirwa muri iri shuri kuko kugeza ubu nta mwana wari watsindwa mu banyeshuri bose bamaze kurangiriza muri St Ignace Mugina TSS.
Impamvu ngo ni uko abantu bize imyuga ushobora kubafasha kwihangira imirimo ku buryo bworoshye bityo no kwiteza imbere bikaborohera. Ati “Imibereho yo muri iyi minsi.
Padiri Felix Majyambere uyobora iri shuri avuga ko intumbero y’ishuri ari gutanga uburere bufite ireme, bakarera umwana ushoboye kandi ushobotse kandi bagaharanira ko abana biga imyuga n’ubumenyi ngiro baba benshi.
Padiri Komezusenge akomeza agira ati “Ubumenyi ngiro ntabwo buhagije ahubwo bugomba guherekezwa n’indangagaciro nziza kugira ngo ubumenyi mukura muri iri shuri buzatume mubasha kwigirira akamaro.”
Madame Alice yongeraho ko muri St Ignace Mugina TSS hatari abana badashobotse nk’uko bikunze kuvugwa ko abanyeshuri biga imyuga baba badashobotse.
Ati “Hari imyumvire ko abana biga muri za TSS, cyangwa se amashuri y’imyuga, baba badashobotse. Ariko twe turashimira uru rugo ko icyo kintu kitarangwa muri St Ignace Mugina TSS.”
Amateka agaragaza ko muri 1974 aribwo hatangijwe Ishuri ryafashaga abantu bakuru, by’umwihariko urubyiruko, mu masomo ajyanye n’imyuga. Icyo gihe, ishuri ryitwaga ‘Centre d’Animation Artisanale Rurale’.
Mu mwaka wa 2016 nibwo Ishuri ryahindutse ku buryo bwemewe n’amategeko iryisumbuye ndetse rifata izina rya ‘St Ignace Mugina TSS’. Icyakora amacumbi yari ataraboneka ku buryo byasabaga abanyeshuri kujya gucumbika muri College St Ignace.
Muri 2021 nibwo abanyeshuri batangiye kuba mu macumbi ya ‘St Ignace TSS’.
Kugeza ubu, ishuri rifite abanyeshuri 300 biga mu mashami ane ariyo; Computer System Architecture, Networking and Internet Technology, Ubwubatsi n’Ububaji bwigwa mu gihe cy’umwaka umwe.
Iri shuri kandi rifashwa na Fondasiyo Isdro Uzcudum mu bikorwa byinshi, by’umwihariko ibijyanye n’ibikorwaremezo.
Inshamake y’ibyo wamenya kuri Mutagatifu Inyasi wa Loyola
Mutagatifu Inyasi wa Loyola (1491–1556), yari Umusipanyolo w'umunyatewolojiya n'umupadiri washinze Umuryango w'Abayezuwiti (Society of Jesus) mu 1534.
Mu buto bwe, yakuranye inzozi zo kuba umusirikare ukomeye, icyakora mu 1521, yakomerekeye bikomeye ku rugamba rwa Pamplona, aho igisasu cyamukubise ku maguru. Mu gihe cyo gukira, yasomye ibitabo byerekeye Yezu Kristu n'abatagatifu, bituma ahindura ubuzima bwe, yiyemeza gukurikira inzira y'ubutagatifu.
Mu 1534, hamwe n'abandi batandatu biganye i Paris, barimo Peter Faber na François Xavier, bihaye umuhigo wo kubaho mu bukene, ubumanzi n'ubudahemuka, biyemeza no kujya i Yeruzalemu cyangwa gukorera Papa aho azabohereza.
Mu 1540, Papa Paul III yemeje ishingwa ry'Umuryango w'Abayezuwiti, Ignace aba Umuyobozi Mukuru wa mbere. Uyu muryango wagize uruhare rukomeye mu burezi, ubutumwa n'amavugurura atandukanye yagiye aba muri Kiliziya Gatolika.
Mutagatifu Ignace yanditse "Imyitozo ya roho" cyangwa se ‘Spiritual Exercises’, igitabo cy'ingenzi mu buzima bwa roho muri Kiliziya Gatolika, kigamije gufasha abantu gutekereza ku buzima bwabo bwa roho no gukomeza umubano wabo n'Imana.
Yitabye Imana ku ya 31 Nyakanga 1556 i Roma, agirwa umutagatifu na Papa Gregori XV mu 1622.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.