Kardinali Kambanda yatanze isakaramentu ry’Ugukomezwa mu Igororero rya Nyarugenge
Kuri iki cyumweru, tariki ya 19 Ugushyingo 2023, Antoni Kardinali Kambanda yatanze isakaramentu ry’Ugukomezwa ku bagororwa 43 babyiteguye.
Yanditse inkuru 167 kuri Kinyamateka. Kuva 02 Kanama 2022 kugeza 23 Kanama 2025.
Zerekanwe 14 muri 167
Kuri iki cyumweru, tariki ya 19 Ugushyingo 2023, Antoni Kardinali Kambanda yatanze isakaramentu ry’Ugukomezwa ku bagororwa 43 babyiteguye.
Mu birori byo guhimbaza Yubile y’imyaka ijana y’ukuvuka mu ijuru kwa Mutagatifu Filipo Smaldone, Antoni Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali yashimiye Ababikira b’Abasaleziyane b’Umutima Mutagatifu wa Yezu na Bikira Mariya ku musanzu wabo mu burezi budaheza.
Ubwo hizihizwaga Yubile y’Imyaka ijana y’ukuvuka mu ijuru kwa Mutagatifu Filipo Smaldone, Umuryango w’ababikira b’Umutima Mutagatifu wa Yezu na Bikira Mariya wasabye inzego zitandukanye kuwufasha gutanga uburezi budaheza mu bice byose by’igihugu.
None ku wa 18 Ugushyingo 2023, muri Paruwasi Mwamikazi w’Intumwa-Nyamata, Umuryango w’Ababikira b’Umutima Mutagatifu wa Yezu na Bikiramariya ‘bazwi nk’Abasmaldone’ bahimbaje yubile y’imyaka ijana y’ukuvuka mu ijuru k’uwabashinze, Mutagatifu Filipo Smaldone.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Ugushyingo 2023, itsinda ry'abakozi ba Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro ku rwego rw'igihugu (CEJP) ryagiranye ibiganiro n’abakozi ba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ku rwego rwa Arkidiyosezi ya Kigali mu rwego rwo kuyifasha gukora iteganyabikorwa.
Paruwasi Gatolika ya Burehe, iherereye muri Diyosezi ya Byumba, ikomeje imirimo yo kwiyubakira kiliziya y’akataraboneka kandi ijyanye n’igihe.
Mu mahugurwa yahuje abajyanama b’ababyeyi ku bumuga mvukanwa bw’ibirenge buzwi nka Clubfoot, Hope Walks yakanguriye ababyeyi guhindura imyumvire ku gitera iyi ndwara.
Kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2023, Diyosezi ya Byumba ibinyujije muri Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro yatanze ibikoresho by’ishuri n’iby’imyuga ku bangavu babyariye iwabo bo mu mirenge ya Buyoga, Cyungo na Kinihira.
Kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2023, Arikidiyosezi ya Kigali yungutse Paruwasi ya Gihogwe yaragijwe Mutagatifu Rafayile.Iyi paruwasi ivutse nyuma ya Gitabage na Mugote, ikaba yabyawe na Paruwasi ya Kabuye.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Ugushyingo 2023, Arikidiyosezi ya Kigali yungutse paruwasi ya Gihogwe. Iyi paruwasi yavutse kuri paruwasi ya Kabuye ibaye iya 42 mu zigize Arikidiyosezi ya Kigali. Dore ibyo wamenya kuri Santarali ya Gihogwe ubu yagizwe paruwasi.
kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2023, Antoni Kardinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, arahimbaza isabukuru y'imyaka 65 avutse. Kinyamateka yifuje kukugezaho byinshi kuri uyu mwepiskopi ufite amateka yihariye mu Rwanda kuko ari we munyarwanda wa mbere wabaye Karidinali.
Buri mwaka ku wa 9 Ugushyingo, hizihizwa Umunsi Basilika ya Mutagatifu Yohani wa Laterano Ihabwa umugisha. Benshi bibaza kuri iyi Bazilika n'igituma abakristu ku isi hose bahimbaza umunsi mukuru w'itahwa ryayo.
Mu gikorwa cyo gutangiza umushinga Youth for Youth cyabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 08 Ugushyingo 2023, Musenyeri Papias Musengamana, Umwepiskopi wa Byumba ari nawe Perezida wa Komisiyo ishinzwe Ikenurabushyo ry’urubyiruko mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yasabye urubyiruko kujya rubyaza umusaruro amahirwe ruhabwa.
Abepiskopi bagize ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi bo mu bihugu bya Afurika yo hagati (ACEAC), barasaba abatuye aka karere kwima amatwi ababashora mu macakubiri n'intambara, bakimakaza inzira y’amahoro, kuko ari yo izakemura ikibazo cy’umutekano muke ukomeje kugaragara muri aka karere.