G.S Rambura Filles yahimbaje Bikira Mariya Umwamikazi wa Rozari
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 15 Gashyantare 2025, abagize umuryango mugari w’Ishuri ry’Abakobwa rya Rambura ‘G.S Rambura Filles’ bahimbaje umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Rozari, umurinzi w’iri shuri.
Ibi birori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyatuwe na Padiri Evariste Dukuzimana uyobora Paruwasi ya Rambura ari nawe wari uhagarariye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo.
Uretse abasaserdoti n’abiyeguriye Imana, uyu munsi mukuru wari witabiriwe n’ababyeyi banyuranye barerera muri ‘Rambura Filles’.
Padiri Evariste Dukuzimana yibukije abanyeshuri barererwa muri Rambura Filles kugerageza iteka gufatira urugero kuri Bikira Mariya wavuye yego ubwo yemeraga kugira uruhare mu gusohoza k’umugambi w’Imana.
Bijyanye n’Icyerekezo cy’uburezi Gatolika muri uyu mwaka wa Yubile y’impurirane aho insanganyamatsiko igira iti “Turangamire Kirisitu, Ishuri ryacu ribe igicumbi cy’amizero, ubuvandimwe n’amahoro”, Padiri Dukuzimana avuga ko ku ishuri ari ho abanyeshuri bakirira ubutumwa bw’Imana nk’uko Bikira Mariya yakiririye ubutumwa bw’Imana iwabo kuko ari ho Malayika Gaburiyeli yamusanze.
Yongeraho ati “Nta bandi bamalayika Imana izadutumaho. Twakire neza abo ba Malayika imana idutumaho. Imana itwoherereza izo ntumwa kuko idufiteho umugambi. Ishuri ryacu niyo Nazareti yacu.”
Ati “Twumve rero ko, Ishuri ryacu, ahantu turererwa cyangwa turerera ari ahantu hakomeye duhurira n’Imana hanyuma ikaduha ubutumwa itwifuzaho, buri wese mu rwego rwe. Intumwa Imana itwoherereza ‘Malayika’ ziza zifite amasura atandukanye. Uwo mumalayika Imana idutumaho rero, azaza ari umurezi wawe, azaza ari umuyobozi wawe, azaza ari umubyeyi wawe, umuvandimwe wawe mufatanyije kurerwa, na wa mukozi ubafasha mu mirimo ya buri munsi.”
Ishuri ry’Abakobwa rya Rambura ni rimwe mu mashuri y’abakobwa yatangiye mu myaka yo hambere kuko ryashinzwe mu 1982. Iri shuri ryashinzwe mu rwego rwo guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa.
Ibi ngo bishimangirwa n’insanganyamatsiko bahisemo igira iti “Mwamikazi wa Rozari udutoze kumvira nkawe". Ati “Abana b'abakobwa batozwa kumvira, kumenya Imana noneho bagafatira urugero kuri Bikira Mariya.”
Ati “Abana turera, tubarera mu bwenge ariko tukabarera no kuri Roho, tubatoza kwigana Bikira Mariya muri Byose, bumvira Imana bagakura banogeye Imana n'Abantu. Kugira ngo badakura bazi Siyansi gusa ariko umutimanama ‘conscience’ nta kirimo.”
Aganira na Kinyamateka, Mama Theresie Kamanzi uyobora ‘G.S Rambura Filles’ ashimangira ko uretse ubumenyi baha abarererwa muri iri shuri, ikintu cy’ingenzi bafasha abanyeshuri ni ukubatoza kwigana Bikira Mariya muri Byose.
Mama Kamanzi yongeraho ko ikiranga umunyeshuri wanyuze muri ‘G.S Rambura Filles’ ari ikinyabupfura, gukora cyane, kwiyubaha no kubaha abandi n'izindi ndangagaciro z'Umunyarwanda wuzuye.
Iri shuri ryatangiye rifite amashami y’imibanire n’ubunyamabanga ‘secrétariat et Sociale’. Icyakora nyuma ryaje gushinduka ishuri ryigisha Siyansi mu rwego rwo gufasha abakobwa kurushaho kwinjira mu masomo ya siyansi kuko amashuri y’abakobwa yigishaga siyansi yari akiri make.
Kuri ubu, iri shuri rifite abanyeshiri 727 biga mu mashami arimo ; Imibare, Ubukungu n'Ubumenyi bw'Isi (MEG), Ubugenge, Ubutabire n'Ibinyabuzima (PCB), Imibare, Ikoranabuhanga n'Ubukungu (MCE).
Mama Kamanzi avuga ko kuva ryashingwa, iri shuri rifite uruhare mu buzima bw’Igihugu kuko hari benshi banyuze muri iri shuri bari mu buyobozi bw’igihugu, mu miryango inyuranye y’Abiyegiye Imana n’abashinze imiryango.
Umunsi mukuru wa Bikira Mariya, Umwamikazi wa Rozari wagombaga kuba warahimbajwe mu Ukwakira 2024, icyakora kubera icyorezo cya Marbug ntibyakunze ari yo mpamvu bahisemo kuwuhimbaza kuri uyu wa Gatandatu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.