Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kabgayi: Ibyishimo by’impurirane mu Babikira b’Abiyeguriye Roho Mutagatifu

Ababikira bo mu Muryango w’Abiyeguriye Roho Mutagatifu bari mu byishimo byo kuba uwashinze uyu Muryango ‘Mama Elena Guerra’ yarashyizwe mu Rwego rw’Abatagatifu mu Ukwakira 2024.

Kabgayi: Ibyishimo by’impurirane mu Babikira b’Abiyeguriye Roho Mutagatifu
Kabgayi: Ibyishimo by’impurirane mu Babikira b’Abiyeguriye Roho Mutagatifu

Ibirori byo guhimbaza ibi byishimo byabereye muri Paruwasi ya Cyeza iri muri Diyosezi ya Kabgayi aho byabimburiwe n’Igitambo cya Misa.

Igitambo cya Misa yo guhimbaza uyu munsi mukuru cyatuwe na Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa wa Kabgayi ari kumwe na Myr Visenti Harolimana wa Ruhengeri, Myr Papias Musengamana wa Byumba, Myr Selesitini Hakizimana wa Gikongoro, Myr Smaragde Mbonyintege uri mu kiruhuko, Myr Kizito Bahujimihigo uri mu kiruhuko n’abapadiri banyuranye.

Ni igitambo cyitabiriwe kandi n’abiyeguriye Imana mu miryango inyuranye n’abakrisitu.

Ibi birori kandi byahujwe no kwakira amasezerano ya burundu y'ababikira batatu; Mama Epiphanie Mukamana uvuka muri Paruwasi ya Musaza, Diyosezi ya Kibungo, Mama Flavia Nsengimana Uwamahoro uvuka muri Paruwasi Muhura, Diyosezi ya Byumba na Mama Marie Odette Mukantwari uvuka muri Paruwasi Rambura, Diyosezi ya Nyundo.

Aha ubutumwa abakoze amasezerano ya burundu, Musenyeri Balthazar yabibukije ko bahisemo neza bahitamo kwiyegurira Roho Mutagatifu burundu. Ati “Ijambo burundu rirakomeye cyane, cyane cyane muri iki gihe, aho ibintu bitakiramba, aho uwasinye asigaye yoroherwa no gusinyura. Umurimo mwiza Imana yabatangiyemo izawukomeze kugera ku ndunduro.”

Mu nyigisho ya Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, yavuze ko isi iri mu bihe bifitanye isano n’ibyo mu gihe cya Mutagatifu Elena Guerra.

Ati “Ibi bihe bifite aho bihuriye n’ibihe bya Elina Guerra kuko ibi bihe byuzuye ubuhakanyi bugenda buza mu mayeri. Hari ibitekerezo bigambiriye guhindura imico n’imyifatire, bisenya indangagaciro zatureze, zidukuza n’izo twarazwe n’ukwemera kwacu. Hari amajwi atugeraho atari make yuje ubuhakana-Mana n’ubutuka-Mana. Hirya no hino hari intambara z’urudaca.”

Ibi bihe ngo birasa n’ibihe byo mu gihe cya Elena Guerra kuko icyo gihe nabwo Isi yari ibundikiwe n’umwijima w’ibitekerezo by’abahanga, intambara n’imyiryane byabicaga mu bihugu by’i Burayi n’intambara y’Isi yose yatutumbaga.

Musenyeri Balthazar avuga ko rero nk’uko Imana yageneye Isi impano, ikayiha Mutagatifu Elena Guerra wari wuje urukundo rwa Roho Mutagatifu ndetse agaharanira ko rugera kuri bose, n’uyu munsi ngo Isi ikeneye urumuri rwa Roho Mutagatifu kugira ngo rwamurure umwijima utwikiriye iyi si.

Icyakora yanongeyeho ko hari ibyo basabwa kugira ngo umurimo watangiwe na Mutagatifu Elena Guerra bazawusohoze uko bikwiye.

Ati “Turabizi bisaba kwitsinda, guca bugufi no kwiyoroshya. Bisaba gucecekesha amajwi avuga ko ayo masezerano nta gaciro agifite muri iki gihe. Bisaba kugendera kure inyota y’ibyubahiro, ibintu, imitungo n’ifaranga. Bisaba no kumenya gukoresha neza ikoranabuhanga ry’iki gihe; za telefoni zigezweho, mudasobwa n’imbuga nkoranyambaga zigambiriye gusimbura ubuzima bwa kivandimwe n’isangirabuzima mu miryango yacu.”

Akomeza agira ati “Icyo tubifuriza ni ukuyoborwa na Roho Mutagatifu kugira ngo amasezerano mwakoze ntazahungabanywe n’ibyo byonnyi byo muri iki gihe.”

Incamaze kuri Mutagatifu Elena Guerra n’Umuryango yashinze

Mutagatifu Elena Guerra washinze Umuryango w’ Ababikira biyeguriye Roho Mutagatifu ‘Soeurs Oblates du St. Esprit' yavutse tariki ya 23 Kamena 1835 i Lucca mu Butaliyani, yitaba Imana ku wa Gatandatu Mutagatifu, tariki ya 11 Kamena 1914 i Lucca. Umubiri we uri muri Kiliziya ya Mutagatifu Agusitini i Lucca

Mutagatifu Elena Guerra yashyizwe mu rwego rw'Abahire tariki ya 26 Mata 1959 i Roma na Papa Yohani XXIII, hanyuma tariki ya 20 Ukwakira 2024 ashyirwa rwego rw'Abatagatifu na Papa Fransisiko, i Roma, mu Butaliyani.

Kiliziya ihimbaza Umunsi mukuru we tariki ya 23 Gicurasi buri mwaka.

Umuryango w’Ababikira biyeguriye Roho Mutagatifu wemewe tariki ya 4 Ugushyingo 1882 ku rwego rwa Diyosezi, tariki ya 8 Werurwe 1911 wemerwa ku rwego rwa Kiliziya y’isi yose i Roma.

Uyu muryango wageze mu Rwanda tariki ya 16 Kanama 1969.

Kugeza ubu, uyu muryango ukorera mu bihugu 7 Ku isi, ari byo; Canada, u Butaliyani, Filipine, Viyetinamu, u Rwanda, Kameruni na Gana. Mu Rwanda, uyu muryango ukorera muri Diyosezi 6 ari zo; Kabgayi, Byumba, Butare, Nyundo, Gikongoro na Arkidiyosezi ya Kigali.

Ati “Uyu munsi, Kiliziya yacu nayo ikeneye Pentekositi ihoraho. Kiliziya yacu ikeneye guhora itega amatwi Roho Mutagatifu kugira ngo yumve icyo ayibwira maze isohoze neza ubutumwa nk’uko Nyagasani abishaka. Murumva ko rero Mutagatifu Elena Guerra ari uwo muri ibi bihe byacu. Turamukeneye cyane kugira ngo atwigishe kwambaza Roho Mutagatifu, maze avugurure isura y’isi n’isura ya Kiliziya.”

Ahanini, uyu muryango ugamije kumenya Roho Mutagatifu, kumwamamaza, no kumukunda no kumukundisha abandi, gukwiza ubuyoboke muri Roho Mutagatifu, gusigasira no gukwirakwiza ukwemera.

Mu bindi bikorwa by’uyu muryango harimo kwita cyane ku burezi, ubuvuzi, gutanga inyigisho nyobokamana n'izindi nyigisho zifasha abantu kwegerana n'Imana, kwakira abantu mu myiherero cyangwa mu yandi mahugurwa ku burere mbonera Mana no mu bindi bikorwa bihamya urukundo rw'Imana n'ububyeyi bwa Kiliziya.

Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Kabgayi
Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Kabgayi
Ababikira batatu basezeranye burundu
Ababikira batatu basezeranye burundu
Mutagatifu Elena Guera
Mutagatifu Elena Guera
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose