Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Umujene ntabwo agomba kuba Umukirisitu wo ku Cyumweru gusa- Umukoro wahawe urubyiruko rwa Kibuye

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 9 Gashyantare 2025, urubyiruko rusaga 1000 rwo muri Diyosezi ya Nyundo, Akarere k'ubutumwa ka Kibuye rwahimbaje Umunsi mukuru w'urubyiruko ndetse na Yubile y'Impurirane ku rwego rw'urubyiruko.

Umujene ntabwo agomba kuba Umukirisitu wo ku Cyumweru gusa- Umukoro wahawe urubyiruko rwa Kibuye
Umujene ntabwo agomba kuba Umukirisitu wo ku Cyumweru gusa- Umukoro wahawe urubyiruko rwa Kibuye

Ibi birori byabimburiwe n'Igitambo cya Misa yayobowe na Musenyeri Jean Marie Vianney Nsengumuremyi, Igisonga cy'Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, agaragiwe ‘abasaserdoti bashinzwe ikenurabushyo muri Paruwasi 12 zigize Akarere k’ubutumwa ka Kibuye muri Diyosezi ya Nyundo.

Ibi birori kandi byanahujwe no gutanga Isakaramentu ry’Ugukomezwa ku rubyiruko rurenga 200 rwabyiteguye.

Ubutumwa bwahawe urubyiruko rwo muri Diyosezi ya Nyundo, Akarere k’ubutumwa ka Kibuye bwibanze ku kurwibutsa ko rukwiye kurangwa n’ibikorwa bya Gikirisitu iminsi yose.

Ati “Tuba tubona muri abantu bashakisha uko ibintu bizagenda kugira ngo ubuzima bwabo bugire icyerekezo, abibaza ngo ejo nzamera nte, ejo nzakora iki,… Nicyo gituma dushyira imbaraga mu ikenurabushyo ry’urubyiruko kuko tuba twifuza ko uburyo bwo guhitamo uko uzamera n’icyo uzakora bikorwa byitondewe.”

Myr Jean Marie Vianney avuga ko guhimbaza Yubile ari umwanya mwiza wo kwisuzuma no gufata imigambi mishya.

Ati “Umwanya nk’uyu utubere umwanya mwiza wo kugira impamba tujya dutahana. Ntibikarangirire ku kuza aha ngo turirimbe gusa ubundi dutahe uko twaje.”

Myr Jean Marie Vianney avuga ko impamvu Kiliziya ibi ari uko irukomeyeho kandi ko itarwitesha kuko urubyiruko ari imbaraga zubaka kandi zifite igihe kirekire cyo gukora. Ati “Nicyo gituma tubabungabunga kugira ngo ibyo muzakora bizabe byiza.”

Muri uyu mujyo kandi, Myr Jean Marie Vianney yashishikarije urubyiruko kurushaho kwitabira Imiryango ya Agisiyo Gatolika, n’andi mahuriro ashobora kurufasha kwegerana n’Imana.

Ati “Nicyo gituma tubashishikariza kujya mu miryango ya Agisiyo Gatolika n’andi matsinda atuma muhurira hamwe nk’abajene kugira ngo mwungurane ibitekerezo, maze mushobore gutegura ubuzima bwanyu kugira ngo bube bwiza.”

Myr Jean Marie Vianney yongeyeho ko Kiliziya yifuza gufasha urubyiruko kugira icyerekezo kizima ari yo mpamvu irushyiriraho ahantu hanyuranye ho guhurira.

Padiri Pasteur Uwubashye ushinzwe ikenurabushyo ry’urubyiruko mu Karere k’ubutumwa ka Kibuye nawe avuga ko impamvu yo gushishikariza urubyiruko kuba abakirisitu iminsi yose ishingiye ku cyifuzo cy’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.

Ati “Abepiskopi bashatse ko Imiryango ya Agisiyo Gatolika n’amakoraniro y’abasenga bihabwa umwanya mu rubyiruko. Umujene ntabwo agomba kuba umukirisitu wo ku Cyumweru gusa. Ahubwo Impano n'imbaraga yahawe agomba kubikoresha yubaka Kiliziya.”

Ibi byanagarutsweho na Cyiprien Rugaba, Perezida w’Urubyiruko Gatolika ku Rwego rw’Igihugu nawe uvuga ko urubyiruko rukwiye koko kuba amaboko ya Kiliziya, buri wese akagira aho abarizwa haba mu miryango ya Agisiyo Gatolika, amakoraniro y’abasenga, amakorari, abasaveri n’ahandi.

Ku rwego rwa Kiliziya Gatolika ku isi, Umunsi mukuru w'urubyiruko usanzwe Uba ku munsi mukuru wa Krisitu Umwami. Amateka agaragagaza ko amahuriro y’urubyiruko, Kiliziya iyakesha amahuriro Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II. Mu Rwanda, muri 2005 nibwo Abepiskopi bemeje ko uyu munsi w’urubyiruko wajya uhimbazwa ku Cyumweru cyanyuma cya Mutarama.

Yongeyeho ko by’akarusho urubyiruko rukwiye kujya rwibuka gusoma Bibiliya ndetse rukanamenya uburyo bwiza bwo gukoresha telefoni zigezweho.

Ati “Benshi muri twe bafite telefoni zigezweho, ndabashishikariza rero kuzikoresha mu iyogezabutumwa aho kuzifashisha mu bikorwa bitari byiza rimwe na rimwe birimo n’iby’urukozasoni."

Mu kurushaho guhuza urubyiruko kandi, muri 2002 nibwo Abepiskopi batangije Ihuriro ry’urubyiruko ku rwego rw’igihugu. Kuva icyo gihe, urubyiruko ruhura buri mwaka rugamije gusenga no kurushaho kungurana ibitekerezo.

Icyakora kuva muri 2024, Abepiskopi batangaje ko Forumu izajya isimburana n'Urugendo Nyobokamana i Kibeho. Ibi bivuze ko muri uyu mwaka urubyiruko ruzahurira i Kibeho muri Kanama 2025.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose