Umuryango w'Abapalotini urishimira intambwe umaze gutera nyuma y'imyaka 50 ukorera mu karere k'Ibiyaga bigari
Mu gikorwa cyo gutangiza yubile y'imyaka 50 cyabereye i Kibeho kuwa gatandatu tariki 4 Kamena 2022, abagize urugaga rw'Iyamamazabutumwa Gatolika, bazwi nk'Abapalotini, bagaragaje ibyishimo batewe n'uko uyu muryango uhagaze nyuma y'imyaka 50 umaze ugeze mu karere k'Ibiyaga bigari.
Nk'uko byatangajwe na Padiri Eugene Niyonzima, uyobora umuryango w'Abapalotini mu Rwanda, RDC n'u Bubiligi, uyu muryango watangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 1973 aho Abamisiyoneri icumi bavuye mu gihugu cya Polonye, bageze muri Diyosezi ya Butare babisabwe na Myr Gahamanyi Jean Baptiste, wari wakoreye uruzinduko muri iki gihugu, agiye gushaka Abamisiyoneri baza gukorera ubutumwa mu Rwanda.
Kugera ubu uyu muryango umaze kugira ingo 17 muri aka karere gahuriye muri Prrovince Sainte Famille zigizwe n'abapadiri n'abafurere nibura basezeranye bwa mbere 120. Mu Rwanda honyine habarirwa ingo 8, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo hakaba 2, mu Bubiligi hakaba 2, mu Bufaransa hakaba 2 no mu Butaliyani urugo rumwe.
Padiri Joseph LASSAC, umujyanama wa mbere w'umukuru w'umuryango w'Abapalotini, wahagarariye ubuyobozi bukuru muri uyu muhango, yagaragaje ibyishimo uyu muryango utewe n'imbuto weze muri Afurika, aho kugera ubu ibihugu 12 bibarizwamo ubutumwa bwawo. Avuga ko Afurika ari yo ishingiyeho ejo hazaza h'uyu muryango.
Myr Celestin HAKIZIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro, mu izina ry'Inama y'Abepiskopi, yashimiye umuryango w'Abapalotini ubutumwa bakora muri Kiliziya mu Rwanda. Abasaba kurushaho kubunoza.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.