Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ishuri ryisumbiye ryitiriwe Mutagatifu Berenadeta rya Kamonyi rirashimira aho rigeze mu myaka 40 rimaze

Kuri uyu wa 18 Kamena 2022, Ishuri ryisumbuye ryitiriwe Mutagatifu Berenadeta rya Kamonyi, ESB KAMONYI, muri Diyosezi ya Kabgayi ryahimbaje isabukuru y'imyaka 40 rimaze ribayeho. Muri ibi birori byabereye ku cyicaro cy'iri shuri hanizihijwe umunsi mukuru wa Mutagatifu Berenadeta iri shuri ryisunze, hizihizwa Icyumweru cy'uburezi Gatolika ku rwego rw'ishuri ndetse n'abanyeshuri 62 bahabwa amasakaramentu y'ibanze.

Ishuri ryisumbiye ryitiriwe Mutagatifu Berenadeta rya Kamonyi rirashimira aho rigeze mu myaka 40 rimaze
Ishuri ryisumbiye ryitiriwe Mutagatifu Berenadeta rya Kamonyi rirashimira aho rigeze mu myaka 40 rimaze

Ibirori by'uyu munsi byitabiriwe n'abashyitsi banyuranye bari barangajwe imbere na Myr Papias Musengamana, Umwepiskopi wa Byumba, wari Uhagarariye Musenyeri Smaragde muri ibi birori. Byanitabiriwe kandi n'abandi bayobozi barimo n'umuyobozi w'Akarera ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere, n'ababyeyi barerera muri iri shuri n'inshuti zaryo bari baje ari benshi kwifatanya n'umuryango mugari wa ESB KAMONYI gushimira Imana.

Nyuma y'igitambo cya Misa cyanatangiwemo amasakaramentu y'ibanze ku banyeshuri 62, abanyeshuri bataramiye abashyitsi mu mbyino z'umuco nyarwanda n'iz'amahanga, hanatangwa ibihembo ku banyeshuri n'abarezi bahize abandi bakaba indashyikirwa mu kurangiza umurimo wabo neza.

ESB KAMONYI ni ishuri ryigenga rya Diyosezi ya Kabgayi. Mu myaka 40 rimaze rikora ryateye intambwe ishimishije haba mu kongera ibikorwa remezo, amashami yigwa muri iri shuri, umubare w'abanyeshuri, kwitwara neza mu bizamini bya Leta ndetse no mu yandi marushanwa atandukanye haba mu muco ndetse no mu mikino n'imyidagaduro.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose