Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ababikira ba Mutagatifu Yozefu b’i Jerona bishimiye imbuto z’umuryango zikomeje kurumbuka

Ku cyumweru tariki ya 1 Ukwakira 2023, muri Paruwasi ya Nyarusange, Diyosezi ya Kabgayi, ababikira 4 bo mu muryango wa mutagatifu Yozefu w’i Jerona bakoze amasezerano ya mbere, naho 3 bakora amasezerano ya burundu.

Ababikira ba Mutagatifu Yozefu  b’i Jerona bishimiye imbuto z’umuryango zikomeje kurumbuka
Ababikira ba Mutagatifu Yozefu b’i Jerona bishimiye imbuto z’umuryango zikomeje kurumbuka

Abakoze amasezerano ya mbere ni Mama Delphine Nyiraneza wo muri Paruwasi ya Rwaza Diyosezi ya Ruhengeri, Mama Angelique Umugwaneza wo muri Paruwasi ya Kizibere Diyosezi ya Kabgayi, Mama Jeanine Mukanyandwi wo muri Paruwasi ya Kivumu Diyosezi ya Kabgayi na Mama Ernestine Nyirabunani wo muri Paruwasi ya Rwaza, Diyosezi ya Ruhengeri. Naho abakoze aya burundu ni Mama Pauline Uwingabire wo muri Paruwasi ya Nyarusange Diyosezi ya Kabgayi, Mama Marie Jeanne Uwineza wo muri Paruwasi ya Rango, Diyosezi ya Butare na Mama Anastasie Nikuze wo muri Paruwasi Katedrale ya Cyangugu.

Myr Balthazar Ntivuguruzwa Umwepiskopi wa Kabgayi ni we wayoboye Igitambo cya Misa cyabereyemo aya masezerano. Hari kandi abayobozi banyuranye barimo n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Bwana Eric Bizimana, umuyobozi w’imiryango y’abiyeguriye Imana mu Rwanda COSUMAR Padiri Eugene Niyonzima n'abandi bapadiri n'abihayimana bari baje gushyigikira uyu muryango.

Mu butumwa yabagejejeho, Myr Balthazar Ntivuguruzwa umwepiskopi wa Kabgayi, yasabye abakoze amasezerano ko amasezerano yabo atagarukira mu magambo ahubwo bakazayashyira mu bikorwa.

Yagize ati “Amasezerano yanyu ntazigere na rimwe aba amasigarakicaro, ntazashirire mu magambo gusa, kuko icya ngombwa atari amagambo ahubwo ari ibikorwa. Azajye yuzurizwa mu mibereho no mu myifatire yanyu, mu mubano wanyu n’abavandimwe no mu bikorwa by’urukundo.”

Bamwe mu bakoze amasezerano baganiriye na Kinyamateka bagaragaje ibyishimo batewe no kuba bateye iyi ntambwe. Mama Apolline Uwingabire wakoze amasezerano ya burundu yagize ati "Nakuranye inyota idasanzwe yo kwiyegurira Imana binyuze mu gufasha abarwayi n’abandi bababaye muri rusange kuko nabibonanaga ababikira ba hano i Nyarusange. Ubwo nasabaga kuza muri uyu muryango bakanyemerera numvise nishimye bidasanzwe nishimiye ingabire y’Imana nakiriye mu buzima bwanjye."

Mama Adelphine Nyiraneza wo mu Paruwasi ya Rwaza Diyosezi ya Ruhengeri yavuze ko yagiranye igihango na Nyagasani nyuma y’igihe kirekire yifuza gufasha abantu bababaye nk’uwiyeguriye Imana kuva akiri mu mashuri abanza. Ati “Numvise amakuru y’uyu muryango ubwo nari muri groupe vocationeli nkiri umwana muto. Numvise ibyo bakora bijyanye n’icyifuzo cyanjye numva ndabakunze, nsabye ko naza baranyemerera ndaza kugeza kuri uyu munsi ndumva nkibikunze. Ababyeyi baranshyigikiye kandi bamba hafi mu buryo bwose ariko najye nkomeza gushyiramo uruhare rwanjye."

Umuryango w’ababikira ba Mutagatifu Yozefu b’i Jerona, washinzwe na Mama Mariya Gayi Tibawu, ku itariki ya 29/06/1870 i Jerona, biturutse ku kibazo cy’abarwayi benshi bari muri uyu Mujyi batagira ababitaho. Tibawu yaje kugira igitekerezo cyo gushinga umuryango awita uw’ababikira ba Mutagatifu Yozefu, bongeraho w’i Jerona kugira ngo bagire umwihariko.

Ubutumwa bw’ababikira ba Mutagatifu Yozefu w’i Jerona ni ubwo gukwirakwiza urukundo nyampuhwe rwa Yezu no kuba abahamya barwo cyane cyane mu barwayi b’umubiri ndetse n’aba roho. Intego yabo ni “Koroshya ububabare no kubiba amahoro mu mitima y’abababaye." Kugeza ubu uyu muryango uri ku migabane itatu y’isi ariyo:u Burayi, America na Afurika. Mu Rwanda ababikira ba mutagatifu Yozefu b’i Jerona, tubasanga muri Diyosezi ya Kabgayi, paruwasi ya Nyarusange ari naho hari ikicaro gikuru, no muri Paruwasi ya Mutagatifu Andereya Gitarama; bari kandi muri Arkidiyosezi ya Kigali muri Paruwasi Regina Pacis Remera no muri Diyosezi ya Butare.

Uyu muryango wageze mu Rwanda ku itariki 27/04/1979, utumiwe n’umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Myr Andereya Perode, utangirira muri Paruwasi ya Nyarusange. Watangijwe n’abakobwa batanu baturutse mu gihugu cya Espagne, baje babanjirijwe n’umupadiri witwa Jean Lipoli watangije iyi paruwasi.

Myr Balthazar Ntivuguruzwa yifatanyije n'Umuryango wa Mutagatifu Yozefu w'i Jerona mu masezerano y'ababikira 7
Myr Balthazar Ntivuguruzwa yifatanyije n'Umuryango wa Mutagatifu Yozefu w'i Jerona mu masezerano y'ababikira 7
Amasezerano yabereye muri Paruwasi ya Nyarusange Diuosezi ya Kabgayi
Amasezerano yabereye muri Paruwasi ya Nyarusange Diuosezi ya Kabgayi
Abapadiri bari benshi baje kwifatanya n'umuryango w'Ababikira ba Mutagatifu Yozefu w'i Jerona
Abapadiri bari benshi baje kwifatanya n'umuryango w'Ababikira ba Mutagatifu Yozefu w'i Jerona
Abihayimana bo mu miryango itandukanye nabo bitabiriye ibi birori
Abihayimana bo mu miryango itandukanye nabo bitabiriye ibi birori
Abakristu bari baje ari benshi kwishimira aba babikira no gushimira ubutumwa bukorwa n'uyu muryango
Abakristu bari baje ari benshi kwishimira aba babikira no gushimira ubutumwa bukorwa n'uyu muryango
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose