Ababikira bane bo mu muryango w’Abapenitante ba Mt. Fransisiko w’Asize bakoze amasezerano ya burundu
Ku wa gatanu, tariki 26 Kanama 2022, Nyiricyubahiro Myr Edouard SINAYOBYE Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu yakiriye amasezerano ya burundu y’ababikira bane bo mu muryango w’ababikira ba Mutagatifu Fransisiko w’Asize.
Muri uyu muhango wabereye mu gitambo cya Misa cyaturiwe muri kiliziya ya Paruwasi Nyamasheke, kiyobowe na Nyiricyubahiro Myr Edouard Sinayobye, bamwe mu babikira bo muri uyu muryango bizihije yubile mu byiciro bitandukanye; ni ukuvuga abamaze imyaka 25 n’imyaka 50 bakoze amasezerano yo kwiyegurira Imana muri uyu muryango.
Amamariza hano
Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka
Advertise here
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.