Abaforomo n’ababyaza 239 barangije mu Ishuri Rikuru rya Ruli biyemeje kuba igisubizo mu rwego rw’ubuzima
Abanyeshuri 239 barangije amasomo mu mashami y’Ubuforomo (General Nursing) n’Ububyaza (Midwifery) mu Ishuri Rikuru ry’Ubuzima rya Ruli (Ruli Higher Institute of Health - RHIH), batangaje ko biteguye kwinjira mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda bafite intego yo gutanga serivisi zirangwa n’ubunyamwuga, impuhwe n’ubwitange.
Ibi babigarutseho ku wa 18 Kamena 2026, mu muhango wa cyenda wo gutanga impamyabumenyi wabereye muri Saint Paul Learning Center i Kigali, aho bahawe impamyabumenyi zibemerera gutangira urugendo rwo gukorera abaturage mu rwego rw’ubuzima.
Muri uwo muhango, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda yasabye aba banyeshuri kuzakoresha ubumenyi bahawe bafatanya n’indangagaciro z’ubumuntu, ashimangira ko umwuga w’ubuvuzi udakwiye gushingira gusa ku bumenyi, ahubwo ugomba no kurangwa n’impuhwe n’urukundo.
Yagize ati “Ubumenyi n'ubunyamwuga bikwiye guherekezwa n'impuhwe, urukundo ndetse no kubaha agaciro ka muntu. Murasabwa kwitanga mutitangiriye itama kugira ngo muramire ubuzima bw'abantu kandi mugirire impuhwe abarwaye mutarobanuye.”
Karidinali Kambanda yanabasabye kujya bafata urugero ku Musamariya w’Impuhwe, bagafasha buri wese ukeneye ubufasha batitaye ku nkomoko ye, imibereho cyangwa ibindi bishobora gutandukanya abantu.
Muri aba 239 iri Shuri Rikuru ry'Ubuzima rya Ruli, ryasohoye ku nshuro yaryo ya Cyenda, hari 167 barangije icyiciro cya mbere cya kaminuza mu Buforomo, 18 barangije icyiciro cya mbere cya kaminuza mu Bubyaza, 7 barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Buforomo na 47 barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Bubyaza.
Mu butumwa bwatanzwe n’abasoje amasomo, bagaragaje ko ubumenyi n’ubushobozi bahawe n’ishuri bagiye kubukoresha mu gukemura ibibazo byugarije urwego rw’ubuzima, cyane cyane mu kwita ku barwayi no guteza imbere ubuzima bw’umubyeyi n’umwana.
Mukabirangwa Selaphine warangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry’Ububyaza yavuze ko uyu mwuga awufata nk’umuhamagaro usaba gukorera abandi n’umutima w’impuhwe.
Yagize ati “Uyu mwuga nywufata nk’umuhamagaro nahawe n’Imana. Nzaharanira gukoresha ubumenyi n’indangagaciro nahawe kugira ngo nitange mu kwita ku bababaye, mbikore mu rukundo no mu bwubahane nta vangura iryo ari ryo ryose.”
Moise Iradukunda warangije mu ishami ry’Ubuforomo na we yavuze ko yifuza kuba umwe mu bagira uruhare mu guteza imbere ubuzima bw’Abanyarwanda. Ati “Ngiye kuba igisubizo mu rwego rw’ubuzima binyuze mu kwita ku barwayi mu buryo bwa kinyamwuga kandi bushingiye ku bumuntu. Intego yanjye ni ugukorera abaturage mbafasha kugira ubuzima bwiza.”
Abanyeshuri barangije bagaragaje ko bagiye gukoresha ubumenyi mu bushakashatsi, mu gukumira indwara no mu guteza imbere ubuzima rusange, bityo bakunganira gahunda za Leta zigamije kugeza serivisi z’ubuzima ku baturage bose.
Ubuyobozi bw'iri shuri bwatangaje ko aba banyeshuri basoje amasomo yabo bafite ubumenyi bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo ndetse banahawe indangagaciro zibafasha gukora akazi kabo neza.
Dr Innocent Dushimiyimana, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RHIH, yavuze ko ishuri ryashyize imbaraga mu gutegura abanyeshuri bafite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo bitandukanye biri mu rwego rw’ubuzima.
Yagize ati“Twabahaye ubumenyi bufite ireme, tubatoza gukora ubushakashatsi no gukurikiza indangagaciro z’umwuga. Twizeye ko bagiye gutanga umusanzu ugaragara mu guteza imbere ubuzima bw’abaturage.”
Ku ruhande rwa Leta, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Ndayizeye J.M.V, yashimiye aba banyeshuri barangije amasomo yabo, abasaba kuzarangwa n’ubunyangamugayo, gukorera mu mucyo no gushyira imbere inyungu z’abarwayi.Yagize ati “Abasoje bakwiye gukurikiza indangagaciro z'Abanyarwanda na Kiliziya bakaba abanyakuri, inyangamugayo, baca bugufi, bagira neza ndetse bakagira urukundo. Nibabikora bazirinda amakosa amwe n'amwe agenda agaragara muri uyu mwuga.”
Mu gusoza, Karidinali Kambanda yongeye gushimangira ko ubumenyi butagira impuhwe butuzuza neza inshingano z’umuforomo cyangwa umubyaza. Yasabye aba banyeshuri 239 kujya mu kazi bibuka ko bahamagariwe kuba isoko y’icyizere n’ihumure ku barwayi, bakarangwa n’urukundo, ubwitange n’icyubahiro cy’ubuzima bwa muntu.
Aba banyeshuri basoje amasomo yabo biyemeje kuba abafatanyabikorwa b’ingenzi mu rugendo rwo kubaka urwego rw’ubuzima rufite ireme mu Rwanda, bakoresheje ubumenyi, ubunyamwuga n’indangagaciro bize mu Ishuri Rikuru ry’Ubuzima rya Ruli
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.