Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

SSPX yajuririye Vatikani nyuma yo gufatirwa ibihano byo kwimika Abepiskopi nta ruhushya rwa Papa

Umuryango w'Abapadiri ba Mutagatifu Piyo wa X (Society of Saint Pius X, SSPX) watangaje ko wajuririye Urwego rwa Vatikani rushinzwe Inyigisho z'Ukwemera nyuma yo gufatirwa ibihano bitewe no kwimika abepiskopi bane nta ruhushya rwa Papa Leo XIV.

SSPX yajuririye Vatikani nyuma yo gufatirwa ibihano byo kwimika Abepiskopi nta ruhushya rwa Papa
SSPX yajuririye Vatikani nyuma yo gufatirwa ibihano byo kwimika Abepiskopi nta ruhushya rwa Papa

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 13 Nyakanga 2026, uwo muryango wavuze ko wari waragejeje ubujurire bwawo kuri uru rwego ku wa 11 Nyakanga 2026, usaba ko icyemezo cya Vatikani gisubirwamo.

Iki kibazo cyatangiye nyuma y'uko ku wa 1 Nyakanga 2026, SSPX yimitse abepiskopi bane batabonye uruhushya rwa Papa Leo XIV. Muri Kiliziya Gatolika, kwimika umwepiskopi nta bubasha bwa Papa bifatwa nk'igikorwa cyo kutagandukira ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya kandi gishobora guhungabanya ubumwe bwayo.

Ni cyo cyatumye Vatikani ifatira ibihano uyu muryango, ivuga ko ibyo wakoze bishobora guteza kwicamo ibice (schism) muri Kiliziya.Mu bujurire bwawo, SSPX yavuze ko ikoresha uburenganzira iteganyirizwa n'Amategeko ya Kiliziya Gatolika bwo gusaba ko icyemezo cy'ubuyobozi gisubirwamo iyo umuntu cyangwa umuryango wumva warenganyijwe.

Uyu muryango ushingira ubujurire bwawo kuri Kanoni ya 1353, iteganya ko iyo hajuririwe icyemezo gishyiraho cyangwa gitangaza igihano, ishyirwa mu bikorwa ryacyo rishobora kuba rihagaze kugeza ubujurire busuzumwe.

SSPX yavuze ko ubu bujurire ari intambwe ya mbere mu nzira z'amategeko ya Kiliziya, kandi ko nibiba ngombwa ishobora no gukomeza ikitabaza izindi nzego z'ubuyobozi bwa Kiliziya.

Ubujurire bw'uyu muryango bukurikiye ibaruwa Umukuru wawo, Padiri Davide Pagliarani, yandikiye Papa Leo XIV ku wa 3 Nyakanga 2026, anenga ibihano wafatiwe nyuma yo kwimika abo Bepiskopi.

Muri iyo baruwa, yavuze ko ibyo bakoze bitagamije kwigomeka kuri Kiliziya, ahubwo ko ari igikorwa babona kigamije gukomeza ubutumwa bwabo.Yagize ati "Ibyo Umuryango wa Mutagatifu Piyo wakoze kandi uzakomeza gukora, nta kindi bigamije uretse igikorwa kidasanzwe kigamije agakiza k'imitima."

Yakomeje avuga ko bari bizeye ko Vatikani izaganira na bo ku mpamvu zabateye gufata uwo mwanzuro, ariko ngo ntibyagenze uko babyifuzaga.Ati "Twasabye umugati, ariko ikibabaje ni uko twahawe ibuye."

Ikinyamakuru Catholic News Agency dukesha iyi nkuru cyanditse ko mbere y'uko abo Bepiskopi bimikwa, Papa Leo XIV yari yaburiye uyu muryango kudakomeza uwo mugambi.Mu butumwa yatanze ku wa 30 Kamena 2026, yabasabye kwisubiraho, avuga ko kwimika Abepiskopi nta ruhushya rwa Papa bishobora guhungabanya ubumwe bwa Kiliziya.

Yagize ati "Ndasaba n'umutima wanjye wose: nimugaruke!"

Nubwo Papa yari yababuriye, SSPX yakomeje umugambi wayo maze ku wa 1 Nyakanga 2026 bimika abo Bepiskopi bane.

Kugeza ubu, Vatikani ntiratangaza igisubizo ku bujurire bw'uyu muryango

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose