Kinyamateka
Kwamamaza
KM
Kinyamateka
Aheruka

"Turifuza ko ubushakashatsi bugera ku isahani y'abanyarwanda aho guhera mu mpapuro", Padiri Fidèle Dushiminana

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK), Padiri Prof. Dushimimana Fideli, yasabye abanyeshuri n’abandi bitabiriye umuhango wo gutangiza umushinga mushya w’ubworozi bw’amafi muri iki kigo, guharanira ko ubushakashatsi butanga ibisubizo bifatika bigira uruhare mu guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda.

"Turifuza ko ubushakashatsi bugera ku isahani y'abanyarwanda aho guhera mu mpapuro", Padiri Fidèle Dushiminana
"Turifuza ko ubushakashatsi bugera ku isahani y'abanyarwanda aho guhera mu mpapuro", Padiri Fidèle Dushiminana
Yabigarutseho ku wa 9 Nzeri 2026, mu muhango wabereye muri ICK, agaragaza ko agaciro k’ubushakashatsi kadakwiye gupimirwa ku bumenyi bushya butangwa cyangwa ku nyandiko zisohoka mu binyamakuru byabugenewe gusa, ahubwo ko kagomba no kugaragarira mu mpinduka buzana mu buzima bw’abantu.

Yagize ati: “Agaciro nyakuri k’ubushakashatsi ntikagaragarira mu bumenyi bushya twunguka, ahubwo kagaragarira no mu mpinduka nziza ubushakashatsi buzana mu buzima bw’abantu.”

Yakomeje avuga ko ICK yifuza ko ubushakashatsi bukorerwa muri iki kigo burenga urwego rwo gutangaza inyandiko z’ubumenyi, bukagira uruhare rugaragara mu mibereho y’abaturage.

Ati: “Muri ICK ntitwifuza ko ubushakashatsi bwacu bugarukira gusa ku gutangaza inyandiko z’ubumenyi, ahubwo twifuza ko bugira uruhare runini kandi rufatika mu kuyobora imibereho y’abaturage.”

Padiri Prof. Dushimimana Fideli yongeye gushimangira ko umusaruro w’ubushakashatsi ukwiye kugaragarira mu buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda, aho kuguma mu nyandiko gusa.

Yagize ati: “Turifuza ko umusaruro w’ubushakashatsi utagarukira mu nyandiko zisohoka mu binyamakuru by’ubushakashatsi byabugenewe gusa, ahubwo ko ugomba no kugaragarira ku isahani y’Abanyarwanda.”

Yakomeje agaragaza ko gushyira ubushakashatsi mu bikorwa ari byo bituma inyungu zabwo zifatika zigaragarira mu mibereho y’abantu.Yagize ati: “Nimushyira ubu bushakashatsi mu bikorwa, ni bwo tuzavuga ko bwagize uruhare kandi butanze inyungu zifatika mu mibereho y’abantu.”

 Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi ICK rikomeje gushimangira uruhare rw’ubushakashatsi mu gushaka ibisubizo by’ibibazo biri mu muryango nyarwanda, Ubutumwa bwa Padiri Prof. Dushimimana Fideli nabwo bukagaragaza ko intego atari ukongera ubumenyi gusa, ahubwo ari ukureba uko ubushakashatsi bwagirira abaturage akamaro binyuze mu bikorwa bifatika
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose