Urubyiruko rwa Diyosezi ya Kabgayi rwiyemeje kuba umusemburo w’amizero, ubuvandimwe n’amahoro
Urubyiruko rusaga 800 rwaturutse muri paruwasi 31 zigize Diyosezi Gatolika ya Kabgayi rwiyemeje gukomeza kuba abahamya b’amizero, ubuvandimwe n’amahoro mu buzima bwa buri munsi, nyuma yo gusoza Forum ya 9 y’Urubyiruko rwa Diyosezi, yabereye muri Paruwasi ya Ruhango kuva ku wa 9 kugeza ku wa 12 Nyakanga 2026.
Iyi forum yamaze iminsi ine yari igamije gukomeza gutoza urubyiruko indangagaciro za gikristu no kurufasha gusobanukirwa inshingano zarwo muri Kiliziya no muri sosiyete. Yari ishingiye ku nsanganyamatsiko igira iti "Turi abahamya b’amizero, ubuvandimwe n’amahoro," aho yaranzwe n’inyigisho, amasengesho, ibiganiro n’ibikorwa bitandukanye byafashije urubyiruko gukomeza gukura mu kwemera.
Abitabiriye iri huriro bavuga ko bungutse ubumenyi n’impanuro bizabafasha kuba urumuri rw’abandi aho batuye, biga cyangwa bakorera. Mu nyigisho bahawe hibanzwe ku kwimakaza urukundo, kubana neza n’abandi, kubaka amahoro no gukoresha impano zabo mu nyungu z’Igihugu na Kiliziya.
Manirakiza Daniel wo muri Paruwasi ya Gitare yavuze ko yungukiye byinshi muri iyi forum, cyane cyane ku bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga mu buryo buboneye no kurushaho gusobanukirwa umuhamagaro wa gikristu
Yagize ati "Nize gukoresha neza ikoranabuhanga n’imbugankoranyamabaga, kumenya neza umuhamagaro wanjye no kubana n’abandi mu mahoro. Niyemeje gufasha bagenzi banjye mu bihe bikomeye, kubagira inama nziza no kubashishikariza gukora ibyiza."
Alide Mushimiyimana wo muri Paruwasi ya Mugina yavuze ko iyi forum yamufashije kumenya ko impano n’ubushobozi afite ari ibikoresho byo gufasha abandi no kubaka sosiyete irangwa n’urukundo.
Yagize ati "Ngomba gukoresha neza imbaraga n’umwanya mfite nkora ibikorwa byubaka bagenzi banjye, nkera imbuto nziza kandi nkagaragaza ko namenye Yezu Kristu. Niyemeje gukomeza kwimakaza umuco w’ubuvandimwe aho ndi hose."
Uhagarariye urubyiruko muri Diyosezi ya Kabgayi, Samvura François, yavuze ko iri huriro ryabaye umwanya mwiza wo kongerera urubyiruko ubumenyi mu buzima bwa gikristu no kurushaho kurusobanurira inshingano zarwo.
Yagize ati"Ibyo twungukiye muri iyi forum ntibigomba kurangirira hano. Tugiye kubisangiza abandi no kuba intumwa z’amahoro n’ibyiza aho turi hose, haba mu mashuri, ku kazi, mu miryango no mu bikorwa byacu bya buri munsi
Yavuze ko mu myanzuro yafatiwe muri iyi forumU harimo gukomeza ubuzima bwa roho binyuze mu masengesho, kwitabira Misa no kwakira amasakaramentu, gukoresha ikoranabuhanga mu kwamamaza Inkuru Nziza, kwimakaza urukundo nyarwo no kuba abahamya b’ukwemera bubaka amahoro muri Kiliziya no muri sosiyete.
Mu ijambo yagejeje ku rubyiruko, Myr Jean de Dieu Hodari, igisonga cy’umwepiskopi wa Kabgayi, yarusabye kutagumana ibyo rwungukiye muri iyi forum ahubwo ko rugomba kubisangiza abandi.
Yagize ati"Aho mugiye hose, muzerere imbuto nziza. Imana ntiyabatumye kugira ngo mwakire mwenyine, ahubwo yabatumye kugira ngo ibyo mwungukiye mubisangize n’abandi, cyane cyane abatarabonye amahirwe yo kwitabira iri huriro."
Yakomeje asaba urubyiruko kuba urugero rwiza mu miryango no muri sosiyete, rugaragaza mu bikorwa indangagaciro rwatojwe.
Mu gusoza forumu ya 9, urubyiruko rwiyemeje gukomeza gusigasira no kwimakaza indangagaciro rwungukiye muri iyi gahunda, zirimo urukundo, ubumwe, ubuvandimwe n’amahoro, ndetse no kuzigeza ku bandi kugira ngo zirusheho gushinga imizi mu muryango nyarwanda.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.