Abafurere ba Mutagatifu Gaburiyeli bungutse ikiciro cy'Abalayiki
Ubwo hizihizwaga Yubile y’imyaka 50 ishuri ry’abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (CJSM Butare) rishinzwe n’abafurere ba Mutagatifu Gaburiyeli, abalayiki umunani babyiteguye, bakoze amasezerano yo kwiyegurira gufatanya n’aba bafurere mu butumwa bwa Kiliziya.
Amasezerano yakozwe, agamije kwiyegurira kugira uruhare mu butumwa bwa Kiliziya bwo kumenyesha inkuru nziza ya Yezu Kristu mu bantu binyuze mu burezi n’ibikorwa by’urukundo bitandukanye.
Abalayiki bakoze amasezerano ni: Mushimiyimana Françoise, Kwizera Marie Benitha, Tuyishime Celestin, Nshimiyimana Jean Paul , Mugemana Michel, Umuhumuza Prudencienne, Nsengiyumva Vincent na Muyizere Iréné.
Mu masezerano bakoze harimo kuvugurura amasezerano ya Batisimu ndetse no kwiyegurira Yezu Kristu baciye kuri Bikira Mariya Mutagatitifu.
Uretse kuba basanzwe ari abarezi muri CJSM Butare, aba balayiki bagiye kujya banafatanya n’abafurere mu buryo bwa Roho (spiritualite).
Muri izi nshingano, aba balayiki bakoze amasezerano, bazajya bitwa Associés Montfotains Gabrielistes.
Furere Jean Chrisostome Rurangirwa, Umuyobozi w’umuryango w’abafurere ba Mutagatifu Gaburiyeli mu Rwanda yavuze ko kuba bagiye kujya bafatanya n’abalayiki mu butumwa bwa Kiliziya atari ibintu bishya.
Yagize ati “Kuva Imana yarema umuntu yamwifurije gufatanya na Mugenzi we, ntabwo Imana yifuza ko umuntu akora wenyine kabone n’ubwo yaba akora ibyiza kuko ibyiza ari ibisangiwe."
Yakomeje agira ati “N'abatagatifu benshi tuzi bagiye bakora ibikorwa by’urukundo, bagiye bafatanya n'abandi kuko abapadiri, ababikira cyangwa se abafurere atari bo gusa bakora ibikorwa by’urukundo.”
Furere Rurangirwa yakomeje avuga ko ubufatanye hagati y’abihayimana n’abalayiki atari ubwa none.
Yagize ati “Aba balayiki tumaze iminsi dufitanye ubutumwa bugaragara inyuma ariko noneho bifuje ko dusangira n’ubuzima bwa roho (Spiritualité). Ni imyitozo myinshi ifasha umukristu kwitagatifuza, kuko ubutumwa bwa Kiliziya nta n’umwe ubuhejwemo cyane ko ibyo dukora tubikorera Imana na sosiyete yacu.”
Mu buhamya bwatanzwe n’ Umuhumuza Pudencienne, yavuze ko yahisemo gukora aya masezerano kuko yifitemo umuhate n’ubushake bwo kurerera Imana na Kiliziya.
Yagize ati “Mu nyigisho duhabwa na Kiliziya, twabonye ko abarerera Kiliziya n’isi muri rusange atari abihayimana cyangwa abiyeguriye Imana gusa. Ahubwo, abalayiki bafatanya n’abihayimana mu butumwa bwo kurera kugira ngo Kiliziya irusheho gutera imbere kuko bose bagize inkingi imwe ya kiliziya.”
Yakomeje agira ati “Nifuje kumenya ururimi rw’amarenga kugira ngo njye mfasha igihugu n’abaturanyi mu gufasha abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kugira ngo nabo bashobore gukomeza ubuzima, cyane ko abo bana banezezwa no kubona abo baganira mu rurimi bumva, bagasabana bityo nabo bakava mu bwigunge.”
Abakoze amasezerano, ni cyo kiciro cya mbere cy’abalayiki mu Rwanda bakoze amasezerano muri uyu muryango w’abafurere ba Mutagatifu Gaburiyeli.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.