Abafurere b’Aba-Mariste batangije urugendo rwa Yubile y’Imyaka 75 y’ubutumwa mu Rwanda
Abafurere b’Abamariste bakorera mu Rwanda batangije ku mugaragaro urugendo ruganisha kuri Yubile y’imyaka 75 bamaze bakorera ubutumwa mu Rwanda, kuva mu 1952 kugeza mu 2027, mu birori byabereye mu Ishuri rya Lycée de Kigali ku wa 13 Kamena 2026.
Ibi birori byahuriranye no kwizihiza umunsi mukuru wa Mutagatifu Marcellin Champagnat, washinze Umuryango w’Abafurere b’Aba -Mariste, akaba ari na we murinzi wa Lycée de Kigali, kimwe mu bigo by’amashuri icyenda uyu muryango ufite cyangwa uyobora mu Rwanda.
Urugendo rwa Yubile rwatangijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Imyaka 75 yo kuba indahemuka ku butumwa, gushimira Imana no gutanga Uburezi bushingiye ku kubaka umuntu wuzuye.” Ni urugendo rugamije gushimira Imana ibikorwa byinshi byaranze ubutumwa bw’Abamariste mu Rwanda, cyane cyane mu rwego rw’uburezi, n’iyogezabutumwa rishingiye ku ndangagaciro za gikristu.
Aba-Mariste bageze mu Rwanda mu mwaka wa 1952 bazanywe n’icyifuzo cyo gukomeza umurage wa Mutagatifu Marcellin Champagnat, washinze Umuryango w’Abafurere b’Aba-Mariste , agamije gufasha abana n’urubyiruko, cyane cyane abakennye n’abatagira kivurira, kubona uburezi n’uburere bubafasha gukura neza mu bwenge, mu mico no mu kwemera.
Mu myaka 75 ishize, uyu muryango wabaye umwe mu nkingi zikomeye z’uburezi mu Rwanda binyuze mu mashuri n’ibigo by’amahugurwa byagize uruhare mu kurera ibihumbi by’abana n’urubyiruko.
Mu bigo byaranze ubutumwa bw’Abafurere b'Aba-Mariste harimo GS Bukomero yatangiye mu 1952, E.S.C. Byimana yatangiye mu 1952, TTC Save na Noviciat byatangiye mu 1957, E.S.C. Musanze, TTC Mururu yatangiye mu 1986, Rwabuye TSS mu 1988, Kagarama Secondary School mu 1999, ndetse na Lycée de Kigali yashyizwe mu maboko yabo na Leta y’u Rwanda mu mwaka wa 2022.
Muri iyi myaka yose, ubutumwa bw’Aba-Mariste bwakomeje gushingira ku ntego yabo igira iti “Kumenyekanisha no Gukundisha abantu Kristu”, binyuze mu burezi bwita ku muntu wese uko yakabaye.
Mu birori byo gutangiza urugendo rwa Yubile, ubuyobozi bwa Lycée de Kigali bwagaragaje ko umurage wa Mutagatifu Marcellin Champagnat ukomeje kuba umusingi w’ireme ry’uburezi ritangirwa muri iri shuri.
Umuyobozi wa Lycée de Kigali, Frère Jean Mfurayase, yavuze ko intego y’uburezi Abamariste batanga itagarukira ku gutsindisha abanyeshuri amasomo gusa, ahubwo ko igamije kurema umuntu wuzuye ushoboye kubaho neza mu muryango no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Yagize ati“Icyo dushyira imbere ni ukurema umunyeshuri wuzuye. Uretse ubumenyi bw’amasomo, twashyize imbaraga mu kubaka urubyiruko rufite indangagaciro, rwubaha abandi kandi rwiteguye kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu. Tubaremamo roho n’umutima kugira ngo bakure bafite urukundo rw’abandi, bamenye gukora kandi bange ubunebwe.”
Yakomeje agaragaza ko imwe mu nkingi z’ingenzi zasizwe na Mutagatifu Marcellin Champagnat ari ukwegera abana no kubana na bo kugira ngo abarimu n’abarezi basobanukirwe neza ibyo bakeneye.Ati “Mutagatifu Champagnat yadusigiye ihame ryo kubana n’abana no kubumva. Iyo ubegereye, umenya ibibazo byabo n’ibyo bakeneye, ukabafasha gukura neza. Twifuza ko buri munyeshuri yumva ko afite agaciro kandi ko ishuri ari urugo rumufasha gukura mu bumenyi no mu mico myiza.”
Yongeyeho ko mu rugendo ruganisha kuri Yubile y’imyaka 75, Abamariste bazakomeza gushora imbaraga mu gutanga uburezi bufite ireme, gukoresha ikoranabuhanga mu myigishirize no gutegura abayobozi b’ejo hazaza bafite ubushobozi n’indangagaciro zikomeye.
Ababyeyi bafite abana biga muri Lycée de Kigali bavuga ko indangagaciro zitozwa abana ari kimwe mu bituma iri shuri rikomeza kwizerwa n’abaturarwanda benshi. Muhawenimana Esperance, umwe mu babyeyi baharerera, yavuze ko umusaruro w’uburezi butangwa n’Abamariste ugaragarira mu myitwarire y’abana haba ku ishuri no mu rugo.
Yagize ati “Iyo urebye abana bahiga ubona bafite ikinyabupfura, kubahana no gufata inshingano. Bita ku myambarire, bafite imyitwarire myiza kandi bahabwa ubumenyi bufatika. Nk’ababyeyi, biduha icyizere ko abana bacu bari gutegurirwa ejo hazaza heza.”
Abamariste bavuga ko Yubile y’imyaka 75 itagamije gusa kwishimira amateka y’ibyagezweho, ahubwo ko ari n’umwanya wo kongera kwisuzuma no kuvugurura ubutumwa bwabo mu Rwanda.
Mu rugendo ruganisha ku mwaka wa 2027, hateganyijwe ibikorwa bitandukanye birimo amasengesho yo gushimira Imana, ibikorwa by’urukundo , ibiganiro ku mateka y’Aba Mariste mu Rwanda ndetse no gukomeza gushimangira uruhare rwabo mu burezi bw’abana n’urubyiruko.
Nyuma y’imyaka 75 y’ubutumwa, umurage w’Aba-Mariste ukomeje kugaragarira mu bihumbi by’abanyeshuri banyuze mu mashuri yabo, benshi muri bo bakaba barabaye abayobozi, abarezi, abihayimana n’abakristu b’intangarugero bagira uruhare mu kubaka igihugu na Kiliziya.
Gutangiriza urugendo rwa Yubile muri Lycée de Kigali, ku munsi wahariwe Mutagatifu Marcellin Champagnat, byabaye ikimenyetso gikomeye cy’urukundo n’ubudahemuka Aba -Mariste bakomeje kugaragariza ubutumwa basigiwe n’uwashinze umuryango wabo. Ni ubutumwa bukomeje kubyara imbuto mu burezi bw’u Rwanda no mu mibereho y’urubyiruko rwiganjemo abo barera buri munsi, mu cyerekezo cyo kubaka abantu buzuye bafite ubumenyi, ukwemera n’indangagaciro zo gukorera Imana n’igihugu
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.