Arikidiyosezi ya Kigali irashimira Karisimatike uruhare yagize mu iyogezabutumwa
Mu rwego rwo kwizihiza Yubile y'imyaka 50 Arikidiyosezi ya Kigali imaze ishinzwe, abakarisimatike baturutse mu bice bitandukanye byayo bahuriye ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe i Kabuga kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Kamena 2026, mu ihuriro ryahariwe gusenga, gushimira Imana no kuzirikana uruhare rw'Umuryango wa Karisimatike mu buzima bwa Kiliziya.
Iri huriro ryari rifite insanganyamatsiko igira iti"Nimusenge, Nimusenge, Nimusenge nta buryarya", ryahuje abakristu, abapadiri n'abayobozi batandukanye ba Kiliziya, bagaruka ku kamaro k'isengesho n'uruhare rw'Abakarisimatike mu gukomeza ukwemera kw'abakristu.
Nizeyimana Yozefu, umwe mu bitabiriye iri huriro, yavuze ko imyaka 35 amaze muri Karisimatike yamufashije kubaka ubuzima bwe n'umuryango we.
Ati "Nahakuye uburere, nahakuye inyigisho zatumye nubaka urugo rwiza kandi numva nkiri mu muryango umfasha gukomeza inzira y'ukwemera."
Mu butumwa bwe, Musenyeri Casimir Uwumukiza, igisonga cya Arikiyepiskopi wa Kigali, yavuze ko kwizihiza Yubile y'Arikidiyosezi ya Kigali ari umwanya mwiza wo kurebera hamwe uruhare rw'amatsinda n'imiryango y'abakristu yagize uruhare mu rugendo rw'iyi Arkidiyosezi, agaragaza ko Umuryango wa Karisimatike uri mu bagize uruhare rufatika muri uwo murimo.
Yagize ati"Abakarisimatike bagize uruhare rukomeye mu gususurutsa abakristu, kubigisha Ijambo ry'Imana no kubashishikariza kwakira amasakaramentu. Ni umusanzu ukomeye watumye benshi bakura mu buzima bwa roho no gukomeza ukwemera kwabo."
Padiri Jean Pierre Ntivuguruzwa, Omoniye wa Karismatike muri Arikidiyosezi ya Kigali, yagaragaje ko ibikorwa by'Abakarisimatike bitagarukiye gusa mu masengesho, ahubwo bigaragarira no mu bikorwa by'urukundo no gufasha abatishoboye.
Ati "Abakarisimatike bakomeje kugira uruhare mu gusura abarwayi, gufasha abakene no guherekeza urubyiruko mu rugendo rwo kumenya no gukunda Imana. Ni ubutumwa dukomeje gukora no muri iki gihe."
Mu gusoza iri huriro, Musenyeri Casimir Uwumukiza yibukije abakarisimatike ko bakwiye gukomeza kuba intumwa za Kristu ziteze amatwi Roho Mutagatifu kandi zikuzuza neza ubutumwa zahawe.
Iri huriro ryabaye mu gihe Umuryango wa Karisimatike ukomeje kwaguka mu Rwanda no muri Arikidiyosezi ya Kigali by'umwihariko. Kuri ubu, muri Arkidiyosezi ya Kigali habarizwa abakarisimatike 6,136 bateranira mu makoraniro 206, mu gihe ku rwego rw'igihugu hose barenga ibihumbi 50.
Amateka y'uyu muryango agaragaza ko watangiye ku rwego mpuzamahanga muri Gashyantare 1967 muri Kaminuza ya Duquesne muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mbere yo kugera mu Rwanda ku wa 24 Ukuboza 1973 muri Diyosezi ya Butare.
Abitabiriye iri huriro bavuga ko Karisimatike yabafashije gukura mu buzima bwa roho no gukomeza kuba abakristu bafite uruhare rugaragara muri Kiliziya no muri sosiyete.
Nizeyimana Yozefa, umwe mu bitabiriye iri huriro, yavuze ko imyaka 35 amaze muri Karisimatike yamufashije kubaka ubuzima bwe n'umuryango we.
Ati "Nahakuye uburere, nahakuye inyigisho zatumye nubaka urugo rwiza."
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.