Padiri Semanywa Victor yakoze indahiro nka padiri mukuru wa mbere wa Kabugongo
Mu muhango wo gutaha kiliziya ya paruwasi ya Kabugondo wabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 19 Nyakanga 2026, Padiri Semanywa Victor yarahiriye inshingano zo kuba padiri mukuru w'iyi paruwasi.
Uyu muhango wabereye mu Gitambo cya Misa cyo kwegurira Imana Kiliziya nshya ya Paruwasi Kabugondo, cyayobowe na Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyoseze ya Kabgayi.
Mu ndahiro ye, Padiri Semanywa Victor yasezeranyije ko azarangiza umurimo yahawe n'umutima we wose, ashyira imbere kwamamaza Ivanjili no gukorera abakristu mu budahemuka.
Yagize ati"Nemeye kuzatunganya umurimo w'ubuyobozi muri iyi Paruwasi ya Kabugondo n'umutima n'imbaraga zanjye zose. Nzigisha Ijambo ry'Imana nshize amanga, kugira ngo abantu bamenye Inkuru Nziza ya Yezu Kristu."
Yarahiriye kandi guha abakristu amasakaramentu, yo soko y'ubuzima bw'Imana mu bemera. Ati"Nzihatira gushikiriza amasakaramentu abakristu kugira ngo babone ubuzima bw'Imana."
Padiri Semanywa kandi yiyemeje kuzagendera ku rugero rwa Yezu Kristu, Umushumba Mwiza, arangwa n'urukundo n'impuhwe, by'umwihariko ku batishoboye. Ati"Nzigana imigenzo ya Yezu Kristu, Umushumba Mwiza, nihatira kuba umubyeyi wa bose, cyane cyane abakene, abapfakazi, impfubyi n'abababaye."
Mu gusoza indahiro ye, yasabye ubufasha bwa Roho Mutagatifu n'ubuvugizi bwa Bikira Mariya kugira ngo azabashe gusohoza neza inshingano yahawe, aho yagize ati"Roho Mutagatifu azamurikire urugendo rwanjye, Umubyeyi Mariya Mutagatifu azampore iruhande. Bibiliya Ntagatifu ndambitseho ikiganza ibe ikimenyetso cy'uko ibyo mvugiye mu ruhame mbyemeje."
Padiri Semanywa Victor abaye padiri mukuru wa mbere wa paruwasi ya Kabugondo, imwe muri paruwasi ebyiri Diyosezi ya Kabgayi yungutse muri iyi minsi. Ikaba yaravutse kuri paruwasi ya Mugina.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.