Myr Balthazar yeguriye Imana kiliziya ya Paruwasi Kabugondo
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 19 Nyakanga 2026, Diyoseze ya Kabgayi yanditse amateka mashya nyuma yo kwegurira Imana Kiliziya nshya ya Paruwasi Kabugondo, iherereye mu Murenge wa Mugina, Akarere ka Kamonyi.
Igitambo cya Misa cyo kwegurira Imana iyi kiliziya cyayobowe na Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyoseze ya Kabgayi, wari kumwe n'abapadiri, abihayimana n'imbaga y'abakristu bitabiriye uwo munsi w'amateka.
Mu nyigisho yatanze, Musenyeri Ntivuguruzwa yashimiye abakristu ba Paruwasi Kabugondo ubwitange, ubufatanye n'umurava bagaragaje mu myaka yo kubaka iyi ngoro y'Imana, aho yagize ati: "Iyi Paruwasi mwayitanzeho byinshi. Icyari ibitaka n'amabuye cyahindutse ingoro y'Imana."
Myr Balthazar yagarutse ku mateka y'umwami Salomoni, wubatse Ingoro y'Imana akibaza niba koko Imana yabana n'abantu ku isi, asobanura ko n'ubu Imana ikomeje kwigaragaza no kwituramo hagati y'abayo.
Yavuze ko kiliziya ari ahantu Imana ikomeza guhurira n'abantu, ikabaha ubuzima n'imbaraga zo gukomeza urugendo rw'ukwemera. Ati "Aha hantu ni ho Imana itugerezaho Ijambo ryayo, ridutunga, rikatuyobora, rikaduha imbaraga kandi rikaduteza intambwe mu butungane. Aha ni ho tuzahurira n'Imana kugira ngo idutagatifuze."
Yakomeje avuga ko muri iyo ngoro ari ho Imana igaburirira abakristu kandi ikubakira umuryango wayo kugira ngo umukiro wayo ugere ku bantu bose.
Myr Ntivuguruzwa yibukije abakristu ko n'ubwo kiliziya y'amatafari ari ingenzi, Ingoro y'Imana nyayo ari abakristu ubwabo, igihe bemera ko Imana ituye mu mitima yabo. Ati"Iyi ngoro si inkuta zubatswe n'amabuye gusa. Ingoro y'Imana ni twe ubwacu kuko Imana idutuyemo. Bavandimwe ba Paruwasi Kabugondo, Imana ituye muri mwe."
Yongeyeho ko igihe abakristu bahuriye hamwe basenga, baba bagize umuryango w'Imana kandi baba babaye Ingoro nzima yayo kuko iba ituye mu mitima yabo.
Yakomeje avuga ko iyi kiliziya ari ikimenyetso cy'ubumwe n'ubuvandimwe bwaranze abakristu ba Kabugondo, asobanura ko nk'uko amatafari, ibyuma n'ibindi bikoresho byahujwe bikubaka iyi nyubako, ari na ko abakristu bahuje inkunga, ubushobozi, imbaraga n'imiganda kugira ngo yuzure.
Ati"Iyi ngoro ni ikimenyetso cy'ubufatanye n'ubuvandimwe. Nk'uko amatafari n'ibyuma byahujwe, ni ko namwe mwahuje ubushobozi bwanyu, inkunga n'imiganda kugira ngo yubakwe."
Yanashimiye buri wese wagize uruhare muri uwo mushinga, avuga ko ubwitange, kwihangana n'ishyaka byaranze abakristu ari byo byatumye inzozi zo kubona Kiliziya nshya zigerwaho. Yasabye kandi abakristu kudatekereza ko umurimo wabo urangiriye ku kubaka inkuta z'iyi kiliziya, ahubwo ko ari bwo urugendo rwo kubaka kiliziya nzima rutangiye.
Yagize ati "Umusanzu wanyu nturangiriye ku kubaka inkuta. Uratangira none, mukubaka Kiliziya binyuze mu buzima bwanyu bwa gikristu."
Yasabye Paruwasi Kabugondo kurangwa n'isengesho, gusangira Ijambo ry'Imana no kurera abana n'urubyiruko bazaba imbaraga zubaka ejo hazaza h'iyi Paruwasi.
Mu gusoza inyigisho ye, Musenyeri Ntivuguruzwa yahamagariye abakristu kuzajya baza muri iyi Kiliziya gushaka imbaraga zibubaka mu kwemera, mu bwiyunge no kwakira ihumure n'imbabazi bitangwa na Yezu Kristu.
Ati "Iyi ngoro irabakinguriye. Yezu Kristu arabategereje kugira ngo muhakure imbaraga zo kubaka ubwiyunge no kwakira ihumure n'imbabazi atanga."
Iyi Kiliziya yatangiye kubakwa kuwa 3 Gicurasi 2019, ifite uburebure bwa metero 42, ubugari bwa metero 22 n'ubuhagarike bwa metero 13, ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abakristu bari hagati ya 820 na 1,000 bicaye neza.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.