Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abagishidikanya ku bumwe bw'abakristu bahawe ubutumwa

Mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cy'ubumwe bw'Abakristu cyabaye kuri uyu wa 18 Mutarama 2025, kuri Paruwasi Kicukiro, Myr Samuel Kayinamura yagaye abakristu batabona agaciro k'ubumwe. Ibintu agereranya n'ubujiji no guhuzagurika.

Abagishidikanya ku bumwe bw'abakristu bahawe ubutumwa
Abagishidikanya ku bumwe bw'abakristu bahawe ubutumwa

Mu nyigisho yatanze, yagarutse ku nsanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti "Ibi se murabyemera?", Myr Samuel Kayinamura, Umuyobozi wungirije w'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, yasabye abakristu kureka kwibaza niba ubumwe ari ngombwa.

Yagize ati "Icyampa uyu mugoroba, ab'isi bemere, bave mu rujijo, bave mu guhuzagurika, bave mu kwibaza niba ari ngobwa kunga ubumwe."

Amateka y'ubukristu agaragaza ko mu bihe bitandukanye, abakristu bibyayemo amahari yaje kuvamo amadini menshi n'amatorero ashingiye kuri Kristu ariho kuri ubu.

N'ubwo kutumvikana kuri zimwe mu ngingo z'ukwemera byatangiranye n'ikwira ry'ubukristu ku isi, mu ntangiriro binyuze mu nama zizwi nka Konsili, ibitarumvikanwagaho byahabwaga umurongo mu rwego rwo gusigasira ubumwe bw'ukwemera kwa gikristu.

Ibi ni byo byabaye muri Konsili ya Niseya yabaye muri 325, n'izindi zayikurikiye mu rwego rwo kurinda ukwemera kumwe gushingiye kuri Kristu.

Nyamara ibi ntibyakomeje gushoboka kuko mu 1054 haje kubaho gutandukana kwa Kiliziya ya Kristu, havuka ubwo Kiliziya Gatolika ya Roma na Kiliziya ya Orthodoxe ni ukuvuga Igororotse, imwe iherera mu Burengerazuba bw'isi indi iherera mu Burasirazuba.

Aya mateka n'amwe mu yandi menshi yaranze Kiliziya yashinzwe na Kristu, akayisigira Igihango cyo gukomeza ubumwe bumushingiyeho. Kuri ubu, iyi Kiliziya ibana igikomere cy'amacakubiri no kwitandukanye, kikibereye benshi mu bakristu umuzigo kugera n'aho batinyana, bagahangana cyangwa bagaharabikana.

Yagize ati"Icyumweru cyo gusabira ubumwe bw'Abakristu cyatangiye mu 1908, hagamijwe gushyigikirana mu byo duhuriyeho no kubahana mu byo tudahuriyeho. Amateka agaragaza ko gucikamo ibice kwa Kiliziya kwatumye itabasha kuzuza inshingano zayo nk'uko ibisabwa. Duteraniye hano kugira ngo dutekereze ku cyakorwa kandi dukosore ibyatunaniye."

Ibi ntibyahagarariye aha kuko mu 1517, Kiliziya Gatolika ya Roma yaje kuvukaho ikindi gice, cyanabaye intangiriro y'Amadini menshi y'Abapolotesitanti, bivuye kuri Martin Luther watangije impinduramatwara mu bukristu.

Ibi ni byo, icyumweru cy'ubumwe bw'abakristu cyaje gukemura nk'uko Myr Papias Musengamana, umwepiskopi wa Byumba yabisobanuye ubwo hatangizwaga Icyumweru cy'ubumwe bw'Abakristu.

Binyuze mu butumwa n'Indirimbo byahuje abasenyeri, abapadiri, abapasiteri, amakorali n'abakristu ba Kiliziya Gatolika n'Amatorero atandukanye, abakristu bongeye kwibuka no kwibutswa Igihango cy'ubumwe bafitanye kandi barazwe na Yezu ndetse bushingiye kuri Bibiliya.

Ati"Mbega ngo biraba byiza bikananyura umutima, kwibumbira hamwe turi abavandimwe. Aho nyine, ni ho Uhoraho yagishishije imigisha. Kuba hamwe, kunga ubumwe, gufatanya, ntako bisa. Abanyarwanda babona ko kuba umwe ari ikibazo bakavuga ngo umwe arya bihora. Bakavuga bati igiti kimwe si ishyamba.Ubumwe rero ni imbaraga, kandi ababiri baruta umwe ndetse abishyize hamwwe bagera kuri byinshi n'Imana ikabasanga."

Icyumweru cyo gusabira ubumwe bw'Abakristu, kibaye mu gihe Kiliziya yizihiza yubile y'imyaka 1700, habaye Konsili ya Niseya, yagize uruhare mu kugarura abakristu mu bumwe nyuma yo kutumvikana ku ngingo zitandukanye ku ikubitiro.

Nk'uko Myr Samuel Kayinamura yabigarutseho, ibi abakristu bakwiye kubyemera, bakamenya ko ibibahuza biruta ibibatanya.

Iyi Konsili ni yo yashyizeho bwa mbere Indangakwemera yari igamije gufasha abakristu kugira ingingo bahuriraho. Insanganyamatsiko, y'uyu mwaka Igira iti"Ibi urabyemera?", ikaba izafasha abakristu kumenya ko ukwemera kwabo ari kumwe, barazwe na Kristu ubwe, bakaba bahuriye ku guhamya Imana, Data na Mwama na Roho Mutagatifu. Bakemera ko Nyagasani, ari Umwe, Ukwemera kukaba kumwe, Batisimu Ikaba Imwe n'Imana akaba ari imwe ari we mubyeyi wa bose.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose