Abagize umuryango w'Abanyamutima bahimbarije i Kabgayi umunsi mukuru w'Umutima Mutagatifu wa Yezu
Kuwa 24 Kamena 2022, abagize umuryango w'Abanyamutima bahuriye muri Bazilika Nto ya Kabgayi mu gikorwa cyo guhimbaza ku rwego rw'igihugu, Umunsi mukuru w'Umutima Mutagatifu wa Yezu.
Nk'uko twabitangarijwe na Padiri Rudahunga Cyiza Edmond Marie, Omoniye w'umuryango w'Abanyamutima muri Diyosezi ya Kabgayi, abagize uyu muryango bishimiye kongera guhura bizihiza umunsi wabo, nyuma y'imyaka ibiri bidakunda kubera icyorezo cya Covid-19. Guhimbaza uyu munsi bisanzwe ari kimwe mu bikorwa bihuza abagize uyu muryango kikabera mu maparuwasi, amadiyosezi ndetse no ku rwego rw'igihugu.
Guhimbaza umunsi mukuru w'umutima Mutagatifu ku bagize umuryango w'Abanyamutima bibanzirizwa no Noveni itegura uyu munsi, ndetse n'umwiherero ku babishoboye. Mu bindi bikorwa bihuza abagize uyu muryango harimo: Umunsi mukuru wa Kristu Umwami, uhimbazwa n'abagize uyu muryango ku rwego rw'amaparuwasi, hari kandi ibindi bikorwa birimo inama ya Biro igizwe n'abantu 7 iterana buri kwezi ndetse n'Inama ya Komite iterana rimwe mu mwaka igahuza abarenga 40 barimo ba Omoniye n'abagize Komite yose yya buri diyosezi.
MUKARURANGWA Appolonie, ukuriye umuryango w'Abanyamutima ku rwego rw'igihugu, yadutangarije ko baherukaga guhurira i Kigali muri Paruwasi Sainte Famille, mu mwaka wa 2019. Uyu mwaka baka barahisemo Diyosezi ya Kabgayi ari na yo kugera ubu ifite umubare munini, w'Abanyamutima. Muri ibi birori bakaba barishimiye guseruka ndetse bakagena n'ituro ryihariye bari bateguriye guhimbaza uyu munsi. Uretse diyosezi ya Kabgayi, andi madiyosezi yo mu Rwanda na yo yari ahagarariwe mu birori, uretse amadiyosezi atatu atarabashije kuboneka. Appolonie kandi yashimiye ba padiri Omoniye b'uyu muryango babashije kuza kwifatanya nabo dore ko babashije kubona abagera kuri batandatu.
Mu mishinga migari ifitwe n'Abanyamutima, harimo umushinga wo kubaka ibiro by'uyu muryango ku rwego rw'igihugu, bikazubakwa i Kabgayi. Uyu mushinga n'ubwo wadindijwe na Covid-19, n'ibindi bibazo birimo ikibazo cyo kubona ibyangombwa, waratangiye ndetse Abanyamuryango batangiye gutanga imisanzu yanavuyemo ikibanza cy'ahazakorerwa uyu mushinga uzavamo Inyubako zirimo ibiro by'uyu muryango, amacumbi, na sale n'ibindi bikenerwa mu bikorwa by'iyogezabutumwa ry'uyu muryango.
Kugera ubu umuryango w'Abanyamutima ugizwe n'abagera ku bihumbi icumi mu gihugu hose. Paruwasi ya Zaza akaba ari yo ifite abanyamuryango benshi. naho ku rwego rw'amadiyosezi Diyosezi ya Kabgayi akaba ari yo iri imbere, dore ko ari na ho uyu muryango watangiriye ukigera mu Rwanda. Madamu Mukarurangwa, akaba avuga ko kubera impamvu zinyuranye abagize uyu muryango bagenda bagabanuka ndetse abenshi akaba ari abageze mu zabukuru, ari na yo mpamvu hakenewe ibikorwa bitandukanye byabafasha kwivugurura no guteza imbere uyu muryango.
Umuryango w'Abanyamutima wageze mu Rwanda mu mwaka wa 1953 utangirira muri Diyosezi ya Kabgayi. Umuryango w’umutima mutagatifu wa Yezu ni umuryango w’ubuzima bwa Roho. Ibikorwa byawo byibanda ku isengesho rituje, gushengerera bucece hazirikanwa ibibabaza umutima mutagatifu wa Yezu. Ubuyoboke bw’abanyamutima mutagatifu bushingiye ku gushengerera Ukarisitiya Ntagatifu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.