Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abagore bagaragaje umusanzu ukomeye mu bikorwa bya Sinodi y’Abepiskopi muri Afurika

Abitabiriye icyiciro cya Sinodi y’Abepiskopi ku rwego rw’umugabane w’Afurika bagaragaje ko umusanzu w’abagore mu bikorwa by’iyi Sinodi ndetse no mu iterambere rya Kiliziya ari ingenzi.

Abagore bagaragaje umusanzu ukomeye  mu bikorwa bya Sinodi y’Abepiskopi muri Afurika
Abagore bagaragaje umusanzu ukomeye mu bikorwa bya Sinodi y’Abepiskopi muri Afurika

Ibi byagarutsweho ku munsi wa gatatu wa gahunda ya Sinodi ku rwego rw’umugabane w’Afurika, mu nama yabereye Addis Ababa muri Etiyopiya kuva ku wa 1-6 Werurwe 2023, yitabirwa n’abagera ku 206 baturutse mu bihugu bwo ku mugabane w’Afurika.

Mu kiganiro yagejeje kubitabiriye iyi nama ku wa 3 Werurwe 2023, Padiri Agbonkhianmrghe Orobator , Perezida w’Ihuriro ry’Abayezuwiti muri Afurika na Madagascar yavuze ko muri uru rugendo rw’imyaka itatu ya Sinodi y’Abepiskopi yatangijwe na Papa Fransisiko mu 2021, abagore bagize uruhare rukomeye mu gutegura imigendekere y’iyi Sinodi haba mu ngo aho batuye, mu nzego za Kiliziya no mu miryango y’Abihayimana babarizwamo.

Padiri Agbonkhianmrghe Orobator yagize ati “ Muri uru rugendo rwa Sinodi nibwo twabonye ko abagore, by’umwihariko abiyeguriyimana baza ku isonga mu gushyira mu bikorwa gahunda za Sinodi, yewe n’aho abantu babonaga ko bidashoboka abagore bo barabikoze kandi birashoboka.” Padiri Agbonkhianmrghe Orobator avuga ko abagore babaye abatoza n’abarimu ba gahunda za Sinodi hirya no hino muri Kiliziya.

Madamu Esperance Dusengeyezu ni umwe mu itsinda twahagarariyr Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda muri Sinodi ku rwego rw’Afurika, mu nama yahuje ahazahagararira Kiliziya yo mu Rwanda bagiranye ku wa 24 Gashyantare 2023 i Kigali, yagaragaje ko muri Kiliziya abagore bafite uruhare runini mu iterambere ry’abayigana haba ku mubiri no kuri Roho.

Madamu Esperance yatanze urugero rw’uko aho wagera hose muri kiliziya za paruwasi, santarali no mu miryango remezo uhasanga umubare munini w’abagore ugereranyje n’uwo abagabo, ibi bikagaragaza ubwitange n’urukundo bafitiye Kiliziya. Gusa ngo hakaba imbogamizi y’uko mu nzego zifata ibyemezo mu buyobozi bwa Kiliziya abagore baba ari mbarwa.

Padiri Agbonkhianmrghe avuga ko kuba abagore ari benshi muri Kiliziya,bakagaragaza umuhate mu bikorwa bya Kiliziya byari bikwiye ko umubare wabo wongererwa no mu nzego zifata ibyemezo mu buyobozi bwa Kiliziya; umusanzu wabo ntuhere mu bikorwa byo mu ngo n’imiryango remezo gusa ahubwo ukanagera no mu nzego nkuru za nyobozi za Kiliziya.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose