FAWE GIRLS’ SCHOOL yatangije urugendo rwa Yubile y’imyaka 25
Kuri iki cyumweru tariki 15 Kamena 2025, FAWE GIRLS’ SCHOOL yatangiye urugendo rwa Yubile y’imyaka 25 imaze ishinzwe.
Ni ibirori byayobowe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Bibimburirwa n'Igitambo cy'Ukarisitiya cyatangiwemo n'Isakaramentu ry'ugukomezwa.
Mu butumwa yabagejejeho Karidinali Kambanda yashimiye ubuyobozi bw'ishuri kuba bwarashyizeho uyu mwaka wa Yubile abasaba kuzawukoramo byinshi bizatuma usigara mu mateka y'ishuri.
Ati "Ndashimira ubuyobozi bw’ishuri bwagize igitekerezo cyo gutangiza umwaka wa yubile. Uyu mwaka wose muzegeranye indirimbo, imivugo n’ibindi bihangano bigaruka ku bigwi by’ishuri ryanyu n’ibindi byose mwagezeho kuko iyo bigiye mu bihangano biraramba kandi binafasha gutuma umwaka uba uw’amateka ntuzibagirane."
Sr Umumararungu Marie Pelagie, Umuyobozi wa FAWE GIRLS SCHOOL yavuze ko bifuje gushyiraho uyu mwaka wa Yubile mu rwego rwo kwishimira ibyiza Imana yakoreye iri shuri mu myaka 25 rimaze.
Sr Pelagie agaruka ku mateka y'iri shuri yagize ati "FAWE GIRLS SCHOOL yatangijwe ku mugaragaro na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuwa 14 Ukuboza 1999 nyuma y’imyaka 5 igihugu cy’u Rwanda kivuye mu icuraburindi, biturutse ku gitekerezo cy’abagore b’inararibonye bishyize hamwe bagakora itsinda rya FAWE RWANDA Chapter ku ntego yo guteza imbere uburere bw’umwana w’umukobwa no kubashishikariza kwiga amasomo ya Siyansi."
Yakomeje avuga ko FAWE GIRLS SCHOOL yatangiye ifite amashami abiri ariyo: Mathemathics and Physics (imibare n’ubugenge) na Biologie and Chemistry (Ibinyabuzima n’ubutabire). Kuri ubu ikaba ifite icyiciro rusange n’amashami ane ariyo: MPC (Imibare, Ubugenge n’Ikoranabuhanga), PCM (Ubugenge, Ubutabire n’imibare), MCB (Imibare, Ubutabire n’Ibinyabuzima) na PCB (Ubugenge, Ubutabire n’Ibinyabuzima).
Sr Umumararungu Marie Pelagie yavuze kandi ko bishimira ko kuva mu mwaka wa 2005 kugeza 2024 iri shuri rimaze guha impamyabushobozi abanyeshuri 2269.
FAWE GIRLS SCHOOL riherereye mu mudugudu wa Byimana, Akagari ka Musezero, Umurenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Kuri ubu FAWE GIRLS SCHOOL ifite abanyeshuri 816, abarezi 42 barimo abarimu 33 n’abandi bakozi 12.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.